Urubanza rw’umugabo ushinja umugore we kumuhuguza arenga miliyari 1.5 Frw rwongeye gusubikwa

Yanditswe na Tuyishimire Raymond
Kuya 20 Ugushyingo 2020 saa 07:40
Yasuwe :
0 0

Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwongeye gusubika mu bujurire, urubanza rw’umugabo witwa Paul Ntizimira wahoze afite ubucuruzi bw’ibikoresho by’ubwubatsi n’ikinamba, uvuga ko yahugujwe arenga miliyari 1.5 Frw na Mukamwiza Djamila bashakanye.

Ni urubanza rwagombaga kuba hifashishijwe ikoranabuhanga, Ubushinjacyaha buri ku cyicaro gikuru cyabwo ku Kimihurura, abandi bari mu rukiko i Nyamirambo.

Ubwo inteko iburanisha yari igeze mu cyumba cy’urukiko, umucamanza yabajije niba ababurana bose bahari, bigaragara ko Mukamwiza Djamila atitabye urukiko kuko akirwariye mu bitaro i Ndera.

Ntizimira yavuze ko Mukamwiza akomeje umugambi wo gutinza urubanza, kuko mu iburanisha ry’ibanze yahamijwe ibyaha by’inyandiko mpimbano no gukoresha umutungo w’urugo mu buriganya, agakatirwa gufungwa imyaka itanu isubitse.

Me Mudenge Richard wunganira Mukamwiza ariko yavuze ko uwo aburanira arwaye, kandi ko byagaragajwe n’ibitaro.

Ubushinjacyaha nabwo bwavuze ko impapuro zo kwa muganga zagaragajwe na Mukamwiza bwazibonye mu ikoranabuhanga ryifashishwa n’urukiko.

Nyuma y’izo mpaka ku mpande zombi, urukiko rwafashe umwanzuro ko urubanza rusubikwa, rukazasubukurwa ku wa 15 Mutarama 2020.

Byagenze gute ngo hitabazwe inkiko?

Mu 2009, Mukamwiza Djamila na Ntizimira Paulin bashakanye, binjiye mu bucuruzi bw’ibikoresho by’ubwubatsi, bashinga ibigo by’ubucuruzi byitwa Agenda Hardware Ltd na UHURU Service Ltd.

Muri 2013, Agenda Hardware Ltd yaje kugura inzu z’ubucuruzi ebyiri ibifashijwemo n’inguzanyo ya banki ya KCB. Inzu ziherereye mu Karere ka Nyarugenge, zifite agaciro karenga miliyoni 600 Frw.

Mu 2014, uyu muryango waje kugura ikibanza cyegeranye n’izo nzu, ugikoresha mu bucuruzi bw’ikinamba cyogerezwamo imidoka zikanacumbikirwamo.

Ubu bucuruzi bwa ‘Agenda Hardware Ltd’ ndetse n’ikinamba byagenzurwaga na Mukamwiza, ari na we wari ushinzwe kujya kurangura ibicuruzwa hanze y’igihugu akanabicuruza, ndetse akanamenyekanisha imisoro.

Ku rundi ruhande, Ntizimira yakurikiranaga ubundi bucuruzi bw’amakamyo atwara imizigo, nk’uko bari barabyumvikanye nk’umuryango.

Mu mwaka wa 2015, ubucuruzi bwa Agenda Hardware Ltd bwatangiye kugenda biguru ntege, kubera icyo Ntizimira yita ‘uburiganya bwatangiye kuranga umugore we’, aho byagaragaye ko yari afite izindi konti zanditse mu mazina ye bwite, yashyiragaho umutungo w’ikigo ‘Agenda Hardware Ltd’ umugabo we atabizi. Izo konti zigaragaza ko byatangiye kuva 2010.

Inyandiko z’inkiko zigaragaza ko mu iperereza Urwego rw’’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), byagaragaye ko Mukamwiza ku giti cye yari afite konti enye, harimo n’iyanditse ku mwana wabo. Konti ebyiri muri izi, zanyujijweho amafaranga 297 200 490 Frw. Konti ya Agenda Hardware Ltd nayo yafungujwe umugabo we atabizi, yanyujijweho agera kuri 802 873 027 Frw.

Mu nkiko, Ntizimira yavugaga ko kuba izi konti zose zarafungujwe n’umugore we atabizi ari amakosa, akavuga ko ari yo mpamvu yaregeye ko uwo mutungo ungana miliyari 1 100 073 517 Frw kugira ngo ugarurwe mu mutungo w’umuryango.

Urukiko rwaje kwanzura ko nta kigaragaza ko aya mafaranga ari aya ba nyiri izi konti, ariko ngo ntirwagaragaje undi nyirayo.

Ntizimira yavuze ko umugore we yaje gutwara imitungo bari bafatanyije akoresheje inyandiko mpimbano yiswe icyemezo cy’ubutane, kandi bataratandukana, atwara imitungo igizwe n’inzu ebyiri zifite agaciro k’arenga miliyoni 600 Frw.

Urukiko rwaje guhamya Mukamwiza icyaha cyo gukoresha impapuro mpimbano, rumuhanisha igihano cy’imyaka itanu isubitse ahita ajurira, n’ubu bakiri mu nkiko.

Ku ruhande rwa Ntizimira ndetse n’Ubushinjacyaha, bavuga ko ibi bihano uyu mugore n’uwo bafatanyije bahawe bidakurikije amategeko, kuko icyaha cy’impurirane mbonezamugambi “gihanishwa igihano ntarengwa cyo hejuru giteganyirijwe icyaha kirusha ibindi gukomera”.

Ubushinjacyaha bwanavuze ko kuba aba bombi barahanishijwe ibihano bisubitse, nyamara batarigeze babisaba mu iburanisha, ngo na byo n’ababuranyi babijyeho impaka, bidakurikije amategeko, bukavuga ko bahawe ibyo batasabye.

Andi makosa Ntizimira ashinja Mukamwiza akomeye akaba ari nayo ntandaro y’ibibazo, ni inyerezwa ry’ibicuruzwa by’ibigo byabo, harimo ko mu mwaka wa 2015, uyu mugore yagiye mu Bushinwa, akarangura ibicuruzwa bifite agaciro karenga miliyoni 400 Frw harimo na miliyoni 118 Frw yahawe na Cogebanque mu rwego rwo kongera ibicuruzwa bya Agenda Hardware Ltd, akabizana mu izina ry’ikigo cy’ubucuruzi cyitwa ‘Tech Plus Business Solution Ltd’.

Ntwali Justin, nyir’ikigo cya Tech Plus Business Solution Ltd. yahakanye iby’uko yari aziranye na Mukamwiza mbere yo kumutiza ikigo cye cy’ubucuruzi.

Mu ibazwa rye, yagize ati “Mukamwiza Djamilla yansabye ko namutiza ikigo cyanjye cy’ubucuruzi (muha Tin number yanjye) ngo agicisheho ibicuruzwa mu rwego rwo kubihisha umugabo we ngo batazabigabana kuko bari mu rubanza rwa gatanya, ambwira ko azabyishyurira imisoro kandi ko azampa n’akazi”.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .