00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Urubyiruko rusaga 2000 rwitabiriye Igihango cy’Urungano (Amafoto)

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 25 April 2025 saa 11:28
Yasuwe :

Urubyiruko rusaga 2000 n’abayobozi mu nzego zinyuranye bahuriye mu Intare Conference Arena, ahagiye kubera Ihuriro Ngarukamwaka ry’Urubyiruko rizwi nk’Igihango cy’Urungano.

Iri huriro ritangirwamo ibiganiro bigaruka ku mateka y’Igihugu no gusobanurira urubyiruko, umukoro rufite wo gukomera ku gihango cy’Ubunyarwanda

Ibiganiro biza gutangirwa mu Ihuriro ry’Urubyiruko, Igihango cyUrungano biribanda kandi ku gusigasira ibyagezweho, kuganira ku mahitamo y’u Rwanda n’uruhare rw’urubyiruko mu myaka iri imbere.

Ni ihuriro kandi rinahuzwa n’igikorwa cyo kwibuka urubyiruko rwazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Abitabiriye ni abahagarariye abandi mu turere twose tw’Igihugu, abahagarariye ibyiciro byihariye by’urubyiruko ndetse n’abayobozi mu nzego nkuru z’Igihugu.

Ubwo iri huriro riheruka kuba mu 2024, Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascene, yasabye urubyiruko rwari rwaryitabiriye kwiga amateka no kwirinda icyashaka gusubiza inyuma igihugu.

Ati “Nimwigire ku mateka, murinde icyashaka cyose kubasubiza muri uru rwango rwose rworetse u Rwanda…iyi myaka 37, ni ukuvuga kuva mu 1957 yangije Abanyarwanda cyane cyane urubyiruko ku buryo bukomeye. N’iyo urebye abateguye n’abakoze jenoside harimo benshi bari bataravuka mu 1959 cyangwa se bari bato.”

Yongeye ati “Muramenye rero mubyirinde, umusaza Rugamba [Cyprien] yararirimbaga ati ’ntumpeho’ namwe mujye mubyumva muhangane na byo ntibakabaheho.”

Tariki 16 Mata 2014 ni bwo Loni yemeje ko Jenoside yakorewe Abatutsi ari ihame mpuzamahanga ritagibwaho impaka, nyuma y’uko Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda muri Arusha rwari rumaze iminsi rubyemeje.

Abarenga ibihumbi 2000 ni bo bitabiriye iri huriro
Minisitiri w'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah
Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascene yatanze ikiganiro ku mateka y'u Rwanda
Perezida wa Ibuka, Dr. Gakwenzire Philbert, na we yitabiriye iri huriro
Urubyiruko rurimo ingeri zitandukanye rwitabiriye iri huriro ngo rwige amateka y'igihugu runibuka bagenzi babo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi
Abakozi ba RCS binjira ahagiye kubera iri huriro
Ingabo z'u Rwanda zari zihagarariwe
Abakozi ba RIB nabo bitabiriye
Abahagarariye abapolisi bari mu bitabiriye iri huriro
Hari abafataga udufoto tw'urwibutso
Urubyiruko rwageze i Rusororo kare, rwabonye umwanya wo kungurana ibitekerezo

Amafoto: Kwizera Herve


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .