Urubanza rwa Ngirabatware wari minisitiri w’igenamigambi mu gihe cya Jenoside rwatangiye gusubirwamo

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 16 Nzeri 2019 saa 09:40
Yasuwe :
0 0

Urwego rwasimbuye Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda rukorera i Arusha, rwatangiye gusubiramo urubanza rwa Augustin Ngirabatware, wari minisitiri w’igenamigambi mu gihe cya Jenoside.

Mu iburanisha ryabaye kuri uyu wa Mbere, humviswe umutangabuhamya ushinjura uregwa ariko utagaragajwe mu mashusho, agasubiza ibyo abacamanza bamubajije kandi mu Kinyarwanda. Muri iri buranisha hibanzwe ku kureba ibimenyetso bishya bivugwa n’uregwa.

Augustin Ngirabatware yafatiwe i Frankfurt mu Budage mu 2007 ashinjwa uruhare muri Jenoside, yoherezwa kuburanira Arusha, ahamywa n’urukiko ibyaha birimo gushishikariza no gufasha gukora Jenoside mu yahoze ari komini Nyamyumba.

Yahamijwe kandi icyaha cyo gufata ku ngufu nk’icyaha cyibasiye inyoko muntu, maze ku wa 20 Ukuboza 2012 urukiko rwa Arusha rumuhanisha gufungwa imyaka 35. Ku wa 18 Ukuboza 2014 urugereko rw’Ubujurire rwashimangiye ko Ngirabatware ahamwa n’ibyaha bya Jenoside, ariko rumuvanaho icyaha cyo gufata ku ngufu, igihano cye kiragabanywa kigirwa imyaka 30.

Ku wa 8 Nyakanga 2016 Ngirabatware yandikiye urwego rwasigaye rw’uru rukiko asaba gusubirishamo iburanisha ku byaha yahamijwe kuko afite ibimenyetso bishya bimushinjura, icyifuzo cye cyemerwa ku wa 19 Kamena 2017.

Iburanisha ryagombaga gutangira muri Gashyantare ariko uruhande rw’uregwa rusaba ko ruhabwa ikindi gihe cyo kwitegura, haza no kwiyongeramo ko Abanyarwanda batanu ari bo Maximilien Turinabo, Anselme Nzabonimpa, Jean de Dieu Ndagijimana na Marie Rose Fatuma, ku wa 3 Nzeri 2018 bafashwe bashinjwa ko ubwabo cyangwa banyuze ku bandi bantu, batanze ruswa bakanashyira igitutu ku batangabuhamya bagamije guhindura imvugo yabo mu rubanza rw’uyu Ngirabatware.

Naho Dick Prudence Munyeshuli wafashaga mu iperereza ku ruhande rwa Ngirabatware, na Maximilien Turinabo, bashinjwa ko batangaje amakuru y’ibanga arebana n’abatangabuhamya, bazi neza ko ari ukurenga ku mategeko ya ICTR n’urwego rwayisigariyeho. Mu gihe urubanza rwa Ngirabatware rwatangiye, urw’aba bo ruzatangira muri Nzeri 2019.

Biteganyijwe ko urubanza rwa Ngirabatware ruzumvwa kugeza ku wa Gatanu y’icyumweru gitaha, tariki 27 Nzeri.

Urubanza rwa Ngirabatware wari minisitiri w’igenamigambi mu gihe cya Jenoside rwatangiye gusubirwamo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza