Urubanza rw’abaregwa iterabwoba rwashimangiye ubufasha bwa Uganda n’u Burundi ku bashaka gutera u Rwanda

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 22 Kamena 2020 saa 07:49
Yasuwe :
0 0

Ubushinjacyaha bwagaragaje ko mu bantu 33 bakurikiranwe mu rubanza rw’abaregwa kugambirira guhirika ubutegetsi n’ibindi byaha by’iterabwoba, nta n’umwe utarahawe ubufasha n’ingabo z’u Burundi cyangwa Uganda, mu kubakira no kubafasha kugera muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo aho bakoreraga imyitozo.

Kuri uyu wa Mbere nibwo Urukiko Rukuru rwa Gisirikare rwatangiye kuburanisha mu mizi urubanza ruregwamo abantu bafatiwe mu bikorwa by’umutwe witwaje intwaro wa P5, hamwe n’abasirikare baregwa nk’abafatanyacyaha mu migambi yawo.

Umushinjacyaha yagaragaje ko uretse gutanga amayira y’abajya muri P5 kuri Uganda n’u Burundi, ibyo bihugu byatanze abarwanyi benshi, kuko mu bari imbere y’urukiko, abantu 14 binjiye muri P5 baturutse mu Burundi, umunani binjira muri P5 baturutse muri Uganda, babiri bava muri Kenya n’umwe wavuye muri Malawi.

Byongeye, mu bafatiwe muri uyu mutwe harimo abanyamahanga batandatu, Abarundi batatu n’Abanya-Uganda batatu.

Rtd Major Mudathiru Habib uyoboye iryo tsinda ngo yavuye mu Rwanda ku wa 1 Mutarama 2013 nyuma yo gusezererwa muri RDF, ajya muri Uganda ari naho yaje kuvuganira na Major Robert Higiro wo muri RNC, amubwira ko kugira ngo ubeho neza muri Uganda ugomba kuba ufite urupapuro rw’ubuhungiro, anamushakira umuntu witwa Rasta wamufasha.

Mudathiru n’uwitwa Capt Sibo Charles batujwe mu Nkambi ya Arua kandi atari impunzi, ari naho bacuriye imigambi yose.

Mu 2014 ngo Higiro yahamagaye Mudathiru amusaba gushakisha abantu bavuye mu gisirikare ngo bajye gushinga umutwe w’ingabo, aza no kuvugana na Capt Apollo Rubagumya wabaye muri RDF na Ntwali Frank muramu wa Kayumba Nyamwasa, bamubwira kujya muri RNC akabafasha kurema umutwe w’ingabo.

Mu 2016 ngo Mudathiru yavuganye na Ben Rutabana ashimangira ibyo yabwiwe na Maj Robert Higiro byo kujya muri RNC ngo abafashe kurema umutwe wa gisirikare, amubwira ko uzakorera muri Kivu y’Epfo muri Bijabo, ndetse ngo hari abandi bagezeyo mbere bazamufasha.

Umushinjacyaha yavuze uburyo abakozi b’Urwego rwa Gisirikare muri Uganda, CMI, bagize uruhare mu gushaka abantu bajya muri P5, bakabaha uburinzi n’ubufasha mu ngendo, bakagera muri Congo.

Mu Burundi abafashije cyane uyu mutwe wa P5 harimo Col Ignace Sibonama ukurikiye Iperereza mu Gisirikare mu Burundi na Major Bertin ushinzwe Iperereza ryo hanze.

Mu 2017 ngo nibwo Mudathiru na Capt Sibo Charles batorotse Inkambi ya Arua, batwawe na Capt Sunday Charles na Capt Johnson bo muri CMI. Ngo babatwaye muri Hiace babajyana i Kampala, bakirwa n’abarimo Richard Mateka, umuhungu wa Gen Mateka wo mu Gisirikare cya Uganda.

Ngo baje kuvugana na Kayumba Nyamwasa kuri Skype, ababwira ko ibyo bavuganye na Rutabana na Higiro ari ukuri, ko bambuka bakajya muri Congo banyuze muri Tanzania n’u Burundi "kandi ko inzira yarangije kuzitegura," ati "ibindi nzaguhamagara ugeze i Burundi."

Mudathiru ngo yasohotse muri Uganda ku byangombwa by’ibihimbano ku mazina ya Mugume Patrick naho Charles Sibo yambuka yiyise Sam.

Umucamanza yavuze ko Kayumba Nyamwasa ubwe yavuganye na Mudathiru amumenyesha ko u Burundi bwabemereye inkunga irimo uburyo bubafasha kujya mu ishyamba, imbunda n’amasasu, no kuba bakwifashisha igihugu cy’u Burundi igihe bibaye ngombwa (withdraw route).

Yavuze ko byanakozwe, kuko hari igihe Mudathiru Habib yarwariye muri Congo, abarwanyi bananirwa kumuvurira mu mashyamba, ajya kwivuriza i Bujumbura afashijwe n’abasirikare b’u Burundi.

Ngo aba bagabo bajya kuva mu Burundi ngo bakomereze muri Congo, bahawe imbunda zirimo SMG 13, LMG ebyiri na NMG imwe, babaha amasasu ibisanduku bine bya SMG, sheni eshatu za NMG (machine gun), bajyana n’imodoka ebyiri bahawe n’igisirikare cy’u Burundi.

Bageze mu Bijabo ngo Rtd Capt Sibo yahise aba umuyobozi, Mudathiru aramwungiriza anashingwa imyitozo ndetse atangira gutoza.

Muri Mutarama 2019 Kayumba Nyamwasa ngo yahamagaye Sibo, Mudathiru na Richard, abaha gahunda yo kuva muri Kivu y’Amajyepfo bakajya muri Kivu y’Amajyaruguru, “ahegera umupaka wa Uganda ndetse hafi y’u Rwanda, kugira ngo batangire bya bikorwa by’iterabwoba bari hafi y’u Rwanda ndetse na Uganda izabona uburyo bwo kubaha ubufasha buhagije.”

Ubushinjacyaha bwavuze ko Kayumba ngo yaje kubabaza ibikenewe, aboherereza $12 000 kuri Western Union, Richard ajya kuyakira i Bujumbura. Ngo ni amafaranga yoherejwe na Ben Rutabana.

Bageze i Gatoyi muri Masisi bagwa mu birindiro bya FARDC, zirwana n’uyu mutwe wari ukuriwe na Sibo na Mudathiru, bamwe bararaswa barapfa, abandi bafatwa mpiri.

Umushinjacyaha ati “Ni muri urwo rwego bafashwe bari kwegera Amajyaruguru ya Congo, hafi y’u Rwanda na Uganda kuko bari bijejwe ubufasha. Icyo gihe ngo barashwe na FARDC bamwe bahita bafatwa, abandi bagenda bafatwa na MONUSCO baza gushyikirizwa u Rwanda.’’

Mu bari imbere y’urukiko harimo Ndibanje Lambert, Umunyarwanda wabaga mu nkambi y’impunzi muri Malawi, ngo yashakiwe ibyangombwa by’ibihimbano byitwa ko agiye kurangiza ikiliyo cya mama we muri RDC, anyura muri Tanzania agera mu Burundi mbere yo kwinjira mu mashyamba.

Lubwama Suleiman uri mu baregwa, ni Umunya-Uganda wanabaye mu Ngabo za RPA zabohoye igihugu, yinjiye muri P5 afashijwe n’Umunyarwanda witwa Felix uba muri Uganda, yinjira muri P5 anyuze mu Burundi.

Iburanisha ryasojwe abantu 20 aribo bamaze kumenyeshwa ibyo baregwa n’imikorere y’ibyaha; biteganyijwe ko rizakomeza kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 23 Kamena 2020.

Rtd Major Habib Mudathiru ubwo yinjiraga mu rukiko kuri uyu wa Mbere

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .