Urubanza rwa Urayeneza na bagenzi be rwasubitswe, uregera indishyi yabuze

Yanditswe na Akimana Jean de Dieu
Kuya 8 Mutarama 2021 saa 07:38
Yasuwe :
0 0

Urubanza ruregwamo Urayeneza Gérard na bagenzi be bose bakurikiranyweho icyaha cya Jenoside, kuzimiza cyangwa gutesha agaciro ibimenyetso cyangwa amakuru byerekeye Jenoside rwasubitswe bitewe nuko uhagarariye abaregera indishyi yabwiye urukiko ko kubera ikibazo cy’ingendo atari buboneke.

Ni urubanza ruburanishwa hakoreshejwe ikoranabuhanga rya Skype mu Rukiko rwisumbuye rwa Muhanga nk’ingamba yo kubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya korona virusi aho ababurana bari muri Gereza ya Muhanga.

Abaregwa ni Urayeneza Gérard, Nyakayiro Samuel, Rutaganda Dominique, Nsengiyaremye Elise, Munyampundu Kinihira Léon na Ruganizi Benjamin uburana udahari nyuma yo gutoroka ubutabera.

Mu iburana ryo ku wa 10 Ukuboza 2020, uru rubanza rwasubitswe hahawe ijambo ry’uhagarariye abaregera indishyi, Me Kayitare Dominique aho yari atangiye kugaragariza urukiko abo asaba indishyi gusa uyoboye inteko iburanisha amusaba kuzagaruka yerekana abo asaba indishyi nabo azisabira.

Icyo gihe abaregwa bose baburanye bahakana ibyaha bakurikiranyweho ndetse banagaragaza ko ari umugambi wacuzwe neza ushingiye ku rwango rwa bamwe bashaka kubafungisha.

Ibi bavuga babihera ku kuba hari amakuru yakusanyijwe mu gihe cy’Inama y’ikusanyamakuru rya Gacaca yavugurujwe vuba aha n’abayatanze banatangiye kongera kwisubiraho bavuga ko bashutswe bakivuguruza batanga ubundi buhamya.

Me Kayitare avuga ko ku bantu 11 baregera indishyi harimo bane yunganira mu mategeko avuga ko yasabye uruhushya atagamije gutinza urubanza ahubwo yanabujijwe n’amabwiriza yo kwirinda COVID-19 bityo atari mu nzira zo gutinza urubanza.

Bamwe mu bakomoka i Gitwe bavuzwe ko bakuwe mu byobo byo mu Bitaro bya Gitwe bavuga ko mu mibiri yabonetse ari iy’abavandimwe babo bahakana ko ari iy’ababo bazi aho bayishyinguye bakavuga ari agashinyaguro ahubwo ko batungiwe no kumva ko habonetse indi mibiri y’ababo.

Umunyamategeko w’abaregera indishyi yasabye guhabwa izifite agaciro ka miliyoni 300 Frw ku baregwa bose uko ari batandatu.

Nubwo iburanishwa ry’uyu munsi taliki ya 8 Mutarama 2021 ryasubitswe, Inteko iburanisha yanzuye ko urubanza ruzasubukurwa ku itariki ya 22 Mutarama 2021 saa Mbili za mu gitondo.

Urayeneza Gérard yireguye ahakana icyaha cyo kuzimiza no gutesha agaciro ibimenyetso cyangwa amakuru yerekeye Jenoside

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .