Ubu bufatanye buzasiga urubyiruko rugera kuri 200 rufashijwe mubikorwa bitandukanye bigsmije kubateza imbere harimo kubafasha gusubira mu mashuri kujya mu mashuri y’imyuga.
Ku wa Kabiri tariki ya 06 Kanama 2024, nibwo ubuyobozi bwa BK Foundation, bwashyize umukono ku masezerano, kubufatanye n’imiryango itanu (FXB Rwanda, YWCA Rwanda, African Evangelistic Enterprise (AEE) Rwanda, Caritas Rwanda, na DUHAMIC-ADRI) ishyira mungiro umushinga w’ IGIRE.
Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango Caritas Rwanda, Padiri Kagimbura Oscar, wavuze mu izina ry’imiryango yose, yavuze ko kwinjira mu mikoranire na BK Foundation, ari mu rwego rwo kurushaho kwagura ibikorwa kugira ngo bigere kuri benshi.
Ati “BK Foundation ije kutwongerera imbaraga, kuko mu bufatanye imbaraga zirushaho kwiyongera. Ibikorwa byacu bizarushaho kugera kuri benshi kandi binafashe mu guhindura ubuzima bw’urubyiruko rwanduye cyangwa rwagizweho n’ingaruka zikomoka ku agakoko gatera SIDA.”
Umushinga wa IGIRE ufasha cyane urubyiruko rw’imfubyi, abana b’abakobwa bahuye n’ikibazo cyo gusama inda zidateganyijwe, urubyiruko rwanduye cyangwa rwagizweho ingaruka zikomoka kugakoko gatera SIDA, binyuze mu kububakira ubushobozi aho hari abajyanwa mu mashuri asanzwe, abandi bakajyanwa mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro, ndetse bakanahabwa ubujyanama ku bikorwa bijyanye no kwiteza imbere no kwihangira imirimo.
Uyu mushinga usanzwe ukora kuko watangiye mu 2022, bikaba biteganyijwe ko uzakomeza gushyirwa mu bikorwa kugeza mu 2027, ariko ubufatanye bwa BK Foundation n’iyi miryango bwo buzamara umwaka umwe ushobora kwongerwa nyuma y’ingenzurwa ry’ibyagezweho.
Binyuze muri ubu bufatanye, urubyiruko rugera kuri 200 rwo mu turere twa Muhanga, Kayonza, Kicukiro, Rwamagana ndetse na Nyamasheke ni rworuzafashwa muri uyu mushinga wa IGIRE hagamijwe kubafasha mu kwiyubaka no kwiteza imbere bakazahabwa amasomo umunsi ku munsi mu gihe cy’amezi atandatu.
Amezi atatu azakurikira, bazakora imenyerezamwuga mu bijyanye n’amasomo bakurikiranye, n’andi mezi 3 yo gukurikiranwa no gutunganya raporo bategurwa kwinjira mu murimo.
Aya masezerano yashyizweho umukono, azatuma ibikorwa byari biteganyijwe muri uyu mwaka, bizakorwa harimo n’uruhare rwa BK Foundation.
Ingengo y’imari y’uyu mwaka ingana n’asaga miliyoni 100 Frw, BK Foundation ikazatanga 40% yayo.
Umunyamabanga Nshyingwabikorwa wa BK Foundation, Ingrid Karangwayire, yavuze ko imiryango y’iki kigo ihora ifunguye kugira ngo gikorane n’indi miryango ikoranira bya hafi n’abaturage baba bakeneye gushyigikirwa, kugira ngo bafashwe mu iterambere ryabo.
Ati “Turabashishikariza kutwegera, tugakorana nabo bagakomeza kongera imbaraga ishyirwa mu bikorwa ibiharanira iterambere ry’abaturage.”
Umuyobozi wa gahunda ya ACHIEVE, ikurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’umushinga IGIRE, Mutabazi Moïse, yavuze ko ubu bufatanye ari igisobanuro cy’iterambere rirambye kandi bukagaragaza ko bitari ingenzi cyane guhora hategerejwe ubufasha bw’amahanga.
Ati “Kuba abantu batavuga ngo abanyamahanga nibo bazadutera inkunga mu bikorwa bizakorerwa mu Rwanda, ahubwo hakaba hari abo mu rwego rw’abikorera babyumva kandi bafite ubushobozi n’ubushake bwo kuba bafasha Abanyarwanda baba bakeneye ubufasha bwabo. Ni ikintu cyiza.”
BK Foundation, ni kimwe mu bigo bigize BK Group Plc, aho ibindi ari Banki ya Kigali, BK Capital, BK General Insurance, na BK Tech house.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!