Urubyiruko rw’abakorerabushake rwahize kongera imbaraga mu gutunga agatoki restaurants zahinduwe utubari

Yanditswe na IGIHE
Kuya 26 Ukuboza 2020 saa 10:28
Yasuwe :
0 0

Urubyiruko rw’abakorerabushake rwiyemeje ko rugiye kongera imbaraga mu kugaragariza inzego z’umutekano abacuruzi bahinduye restaurants utubari n’abandi batubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19 mu duce batuyemo mu rwego rwo kwirinda ko umubare w’abanduye iki cyorezo ukomeza kwiyongera.

Umuhuzabikorwa w’Urubyiruko rw’Abakorerabushake ku Rwego rw’Igihugu, Murenzi Abdallah, yabwiye IGIHE ko ubu bukangurambaga buri muri gahunda yo gukumira ubwiyongere bw’abandura COVID-19.

Yagize ati “Twahisemo gutangira kujya twereka inzego zishinzwe umutekano abahinduye restaurants utubari kuko byagaragaye ko aribwo buryo bamwe mu bacuruzaga utubari basigaye bakoresha nyuma y’aho umubare w’abanduye COVID-19 ukomeje kwiyongera.”

Yongeyeho ko urubyiruko rw’abakorerabushake rugiye no gutangira kwinjira no gucengera ahantu hose, bagenzura iyubahirizwa ry’amabwiriza.

Ati “Byagaragaye ko abantu iyo bari ku masoko cyangwa ahantu hahurira abantu benshi bambara udupfukamunwa ariko basubira aho batuye bagahita barenga kuri ayo mabwiriza.”

Murenzi yavuze ko iyi gahunda bayifashe cyane cyane muri iyi mini mikuru isoza umwaka mu rwego rwo kugira ngo abaturage benshi batazandura COVID-19.

Ati “Uyu mwanzuro twawufashe mu mpera z’umwaka kuko hari Abanyarwanda bashobora kwizihiza iminsi mikuru kandi bizwi ko mu kuyizihiza aribwo bituma bashobora gusabana, bakadohoka ntibubahirize amabwiriza yo kwirinda COVID-19.”

Muri ubu bukangurambaga, nyuma yo gukangurira abaturage kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19, umuturage uzajya uyarengaho, urubyiruko rw’abakorerabushake ruzajya rukorana n’inzego z’umutekano kugira ngo babiryozwe.

Amabwiriza No 90 yo ku wa 31 Kanama 2020 y’Inama Njyanama y’Umujyi wa Kigali yerekeye uburyo bwo guhana abatubahirije ingamba zo kwirinda ikwirakwizwa ry’icyorezo cya COVID-19 muri Kigali, ingingo ya 18 ivuga ko gufungura akabari haba aho kari gasanzwe, akabari ko muri hoteli, akabari ko muri resitora, akabari ko muri butike, akabari ko muri supermaket, akabari ko mu ngo n’ahandi hose hahinduwe akabari nyiri ubucuruzi cyangwa nyiri urugo azishyura amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 150. Gufungirwa ibikorwa yari asanzwe yemerewe byibura mu gihe cy’ukwezi kumwe ariko kitarenze amezi atatu.

Akazafungurirwa ari uko amaze kwerekana ingamba yafashe zo kwirinda icyorezo cya COVID-19. Ni mugihe ingingo ya 20 ivuga ko abantu bazajya bafatwa batahanye intera bari muri butike, amaduka, ahacururizwa ibikoresho by’ubwubatsi, igaraje n’ahandi, nyiri ubucuruzi cyangwa nyiri igikorwa azishyura amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 50.

Kugeza ubu mu Rwanda habarurwa abakorerabushake bagera ku bihumbi 400 mu gihe abakora akazi ko gushishikariza abaturage kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19 bagera ku 8900.

Mu minsi ishize, Perezida Kagame yashimye akazi uru rubyiruko ruri gukora ahanini mu guhangana n’ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19, rukurikirana uko amabwiriza yubahirizwa.

Urubyiruko rw’abakorerabushake rugiye kwifashishwa mu gutungira agatoki restaurants zahinduwe utubari

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .