00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Urubyiruko rurenga 150 rwa Foursquare Church rwasuye urwibutso rwa Kigali ruhavana umukoro

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 2 May 2025 saa 10:47
Yasuwe :

Urubyiruko rurenga 150 ruhagarariye urundi mu Itorero CityLight Foursquare Church rwasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi, rwunamira inzirakarengane zihashyinguye, mu rwego rwo kwiga amateka yagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, rwiyemeza guhangana n’abagihembera ingengabitekerezo ya Jenoside.

Bigirinka Alain uyobora uru rubyiruko rwa CityLight Foursquare Church Kimironko, yabwiye IGIHE ko batekereje iki gikorwa mu rwego rwo kwifatanya n’abandi Banyarwanda muri iyi minsi 100 yo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Yakomeje avuga ako abenshi muri uru rubyiruko ari bwo bari bageze kuri uru Rwibutso, aho babashije gusobanukirwa byinshi birenze ku byo bari basanzwe bazi ku mateka yaranze u Rwanda muri Jenoside. Avuga bahakuye umukoro.

Ati “Urubyiruko ni imbaraga z’igihugu, imbaraga z’itorero n’imbaraga z’aho bari. Amasomo dukura mu bihe nk’ibi byo kwibuka no mu mateka, ni uko twebwe nk’Abakristo tugomba gukoresha imbaraga zacu twubaka igihugu tukubaka n’ubumwe bw’Abanyarwanda.”

CityLight Fousquare Church benshi bazi nka Foursquare Gospel Church Rwanda, ni itorero rya Gikristo rikorera mu Rwanda kuva mu 2005, icyicaro gikuru kiri ku Kimironko mu karere ka Gasabo. Iri Torero rifite amatorero arenga 40 hirya no hino mu gihugu.

Urubyiruko rurenga 150 ruhagarariye urundi mu Itorero CityLight Foursquare Church rwasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi
Uru rubyiruko rwashyize indabyo ku mva ziruhukiyemo imibiri yazize Jenoside
Ubwo uru rubyiruko rwakirwagwa ku Rwibutso rwa Kigali ku Gisozi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .