Urubuga ‘IremboGov’ rwatangijwe muri Nyakanga 2015; mu ntego zarwo harimo ko serivisi zose zitangwa na leta zatangwa mu buryo bw’ikoranabuhanga rikoreshwa n’umuturage umunsi ku wundi.
Mu butumwa uru rubuga rwashyize ahagaragara kuri uyu wa Gatanu, rwagaragaje ko kuva rwatangira mu myaka itanu ishize, serivisi zigera ku 100 zitangwa na leta zimaze gushyirwa mu ikoranabuhanga kandi ziboneka amasaha 24 ku minsi 7.
Rukomeza ruti “Ubusabe busaga miliyoni 10 bw’abarukoresha bwanyujijweho, ndetse 80% bya serivisi za leta zishyurwa mu ikoranabuhanga.”
Muri Gashyantare nibwo byatangajwe ko Ikigo cya Leta gitanga serivisi hifashishijwe ikoranabuhanga ‘Irembo’ cyatangiye kwimurira zimwe muri serivisi gitanga ku rubuga rushya rwifashisha uburyo bwiswe ‘IremboGov 2.0’, bwitezweho kurushaho korohereza abaturage basiragiraga bajya mu nzego zitandukanye kwaka ibyo basabye banyuze ku ‘IremboGov’.
Uburyo bwo gusaba ibyemezo nabwo bwagabanyirijwe urugendo byanyuragamo, bishyirwa mu ntambwe eshatu, aho umuturage azajya asaba icyemezo, kigasuzumwa, ubundi akishyura. Ibi ngo bizajya bikorwa kuri serivise zimwe na zimwe aho bishoboka.
Uburyo bwo gusaba umuturage kugira ibyangombwa yohereza ku rubuga nabwo bwakuweho, kuko ngo amakuru yose arebana n’usaba ibyangombwa azajya akurwa mu zindi nzego za leta ziyafite mu buryo bw’ikoranabuhanga.
Icyo gihe byatangajwe ko icyemezo cy’uko umuntu yashyingiwe, icy’amavuko n’icy’uko umuntu akiri ingaragu ari byo bisabwa n’abaturage benshi kuko byihariye hejuru ya 20% bya serivise zose zisabwa hifashishijwe ‘IremboGov’.
🎆IremboGov is 5 years this month. 100 public services digitised & accessible 24/7, over 10 million user applications processed, 80% of payments to @RwandaGov are digital. What a journey it has been re-engineering gov't services.
Thank you for making it happen. pic.twitter.com/yYABT1nrrJ
— IremboGov (@IremboGov) July 31, 2020
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!