Bigirinka Alain uyobora uru rubyiruko rwa CityLight Foursquare Church Kimironko, yabwiye IGIHE ko batekereje iki gikorwa mu rwego rwo kwifatanya n’abandi Banyarwanda muri iyi minsi 100 yo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Yakomeje avuga ako abenshi muri uru rubyiruko ari bwo bari bageze kuri uru Rwibutso, aho babashije gusobanukirwa byinshi birenze ku byo bari basanzwe bazi ku mateka yaranze u Rwanda muri Jenoside. Avuga bahakuye umukoro.
Ati “Urubyiruko ni imbaraga z’igihugu, imbaraga z’itorero n’imbaraga z’aho bari. Amasomo dukura mu bihe nk’ibi byo kwibuka no mu mateka, ni uko twebwe nk’Abakristo tugomba gukoresha imbaraga zacu twubaka igihugu tukubaka n’ubumwe bw’Abanyarwanda.”
CityLight Fousquare Church benshi bazi nka Foursquare Gospel Church Rwanda, ni itorero rya Gikristo rikorera mu Rwanda kuva mu 2005, icyicaro gikuru kiri ku Kimironko mu karere ka Gasabo. Iri Torero rifite amatorero arenga 40 hirya no hino mu gihugu.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!