00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Urubanza rwa Miss Iradukunda Elsa rwashyizwe mu muhezo (Amafoto &video)

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 24 May 2022 saa 09:01
Yasuwe :

Miss Iradukunda Elsa yitabye urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro ngo aburane ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo ku byaha akurikiranyweho birimo guhimba, guhindura inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano.

Ahagana saa mbili na 40 nibwo imodoka y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) yari imugejeje ku rukiko.

Iradukunda aregwa muri dosiye imwe na Notaire Uwitonze Nasira ushinjwa kumufasha mu guhimba inyandiko mpimbano no gutanga ubuhamya bw’ibonyoma.

Nta mukobwa n’umwe witabiriye irushanwa rya Miss Rwanda cyangwa uwegukanye ikamba wagaragaye ahari kubera iburanisha, yewe n’abo mu muryango we bahagaragaye ni mbarwa.

Ni urubanza rwitabiriwe nitangazamakuru ryinshi mu gihe umutekano nawo wari wakajijwe ahagombaga kubera iburanisha.

Iburanisha ryatangiye ahagana saa mbili na 50, Uwunganira Iradukunda Elsa asaba ko urubanza rwashyirwa mu muhezo, kuko asanga aribyo byatuma uwo yunganira aburana atekanye neza.

Abishingira no ku mazina y’abavugwa muri uru rubanza bakeneye kurindirwa umutekano.

Ubushinjacyaha nabwo bwemeje ubu busabe, buvuga ko bakurikije uburemere bw’iyi dosiye , kuyiburanishiriza mu muhezo aribyo byaba byiza.

Iradukunda Elsa na we asabye ko yumva urubanza rwe rwaburanishirizwa mu muhezo.

Urukiko rwahise rufata icyemezo cyo gushyira uru rubanza mu muhezo, nyuma y’ubusabe bw’uregwa n’Ubushinjacyaha.

Imiterere y’ibyaha bakekwaho

Ku wa tariki 19 Gicurasi 2022 ni bwo dosiye y’abaregwa yashyikirijwe Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro. Ibyaha aba bashinjwa bifitanye isano na Ishimwe Dieudonné uzwi nka Prince Kid uyobora Rwanda Inspiration Back Up uherutse gutabwa muri yombi akurikiranyweho ibyaha bya ruswa y’igitsina.

Bivugwa ko kuva Ishimwe Dieudonné yafungwa, Miss Iradukunda Elsa yatangiye kujya kureba abakobwa bose batanze ubuhamya ku ihohoterwa bagiye bakorerwa kugira ngo bazivuguruze imbere y’urukiko.

Bivugwa ko yashatse notaire, akajya agera kuri umwe ku wundi, akamusinyisha ibaruwa ihakana ibyo yashinje Ishimwe.

Mu byaha aba bombi bakurikiranyweho harimo icyo gutanga ubuhamya bw’ibinyoma. Amategeko agena ko uwagikoze abigambiriye iyo kimuhamye ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka itatu n’ihazabu y’ibihumbi 500 Frw ariko itarenze 1.000.000 Frw.

Ikindi cyaha bakurikiranyweho ni ukoshya abitabajwe mu nzego z’ubutabera. Iyo umuntu agihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri n’ihazabu itari munsi y’ibihumbi 500 Frw ariko itarenze 1.000. 000 Frw.

Miss Iradukunda Elsa na Notaire Uwitonze Nasira kandi bakurikiranyweho icyaha cyo guhimba, guhindura inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano.

Iki cyaha kiramutse kibahamye, bahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi n’ihazabu y’amafaranga atari munsi ya 3.000.000 Frw ariko atarenga 5.000.000 Frw cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ubwo Miss Iradukunda yari ageze ku rukiko
Miss Iradukunda ashinjwa ibyaha birimo gukoresha inyandiko mpimbano
Miss Iradukunda yageze ku rukiko ahagana saa mbili n'igice
Miss Iradukunda Elsa ku wa Kabiri, tariki ya 24 Gicurasi 2022, yitabye Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro ngo aburane ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo. Akurikiranyweho guhimba, guhindura inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano
Iradukunda n'umwunganizi we basabye ko urubanza rushyirwa mu muhezo
Aha Iradukunda Elsa yaganiraga n'umwunganizi we mu mategeko mbere y'uko iburanisha ritangira

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .