00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Urubanza rwa Micomyiza ushinjwa uruhare muri Jenoside rwasubitswe

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 11 May 2022 saa 03:06
Yasuwe :

Micomyiza Jean Paul "Mico" ukekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yitabye Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro ngo aburane ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo.

Micomyiza yavukiye mu yari Perefegitura ya Butare, ubu ni mu Karere ka Gisagara. Yari atuye mu mujyi wa Stockholm muri Suède, ari naho yoherejwe mu Rwanda avuye. Yagejejwe ku Kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali ku wa 27 Mata 2022.

Akekwaho ibyaha byo kwica nk’icyaha cya Jenoside, gutera ubumuga bw’umubiri cyangwa bwo mu mutwe nk’icyaha cya Jenoside, ubufatanyacyaha muri Jenoside no gusambanya ku gahato nk’icyaha cyibasiye inyokomtuntu.

Yunganiwe n’abavoka batatu; Me Rugwizangoga Marcellin na Me Rudakemwa Jean Felix na Me Karugu Céline.

Abunganizi ba Micomyiza batangiye bavuga ko kuri uyu wa Kabiri ni mugoroba aribwo babonye dosiye, bityo ngo ntibabasha kuyinyuzamo amaso ngo banayiganireho, cyane cyane ku ngingo zikomeye zatanzwe n’Ubushinjacyaha busaba ko uwo bunganira yaburana afunzwe.

Me Rugwizangoga yasabye ko iburanisha ryasubikwa nibura kugeza ku wa Gatanu, kugira ngo babashe gutegura urubanza neza.

Gusa Me Rudakemwa ahawe ijambo, yashimangiye ko bitewe n’uko dosiye yabonetse kuri uyu wa Kabiri, bahabwa igihe kigereranyije nibura cy’iminsi itanu, kugira ngo bazabe bamaze kwitegura kunganira Micomyiza nk’uko bikwiye.

Ubushinjacyaha bashyigikiye ko iburanisha ryasubikwa, ariko kubera ko urubanza rukiri mu cyiciro cy’ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo, hatangwa igihe gito cyatuma urubanza rwihutishwa.

Umucamanza yemeje ko nk’uko byasabwe n’uruhande rw’uregwa, Micomyiza n’abamwunganira bahabwa iminsi itanu bifuza.

Yemeje ko iburanisha rizasubukurwa ku wa Mbere tariki 16 Gicurasi 2022, saa tatu.

Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, Micomyiza yari atuye mu Murenge wa Tumba akaba yari umunyeshuri mu mwaka wa kabiri mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, mu ishami rya ‘Applied Sciences’.

Ashinjwa ibikorwa bitandukanye bigamije kurimbura Abatutsi muri Butare, ndetse ko yagaragaye mu bwicanyi, akaba umwe mu bayoboraga ibitero kandi akaba yari uwa kabiri mu bantu bagenzuraga imikorere ya y’izo bariyeri.

Amakuru y’ibanze IGIHE yamenye ni uko uyu mugabo yagize uruhare mu ishyirwaho rya za bariyeri zitandukanye haba i Cyarwa aho avuka ndetse n’i Tumba muri Huye.

Binavugwa ko hari bariyeri yari yarashinze ku irembo ry’iwabo kandi nayo yaguyeho Abatutsi benshi.

Mu gihe Théodore Sindikubwabo wari Perezida wa Guverinoma yiyise iy’Abatabazi yari ataragera i Butare ngo akangurire Abahutu kwica Abatutsi, Mico ngo yakoraga uburiganya bukomeye akabeshya urubyiruko rw’Abatutsi [abari mu kigero cye icyo gihe] ko rudakwiye guhungira i Burundi.

Nyuma y’uko urwo rubyiruko ruretse ibyo guhunga, yaje kugira uruhare mu kubica kandi yari yababujije guhunga.

Micomyiza ava mu modoka ya RIB ku rukiko rwa Kicukiro
Micomyiza Jean Paul "Mico" ukekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ku wa 11 Gicurasi 2022, yitabye Urukiko rw'Ibanze rwa Kicukiro ngo aburane ku ifungwa n'ifungurwa ry'agateganyo. Yari acungiwe umutekano ku buryo bukomeye
Micomyiza aganira n'abavoka be batatu nyuma y'iburanisha kuri uyu wa Gatatu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .