Ni umushinga watangirijwe ku mugaragaro i Kigali ku itariki 27 Werurwe 2025. Ugamije kongerera urubyiruko ubumenyi mu masomo y’ikoranabuhanga ndetse no kurufasha kuyabyaza umusaruro.
DTS izashyirwa mu bikorwa na ICT Chamber ku bufatanye na Minisitiri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, na Minisiteri y’Urubyiruko ku nkunga y’ikigo cyitwa IHS Towers Group gikora ibijyanye n’iminara.
Amasomo azajya yigishwa ajyanye n’Ubwenge Buhangano (AI), ibijyanye na Coding, gusesengura amakuru y’ikoranabuhanga (data analysis) n’andi atandukanye.
Uwo mushinga uzamara imyaka ibiri ukorerwa mu turere 15, aho urubyiruko ruzajya rwigira ku bigo by’urubyiruko muri utwo turere ku buntu.
Hari ariko n’urundi rwo hirya no hino mu gihugu ruzayakurikira mu buryo bw’iyakure.
ICT Chamber isobanura ko abaziga imbonankubone bazajya biga mu masaha y’akazi mu minsi y’imibyizi, mu gihe abaziga mu buryo bw’iya kure bo bazajya baca ku rubuga rwa internet rutangirwaho ayo masomo igihe cyose baboneye umwanya kuko amasomo azajya aba ariho.
Kwiyandikisha mu gutangira kwiga ayo masomo bigenewe abantu bose babyifuza. Ushobora kwiyandikisha unyuze hano.
Basabwa ariko kuba babasha kubona internet na mudasobwa byo kwigiraho ariko kandi abazigira ku bigo by’urubyiruko bashobora no kwifashisha mudasobwa zaho.
Ikindi gisabwa ni ukuba bumva ururimi rw’Icyongereza kuko ari rwo ayo masomo ateguyemo.
Amasomo azajya atangwa mu gihe cy’amezi atandatu nyuma yayo abayarangijemo bafashwe kubona ibyo bakora, ndetse biteganyiwe ko abagera kuri 20% muri bo bazajya bahita bashakirwa aho bakora bitarenze amezi atandatu bamaze kwiga.
Ku ikubitiro hari bamaze kwiyandikisha mu kwiga ayo masomo barenga ibihumbi birindwi ndetse muri bo abarenga gato 800 batangiye kwiga.
Bari kwiga mu buryo bw’iya kure no mu buryo bw’imbonankubone kuri Club Rafiki i Nyamirambo, ku kigo cy’urubyiruo cya Huye ku cya Nyagatare n’icya Rusizi, mu gihe mu tundi turere 11 na ho biri gutegurwa.
DTP izatangirana n’abagera kuri 5000 mu cyiciro cya mbere abandi bagende bakomerezaho.
Umuyobozi Mukuru wa ICT Chamber, Ntare Alexis yavuze ko DTP yitezweho kunganira gahunda ya Leta yo kongerera urubyiruko ubumenyi mu by’ikoranabuhanga kandi bikarufasha kwihangira imirimo.
Yagize ati “Tugamije guha amahirwe urubyiruko kugira ngo rugire ubumenyingiro rwakwifashisha mu gushaka amafaranga. Ariko DTP izanubaka urwego rwacu rw’abikorera kuko ibigo by’ikoranabuhanga byacu n’iby’abandi biba byifuza abantu batandukanye bafite ubumenyi butandukanye kugira ngo bateza imbere ibyo bigo n’ibyo bikora.”
Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula yavuze ko DTP ari imwe muri gahunda z’ingenzi zizafasha u Rwanda kugera ku ntego rwihaye yo kugira abakora porogaramu za mudasobwa (coding) bagera kuri miliyoni mu myaka itanu iri imbere.
Uwo mushinga kandi uzafasha gahunda y’Igihugu yo kuba igicumbi cy’ikoranabuhanga ndetse ifashe urubyiruko kubona amahirwe y’akazi mu gihugu no mu mahanga.
Yagize ati “Uyu mushinga ni intambwe nziza ituganisha mu cyerekezo dufite cyo kutaba abantu bakoresha gusa ikoranabuhanga ahubwo tukaba bamwe mu batanga serivise zaryo kandi ibyo bizahindura umuryango mugari wacu. Twizeye ko ibyo bizadufasha kongera umubare w’ababona akazi kuko abagerwabikora b’uyu mushinga bazahabwa amasomo n’amahugurwa y’ikoranabuhanga abategura neza kwinjira ku isoko ry’umurimo.”
Umuyobozi wa IHS Rwanda unahagarariye icyo kigo muri Afurika yo Munsi y’Ubutayu bwa Sahara, Kunle Iluyemi, yavuze ko kongerera ubumenyi urubyiruko mu ikoranabuhanga ari nk’ishoramari mu by’ubumenyi baba bakoze kuko mu gihe kiri imbere buzaba bukenewe cyane ku isoko ry’umurimo.
Iranzi Claude uri mu batangiye kwiga muri DTP yavuze ari kuhakura ubumenyi bwisumbuye kandi nta kiguzi kuko yari asanzwe abona ayo masomo ayishyuye, ku buryo mu gihe kiri imbere azaba ari umukozi mwiza.










TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!