Ibi biganiro byibanze kuri gahunda zitandukanye z’igihugu. Ni urubyiruko rukora mu nzego zinyuranye z’imirimo, abanyeshuri, ababa mu mahanga n’abandi.
Uru rubyiruko ni abanyamwuga mu nzego zitandukanye z’igihugu zirimo ikoranabuhanga, politiki, imyidagaduro, urwikorera n’abandi.
Perezida Kagame yageze muri Intare Conference Arena ahagana saa yine n’iminota 20 muri iki gitondo.
Minisitiri w’Urubyiruko, Rosemary Mbabazi, yashimiye Perezida Kagame udahwema kubonera umwanya urubyiruko, aho yagaragaje ko ibi biganiro ari umwanya mwiza wo kumenya neza aho igihugu kigana, urubyiruko rukagaragaza umusanzu warwo.
Perezida Kagame yahawe umwanya kugira ngo afungure ibi biganiro, maze avuga uyu mwanya uza kuba uwo kuganira, aho yavuze ko nta n’umwe uri buze kuniganwa ijambo.
Ati “Iyo umuntu ahuye n’undi, ntabwo avuga wenyine, ahubwo n’abo bantu bagira icyo bavuga, niyo mpamvu uyu munsi numvaga twabanza urubyiruko,akaba arirwo duheraho rukagira icyo rutubwira hanyuma n’uwo mwahuye araza kugira icyo ababwira hanyuma.”
Ikiganiro nk’iki Perezida Kagame yaherukaga kukigirana n’urubyiruko muri Kanama 2018, aho yarusabye gukoresha ubwenge bwarwo n’ubumenyi rwakuye mu ishuri mu gushakira ibisubizo ibibazo bihari, aho gutinya kubukoresha ngo badahomba.
Umwe mu rubyiruko rwitabiriye ibi biganiro, ni umukobwa uturuka muri Djibouti, Furaha, ubyarwa n’umubyeyi umwe w’Umunyarwanda. Ni ku nshuro ya mbere yari ageze mu Rwanda ubwo yari yitabiriye Itorero riherutse kubera i Gabiro.

















Amafoto: Niyonzima Moses
Video: Kazungu Armand
TANGA IGITEKEREZO