Urubyiruko rw’abakorerabushake rwishyuriye mituweli abaturage batishoboye 100

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 29 Nyakanga 2020 saa 08:34
Yasuwe :
0 0

Urubyiruko rwo mu turere twa Rwamagana na Nyarugenge rwakusanyije amafaranga yo kwishyurira ubwisungane mu kwivuza imiryango 100 itishoboye, rusaba n’abandi baturage batarishyura mitiweli kubyihutisha.

Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 29 Nyakanga 2020. Kibanzirizwa n’umuganda w’uru rubyiruko mu kubaka ibyumba by’amashuri.

Urwo mu Karere ka Rwamagana rwakusanyije ibihumbi 210 Frw yo kwishyurira abaturage 70 naho urwo mu Murenge wa Nyarugenge mu Karere ka Nyarugenge rukusanya ibihumbi 90 Frw yo kwishyurira abaturage 30.

Umuyobozi w’Urubyiruko mu Karere ka Rwamagana, Kabagambe Godfrey, yavuze ko impamvu bahisemo kwishyurira abatishoboye ubwisungane mu kwivuza ari ukugira ngo bafashe imiryango itishoboye igorwa cyane no kwivuza.

Ati “Twahisemo kubatangirira ubwisungane mu kwivuza kuko turi mu bukangurambaga bwo kubwishyura, turifuza ko abaturage bacu bakomeza kugira ubuzima bwiza, amafaranga yatanzwe yaturutse mu bwitange bw’urubyiruko twagiye twegera hirya no hino mu Mujyi wa Rwamagana.”

Bamwe mu baturage bishyuriwe ubwisungane bashimiye uru rubyiruko rwabatekerejeho.

Bamporiki Esther utuye mu Mudugudu wa Karuhayi mu Kagari ka Cyanya mu Murenge wa Kigabiro yavuze ko amaze igihe kinini ari umushomeri ngo kuba urubyiruko rwamwishyuriye ubwisungane mu kwivuza byamushimishije cyane.

Ati “Nishimye cyane pe, impamvu yatumye rero ntitangira ubwisungane mu kwivuza ni ukubura imikorere, mbere natinyaga kujya kwivuza kuko nta mitiweri narimfite none ubu ndabuhawe.”

Mukamana Theodette utuye mu Kagari ka Cyanya we yagize ati “Gutanga ubwisungane mu kwivuza muri iki gihe biradukomereye kubera ubushomeri ntabwo byoroshye. Nshobora kurwara kubera nta mafaranga nkabura ubwishyu none urubyiruko rurayintangiriye ndabashimiye cyane.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyarugenge, Mukandahiro Hidaya, yashimye cyane urubyiruko rw’abakorerabushake, avuga ko igikorwa bakoze ari icy’agaciro.

Yabashimiye uburyo bakomeje kugaragaza ubwitange mu bikorwa bitandukanye byo kubaka igihugu by’umwihariko umusanzu wabo mu kurwanya no gukumira icyorezo cya COVID-19.

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab we yashimiye urubyiruko rwo mu karere ke ku nkunga rwatanze, arusaba gukomeza ubwo bwitange bwo gukorera igihugu.

Ati “Ni igikorwa twakiriye neza cyane kuko ni igikorwa cyakoranywe umutima mugari, urubyiruko dufite ntabwo aribo bakire dufite mu Karere ka Rwamagana ahubwo ni nabo bantu ubona badafite amikoro ahagije, ni umutima w’urukundo no gukunda Abanyarwanda kuba bumva nabo bagira uruhare mu gufasha.”

Mbonyumuvunyi yakomeje ashimira uru rubyiruko ku bwitange bwarwo mu bikorwa binyuranye abasaba gukomereza muri uwo mujyo bagira uruhare mu kubaka igihugu cyabo.

Kuri ubu abaturage bamaze gutanga ubwisungane mu kwivuza mu Karere ka Rwamagana bangana na 64.1% ubuyobozi bukaba bwari bwarihaye umukoro ko Kanama izatangira bageze kuri 80%.

Urubyiruko rwo mu Karere ka Rwamagana rwakusanyije ibihumbi 210 Frw yo kwishyurira abaturage 70 ubwisungane mu kwivuza
Urubyiruko rwo mu Murenge wa Nyarugenge rwabanje gukora umuganda wo kubaka ibyumba by'amashuri
Uru rubyiruko rusanzwe rutanga umusanzu warwo mu rugamba rwo kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus aho rufasha abaturage kubahiriza ingamba zashyizweho n'inzego z'ubuzima
Urubyiruko rwo muri Nyarugenge rushyikiriza sheki y'inkunga rwakusanyije izakoreshwa mu kugurira mituweli abatishoboye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .