Ibi byatangajwe n’umuryango ufasha abana mu burezi Africa New Life ubwo wamurikaga uburyo bwiswe iLead bugamije kwigiha abanyeshuri kuba bavamo abayobozi bafite indangagaciro.
Muri iyi gahunda, biteganyijwe ko abanyeshuri bazajya bakora amatsinda bagasoma ibitabo bitandukanye bungurana ubumenyi ku bijyanye n’imiyoborere.
Umuyobozi wa Africa New Life, Dr Charle Mugisha yagize ati “iLead ni igikorwa dufatanyijemo na Minisiteri y’Uburezi cyo kwigisha ubuyobozi bufite indangagaciro, tukaba twatangira kubwigisha abana bakiri bato mu mashuri yisumbuye kuko igiti kigororwa kikiri gito. Ni uburyo bwo kwigisha ubuyobozi abanyeshuri bagasoma ibitabo batigishwa n’umwarimu .”
Yongeyeho ko iyo aba abana bari mu matsinda babaha ibitabo biri mu Cyongereza bibafasha kuyobora mu buryo bwo kuganira.
Umwari Chanise uri mu bari guhugurwa, yavuze ko yishimiye iyi gahunda kuko izamufasha kuba umuyobozi mwiza.
Yagize ati “ Ibijyanye n’ubuyobozi narabikundaga ariko nkabona nta kintu cyamfasha ngo mbimenye kugira ngo nzabe umuyobozi. Iyi gahunda ndabona izamfasha cyane kugira ubumenyi bwamfasha kwegera ubuyobozi nkaba navamo umuyobozi mwiza.”
Uwari uhagariye Minisiteri y’Uburezi, Gatabazi Pascal, na we yavuze ko iyi gahunda ya i Lead ari nziza kubera ko abazayijyamo bizabafasha kunguka ubumenyi no kutajya mu ngeso mbi.
Yagize ati “ Ni gikorwa cyiza cyane kandi gikomeye cyigisha indangagaciro z’ubuyobozi, kizafasha umwana kumenya ubuyobozi hakiri kare no kwimenya kare agakora amahitamo meza.”
“Ni byiza kuko muri iyi minsi urubyiruko ruri kugira ibibazo bishingiye ku myitwarire ariko abana ubatangiye kare ukabaha indangagaciro zikwiriye, bizunganira izindi ngamba zihari.”
Nubwo iyi gahunda yahereye mu mujyi wa Kigali, biteganyijwe ko izagezwa mu gihugu hose.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!