Urubanza rwa Bazeye na Abega bahoze ari abayobozi muri FDLR rwasubitswe

Yanditswe na IGIHE
Kuya 30 Mutarama 2020 saa 12:20
Yasuwe :
0 0

Urukiko rukuru urugereko ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka ruherereye mu Karere ka Nyanza, rwasubitse urubanza ruregwamo abagabo babiri bahoze mu buyobozi bwa FDLR, barimo Nkaka Ignace uzwi nka La Forge Fils Bazeye wari Umuvugizi na Nsekanabo Jean Pierre wamenyekanye nka Abega wari ushinzwe iperereza.

Bombi bashinjwa kuba mu mutwe w’iterabwoba wa FDLR, kugira uruhare mu bikorwa bya FDLR, kugambana no gushishikariza abandi gukora ibikorwa by’iterabwoba, kugirana umubano na leta y’amahanga bigamije gushoza intambara, icengezamatwara ryo kwangisha leta y’u Rwanda mu mahanga no kurema umutwe w’ingabo utemewe.

Kuri uyu wa Kane nibwo hari hateganyijwe ko iburanisha nyuma y’uko Nsekanabo mu iburanisha riheruka yari yagaragaje ko nta mwunganizi afite kuko uwo yari asanganywe wanamwunganiye mu byiciro bibanza, yasabye gusimbuzwa kubera imiterere ya dosiye n’uburemere bwayo, ndetse no kuba ibigize urubanza bidatuma akoresha umutimanama we.

Icyo gihe umucamanza wari uyoboye iburanisha yanzuye ko bitewe n’uko bataburanisha umuntu utunganiwe cyangwa utarabona dosiye, urubanza rusubikwa. Yasabye ko bavugisha Urugaga rw’abavoka rukagena undi uzunganira Nsekanabo, bityo urubanza rukazakomeza ku wa 30 Mutarama 2020, saa mbili za mu gitondo.

Ni ko byagenze kuri uyu wa Kane. Saa tatu n’iminota 20 Bazeye na Abega bageze ku rukiko rwa Nyanza bari mu mudoka ya gereza barinzwe n’abacungagereza batatu.

Bari bambaye imyenda y’iroza isanzwe iranga abagororwa n’amapingu ku mabako buri wese yitwaje n’impapuro zirimo dosiye ye.

Nyuma y’iminota igera kuri 30, inteko iburanisha yageze mu cyumba cy’iburanisha. Abunganira abaregwa aribo Me Milton Nkuba wunganira Nkaka Ignace na Me Habimfura Elias wunganira Nsekanabo Jean Pierre bahise babwira urukiko ko hari inyandiko mvugo zashyizwe mu ikoranabuhanga n’ubushinjacyaha batabonye, basaba ko iburanisha ryasubikwa ku nyungu z’ubutabera n’umwuga bakabanza kuzireba.

Ubushinjacyaha bwavuze ko ku wa 27 Mutarama ari bwo bwashyize mu ikoranabuhanga izo nyandiko abaregwa ndetse ko bufite inshingano y’uko igihe cyose bufite ibimenyetso bubishyira mu ikoranabuhanga hatitawe ku matariki.

Umucamanza yagaragaje ko impamvu abaregwa batanze basaba ko urubanza rwabo rusubikwa zifite ishingiro kugira ngo babanze basome izo nyandiko neza maze ategeka ko iburanisha risubikwa rikazasubukurwa ku wa 10 Werurwe 2020

Bombi mu Ukuboza 2018 bafatiwe n’Ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo ku mupaka wa Bunagana, bavuye muri Uganda mu nama n’ubuyobozi bwa Uganda n’abahagarariye RNC ya Kayumba Nyamwasa, mu migambi yo guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Bazeye na Abega ubwo bageraga ku rukiko i Nyanza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza