Urubanza rwa Mugesera rwasubitswe, yatanze ikirego mu rw’Ikirenga yihana umucamanza

Yanditswe na Twarabanye Venuste
Kuya 2 Werurwe 2020 saa 06:42
Yasuwe :
0 0

Urubanza rwa Dr Léon Mugesera rwagombaga gukomeza kuri uyu wa 2 Werurwe 2020 mu Rukiko rw’Ubujurire, rwasubitswe kubera ikirego yatanze mu Rukiko rw’Ikirenga arusaba gusuzuma niba ko kuba urukiko rurimo umucamanza umuburanyi yihannye rwasuzuma ubwo bwihane bidahabanye n’Itegeko Nshinga.

Kuva mu Ukwakira 2019, Mugesera ari kuburanira mu rukiko rw’ubujurire asaba iseswa ry’igifungo cya burundu yahawe n’urukiko rukuru rwamuhamije ibyaha bya Jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu mu 2016.

Ubujurire buri kurangwa no kwihana [kwanga] abacamanza kwa Dr Mugesera. Mu iburanisha ryo ku wa 21 Ukwakira 2019, Mugesera yanze umwe mu bagize inteko iburanisha wayoboye Urukiko Rukuru rwamuburanishije rukanamukatira.

Ku wa 16 Ukuboza 2019 Urukiko rw’Ubujurire rwatangaje ko impamvu Mugesera yatanze zo kwanga umucamanza nta shingiro zifite ndetse ruvuga ko ibyo ari gukora ari ugutinza urubanza no gusuzugura urukiko.

Mu iburanisha ryo ku wa 14 Gashyantare 2020 Mugesera yongeye kwihana umwe mu bari bagize inteko iburanisha avuga ko yigeze kumufatira icyemezo kibogamye. Icyo gihe iburanisha ryasubitswe nta mpaka nkuko bitaganywa n’amategeko.

Ku wa 25 Gashyantare 2020 nibwo urukiko rw’ubujurire rwamumenyesheje icyemezo cyavuye mu isuzuma rwakoze kuri ubwo bwihane, urukiko ruvuga ko rwasanze nta shingiro bufite.

Me. Rudakemwa Jean Félix wunganira Mugesera yavuze ko umukiliya we atanyuzwe n’icyo cyemezo, avuga ko nta kuntu urukiko rurimo uwo yihannye ari narwo rwasuzuma ubwihane bwe.

Ku wa 29 Gashyantare 2020 nibwo yatanze ikirego mu Rukiko rw’Ikirenga.

Mu iburanisha ryo kuri wa 2 Gashyantare 2020 urukiko rwasanze harimo icyo kirego Mugesera yatanze mu Rukiko rw’Ikirenga rwemeza ko hategerezwa igisubizo kizavamo.

Mugesera yasabye ko urubanza rusubikwa hagatagerezwa icyo cyemezo urukiko rurabyemeza.

Icyo itegeko rivuga ku bwihane

Itegeko ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’imbonezamubano, iz’ubucuruzi, iz’umurimo n’iz’ubutegetsi risobanura ibyerekeye ubwihane.

Ingingo ya 107 yerekeye isuzuma ry’iyakira ry’ubwihane bw’umucamanza ivuga ko Urukiko umucamanza wihanwe arimo, rusuzuma ako kanya niba ubwo bwihane bushobora kwakirwa.

Iyo rusanze ubwo bwihane budashobora kwakirwa, urubanza rurakomeza. Iyo rusanze ubwo bwihane bushobora kwakirwa, Perezida w’Urukiko yoherereza bidatinze umucamanza wihanwe kopi y’inyandiko y’ubwo bwihane akagira icyo abuvugaho mu nyandiko, mu gihe kitarenze amasaha 48.

Riteganya ko iyo ari Perezida w’Urukiko wihanwe, ibyo bisobanuro abisabwa na Perezida w’Urukiko rwisumbuyeho, rikavuga ko umucamanza wihanwe adashobora gusuzuma ikirego cy’ubwihane yakorewe.

Mu gusuzuma iyakirwa ry’ikirego cy’ubwihane no mu kugifataho icyemezo, hashingirwa gusa ku nyandiko zashyikirijwe urukiko, bitabaye ngombwa ko ababuranyi bahamagazwa.

Iyo bigaragaye ko umuburanyi yihannye umucamanza agamije kudindiza iburanisha, ashobora gucibwa ihazabu mbonezamubano. Ibirego byerekeranye no kwihana umucamanza bihabwa nimero yihariye ishamikiye ku rubanza rw’iremezo.

Ingingo ya 108 yerekeye icibwa ry’urubanza ku kirego cy’ubwihane bw’umucmanza ivuga ko mu minsi umunani ikurikira iyakirwa ry’inyandiko y’umucamanza wihanwe, urukiko ruca urubanza rwerekeye ubwo bwihane mu nama y‘abacamanza.

Iyo umucamanza wihanwe yemeye impamvu z’ubwihane, cyangwa izo mpamvu basanze zifite ishingiro, urukiko rwemeza ko uwo mucamanza ava mu rubanza.

Nubwo muri iryo tegeko bigaragara ko umucamanza wihanwe adaca urubanza rwo kwangwa kwe, Mugesera asanga kuba bikorerwa mu rukiko uwo mucamanza abarizwamo byonyine ari ikibazo gikwiye gusuzumwa n’Urukiko rw’Ikirenga hakarebwa niba bitanyuranyije n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda.

Mugesera asanga n’ubundi uwo yihannye ariwe wiciriye urubanza. Kuri we ngo asanga ubwihane bwe bwari bukwiye kujyanwa mu rundi rukiko rukabisuzuma rugafata umwanzuro.

Mugesera yakatiwe gufungwa burundu kubera ibyaha bya Jenoside. Yahamwe n’ibyaha birimo gushishikariza Abahutu mu buryo butaziguye kwica Abatutsi, gutoteza nk’icyaha cyibasiye inyokomuntu no kubiba urwango rushingiye ku moko n’inkomoko.

Ni ibyaha Ubushinjacyaha bwagiye bugaragariza urukiko ko bigomba guhama Mugesera hagendewe ku butumwa bukubiye mu ijambo yavugiye ku Kabaya mu 1992, buvuga ko ryuje ingengabitekerezo n’amagambo atoteza, asebanya, byose bigamije umugambi wa Jenoside.

Kuva Urubanza rwatangira kuburanishwa mu mizi muri Mutarama 2013, Mugesera ntiyigeze na rimwe yemera ibyo ashinjwa nk’ibyaha hagendewe ku ijambo yavugiye ku Kabaya kuko we yakomeje guhamiriza urukiko ko atemera neza ko ari ryo yavuze, asobanura ko uwarivuze yari agamije guhangana n’amashyaka ya politiki kubera ko ngo igihugu cyari cyamaze guterwa n’icyo yise umwanzi. Mugesera yagejejwe mu Rwanda yoherejwe na Canada ngo akurikiranwe ku byaha bya Jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu.

Mugesera yatanze ikirego mu rukiko rw'Ikirenga kivuga ku mucamanza wo mu rukiko rw'ubujurire yihannye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .