00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Urubyiruko 600 rwasobanuriwe amateka ya Jenoside n’urugamba rwo kubohora igihugu rutahana umukoro

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 3 Gashyantare 2023 saa 03:25
Yasuwe :

Urubyiruko rusaga 600 rwo mu Mujyi wa Kigali rwatahanye umukoro wo gusigasira ibyiza igihugu kimaze kugeraho no kubirinda uwabihungabanya nyuma yo gusobanurirwa amateka yaranze u Rwanda arimo Jenoside yakorewe Abatutsi n’urugamba rwo kubohora igihugu.

Uru rubyiruko rwasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi ndetse n’Ingoro Ndangamurage y’Urugamba rwo guhagarika Jenoside no kubohora Igihugu.

Ni urubyiruko rwo mu Mujyi wa Kigali rukora imirimo irubeshaho umunsi ku munsi, harimo abakarani, abanyonzi,abamotari, abakora mu tubari n’amahoteli,abacuruzi ba Me2U, aba Agents ba za banki n’abandi.

Ni muri gahunda yiswe ‘Isangano ry’Urubyiruko’ yo guhuriza hamwe uru rubyiruko rwo muri ibyo byiciro rukigishwa amateka y’u Rwanda no kuyubakiraho ahazaza heza habo n’ah’igihugu cyarwo, yateguwe na Minisitiri y’Urubyiruko n’Umuco, Umujyi wa Kigali n’izindi nzego zirimo Minisiteri y’Ubumwe bw’Abaturarwanda n’Inshingano Mboneragihugu.

Ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, uru rubyiruko rwasuye ibice bitandukanye, rusobanurirwa amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse bibutswa uruhare rwabo nk’urubyiruko mu guharanira ko ibyabaye bitazongera.

Ubwo bageraga ku Ngoro Ndangamurage y’urugamba rwo guhagarika Jenoside no kubohora igihugu, beretswe bimwe mu bikorwaremezo, bibumbatiye amateka y’urugamba rwo kubohora u Rwanda, harimo Indake yakoreshwaga na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame, wari uyoboye urwo rugamba.

Beretswe kandi inyubako zabagamo abayobozi mu nzego zitandukanye za FPR-Inkotanyi, ibibuga by’imipira bifashishaga mu mikino cyangwa imyitozo ndetse n’imisozi ihakikije.

Aha hose basobanuriwe uburyo Ingabo zahoze ari iza RPA-Inkotanyi, zabyifashishaga mu gutegura no gushyira mu bikorwa urugamba rwo kubohora igihugu, rwatangiye guhera mu 1990 kugeza zihagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Abaganiriye na IGIHE bagaragaje nyuma yo gusobanurirwa aya mateka bavuze ko batahanye umukoro wo kugira ubutwari no gusigasira ibyo u Rwanda rwagezeho.

Urubyiruko rugera uri 600 rwunamiye abazize Jenoside yakorewe Abatutsi baruhukiye mu rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali

Irage D’amour yagize ati “Icya mbere nize ni ukumenya intwari zaranze u Rwanda, icya kabiri ni ukumenya amateka y’ibyabaye muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Biramfasha kugenda ngasobanurira bagenzi banjye ibyo nabonye hano.”

Nshizirungu Vincent wo mu Murenge wa Kinyinya, Akarere ka Gasabo yagize ati “Mfite imyaka 35, Jenoside yabaye mfite imyaka irindwi, ibi icyo biba bimfashije ni ukongera kwibuka inzira y’umusaraba twaciyemo ndetse nibuka n’abemeye kumena amaraso yabo kugira ngo uyu munsi tube dufite igihugu kimeze gutya.”

Yakomeje agira ati “Ikindi ni ugutekereza ko nta muntu wakongera kudusubiza mu mage ngo adusubize muri Jenoside. Ndanasaba abavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi guha agaciro kenshi ingabo za FPR Inkotanyi zemeye kumena amaraso yazo kugira ngo batabare Abatutsi bari mu kaga.”

Nezerwa Mutangana Theopiste w’imyaka 21 wo mu Karere ka Gasabo yagize ati “Mba mbonye imbaraga zo kongera gukangurira abantu kwirinda ndetse no gukomeza kumenya ko twese turi Abanyarwanda bamwe kandi ibyabaye bitazongera gusubira ukundi.”

Ayingeneye Angelique wo mu Murenge wa Kimisagara, Akarere ka Nyarugenge yagize ati “Ikintu byamariye gusura urwibutso ni uko najyaga mbyumva mu mateka […] ubu nanjye mfite icyo nakuyemo nabwira barumuna banjye uko byagenze. Nabonye ko ibyo numvaga ari impamo, atari urujijo kuko nabyiboneye.”

Mu ntangiro za Mutarama 2023, ni bwo Umujyi wa Kigali watangije Isangano ry’Urubyiruko (Kigali Youth Festival), ahahurizwa hamwe urubyiruko rwibumbiye mu makoperative harimo abamotari, Urubyiruko rw’Abakorerabushake (Youth Volunteers), abakarani, abanyonzi, abafotora, abatunganya imisatsi, abahoze ari abazunguzayi, abadoda inkweto ndetse n’abandi.

Bahabwa ibiganiro bitandukanye n’abayobozi babashishikariza ibikorwa by’ubutwari, gusigasira amateka y’igihugu n’ibindi biba bifite insanganyamatsiko yayo igira iti ‘‘Tujye ku Rugerero twubate u Rwanda twifuza.’’

Uru rubyiruko rwatahanye umukoro nyuma yo gusobanurirwa amateka yaranze u Rwanda no kwibutswa inshingano bafite
Umuyobozi Mukuru w'Ishami ry'Imiyoborere mu Mujyi wa Kigali, Munyandamutsa Jean Paul yashyize indabo ku mva iruhukiyemo abazize Jenoside
Urubyiruko rwari rufite amatsiko yo kumenya amateka
Yafashwe n'ikiniga abonye inzirakarengane zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Bizimana Jérémie ukora mu Ngoro Ndangamurage y'Urugamba rwo guhagarika Jenoside no kubohora u Rwanda yasangije urubyiruko amateka yaranze abitangiye igihugu
Ayingeneye Angelique wo mu Murenge wa Kimisagara, yavuze ko ibyo yize agiye kubisangiza abandi
Nezerwa Mutangana Theopiste w’imyaka 21 yavuze ko kwiga amateka bimufasha kurinda igihugu cye
Nshizirungu Vincent yavuze ko urubyiruko rwihaye umukoro wo guharanira ko Jenoside yabaye mu Rwanda itazongera kubaho ukundi
Irage D’amour we yavuze ko hari byinshi yigiye ku ntwari zabohoye u Rwanda
Abitabiriye uru rugendo bafashe ifoto y'urwibutso bari kumwe n'abayobozi

Amafoto: Igirubuntu Darcy


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .