00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Urubanza rwa Bucyibaruta rurakomeje i Paris: Abatangabuhamya bavuze ku ruhare rwe

Yanditswe na IGIHE
Kuya 18 May 2022 saa 10:33
Yasuwe :

I Paris mu Bufaransa hakomeje urubanza ruregwamo Laurent Bucyibaruta wahoze ari Perefe wa Gikongoro ushinjwa kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Uyu mugabo w’imyaka 78 akurikiranywe n’ubutabera bw’u Bufaransa ku byaha bya Jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu. Rugomba kwemeza niba yaratanze itegeko ryo kwica abatutsi muri Perefe yayoboraga.

Mu gushaka kumenya ukuri, urukiko ku wa Mbere rwumvise abatangabuhamya babiri, umwe watanzwe n’uruhande rw’uregwa n’undi watanzwe n’ubushinjacyaha.

François-Xavier Nsanzuwera watanze ubuhamya, yahoze ari Umushinjacyaha mu Rwanda mu gihe Jenoside yakorewe Abatutsi yabaga, yakoze kandi mu Rukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda mu gihe cy’imyaka 12.

Yavuze ko Perefe yari umuntu ukomeye mu gihugu nyuma ya Perezida wa Repubulika. Ati “Ni umuntu w’ingenzi cyane”.

Uyu mugabo w’imyaka 66 utuye mu Bubiligi, yabwiye urukiko ko yari yahungiye muri hotel i Kigali nyuma y’uko bamwe mu bantu bo mu muryango we bishwe ndetse ko atigeze asubira mu mirimo ye kugeza muri Nyakanga 1994.

Mbere ye, urukiko rwari rwumvise kandi undi muntu wafashwe nk’indorerezi nawe wari wihishe mu gihe Abatutsi bahigwaga.

Uwahoze ari Minisitiri w’Intebe mu Rwanda hagati ya Mata 1992 na Nyakanga 1993, Dismas Nsengiyaremye, nawe yatanze ubuhamya. Ubu asigaye abarizwa ku ruhande rw’abatavuga rumwe n’ubutegetsi buriho mu Rwanda.

Yavuze ibitandukanye na Nsanzuwera, ashimangira ko ubushobozi bwa Perefe bwabaga bufite aho bugarukira. Ngo nta bubasha yabaga afite ku bajandarume n’ingabo ku buryo yari gutuma Abatutsi baticwa.

Mu masaha arenga atatu yamaze atanga ubuhamya bwe, Nsengiyaremye ntiyigeze akoresha ijambo “Jenoside”. Yashimangiye ko Bucyibaruta atari afite ubushobozi bwo kwitambika Guverinoma y’Abatabazi yashinzwe nyuma y’ihanurwa ry’indege ya Perezida Juvénal Habyarimana.

Yashinjuye Bucyibaruta, avuga ko amuzi kuva kera mu myaka ya 1960 ku ntebe y’ishuri, ko yari umugabo w’inyangamugayo ndetse nyuma yamumenye nk’umukozi mwiza wubahaga ubuyobozi bwariho.

Yavuze ko mu gihe cya Jenoside, kuba Bucyibaruta yari kwegura, byashoboraga kumushyira mu byabo byo kwicwa. Yatanze ingero kuri ba perefe babiri ngo bamaganye ubwicanyi hanyuma bikarangira bishwe.

Abamushinja, bavuze ko mu nama y’abaminisitiri yatangarijwemo ko Habyarimana yishwe, ba Perefe bari bagumye ku mirimo yabo, barashimiwe. Muri bo, harimo na Laurent Bucyibaruta.

Ubushinjacyaha byavuzwe kandi ko ku wa 29 Mata, Bucyibaruta yashimiwe na Minisitiri w’Intebe ku bwo guharanira ko umutekano uganza muri Perefegitura ye. Gusa mbere y’iminsi umunani, muri Perefegitura ye hari habereye ubwicanyi bukomeye bwakorewe Abatutsi.

Nsengiyaremye wari Minisitiri w’Intebe, yabwiye urukiko ko atibuka aho ibyo byabereye.

François-Xavier Nsanzuwera yamaganye imvugo y’uregwa n’abunganizi be, ko ntacyo abayobozi bashoboraga gukora muri Jenoside ngo kuko bashooboraga kuburiramo ubuzima bwabo.

Yatanze urugero rwa Perefe wahunze, n’urwa Minisitiri wasabye koherezwa mu Busuwisi mu gihe cya Jenoside.

Ati “Iteka ryose haba hari amahitamo. Ariko Laurent Bucyibaruta yagumye ku mwanya we kugeza Jenoside ihagaritswe. Abagumye mu nshingano bahamanyaga na Politiki ya guverinoma, yari ifite umugambi wo gutsemba abatutsi.”

Bucyibaruta akurikiranyweho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .