00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Urubyiruko rusaga 300 rwahuriye mu nama yiga ku guhangana n’abapfobya Jenoside (Amafoto)

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 14 Gicurasi 2021 saa 10:39
Yasuwe :
0 0

Urubyiruko rusaga 300 rwaturutse mu nzego zitandukanye hirya no hino mu gihugu, rwitabiriye ihuriro ry’umunsi umwe rigamije kongera kuvugurura igihango rufitanye n’u Rwanda gishingiye ku kururinda no kuruteza imbere.

Iri huriro ryabereye ku Intare Arena kuri uyu wa Gatanu tariki 14 Gicurasi 2021. Ryateguwe n’Umuryango Imbuto Foundation ku bufatanye na Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Inama y’Igihugu y’Urubyiruko, Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside, CNLG; Imiryango y’Urubyiruko rw’Abanyeshuri n’abahoze ari Abanyeshuri barokotse Jenoside, GAERG na AERG, Urubyiruko rwibumbiye mu muryango w’abaharanira amahoro n’urukundo, PLP, Pan African Movement n’ izindi nzego.

Iri huriro ryitabiriwe n’Umuyobozi w’Ikirenga wa Imbuto Foundation, Madamu Jeannette Kagame n’abandi bayobozi batandukanye.

Biteganyijwe ko abitabiriye barahabwa ibiganiro bitandukanye bigaruka ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, gahunda ya Ndi Umunyarwanda ndetse n’ibyo urubyiruko rwitezweho mu rugamba rwo guhashya abagihakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Izi nzego zose zitangaza ko intego rusange y’iri huriro ari ukwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi nk‘urubyiruko, kwibukiranya ingaruka za Jenoside no kwishakamo imbaraga zo gukomeza kubaka amateka mashya ari nako habungabungwa amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, hanyomozwa abagerageza kuyihakana no kuyipfobya.

Mu butumwa Perezida Paul Kagame yagejeje ku Banyarwanda n’Isi yose ubwo yatangizaga ibikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 27, yavuze ko nta mpamvu n’imwe ikwiye kubuza Abanyarwanda kurwanya abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati “Niba abahakana amateka y’ibyabaye bitabateye isoni, njyewe, wowe twagirira iki ubwoba bwo guhangana nabo?”

Ubu butumwa bwakurikiwe n’impanuro Madamu Jeannette Kagame, Umuyobozi w’ Ikirenga w’ Umuryango Imbuto Foundation yatanze.

Yavuze ko “Muri ibi bihe twibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi, ndibutsa abakuru ko umurage dukwiye gusigira abadukomokaho ari ukubigisha amateka y’ukuri y’u Rwanda.”

Yakomeje agira ati “Dukomeze twubake Igihugu kizira ivangura iryo ariryo ryose kandi dukomeze turwanye ihakana n’ipfobya bya Jenoside yakorewe Abatutsi n’ingengabitekerezo yayo kuko tuzi ingaruka zayo.”

Ubu butumwa bw’ abayobozi bakuru bwongeye kwibutsa igitekerezo- ngiro cy’Igihango cy’Urungano urubyiruko rwagiranye n’ igihugu muri Kamena 2013, mu biganiro bya ’Ndi Umunyarwanda.’

Nibwo urubyiruko rwiyemeje ko Jenoside itazongera kubaho kandi ko ruzahora ku ruhembe mu kuyikumira, kurwanya ingengabitekerezo yayo, kurwanya abayihakana n’abayipfobya ndetse no guhuranira kubaka u Rwanda rubereye buri Munyarwanda.

Biteganyijwe ko uru rubyiruko rusaga 300 ruri buganire ku ngingo zitandukanye zirimo no kurebera hamwe uko rwahangana n'abagipfobya Jenoside yakorewe Abatutsi
Ibi biganiro byanitabiriwe na Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney
Minisitiri w'Uburezi, Dr Uwamariya Valentine ni umwe mu bayobozi bakuru bari muri ibi biganiro
Pasiteri Antoine Rutayisire umenyerewe mu nyigisho zifasha urubyiruko nawe ari muri ibi biganiro

Amafoto: Niyonzima Moise


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .