Urubanza rwagombaga kuba kuri uyu wa 28 Mata 2025, rwimurirwa ku wa 6 Kamena 2025, kubera ko ikoranabuhanga ryagombaga kwifashishwa mu kuburana ritakunze.
Urukiko rwari rwahisemo gukoresha ikoranabuhanga kubera ko mu Igororero rya Nyarugenge hari uburwayi bw’iseru bityo abafungwa batari gusohoka. Ni yo mpamvu mu manza nyinshi hari kwitabazwa ikoranabuhanga rya Skype mu kuburana.
Uyu munyamakuru areganwa n’abandi bari abanyamuryango b’ishyaka ritemewe gukorera mu Rwanda rya Dalfa Umurinzi riyobowe na Ingabire Victoire Umuhoza.
Abo bose batawe muri yombi mu 2021. Ubushinjacyaha bwavuze bari bamaze igihe bakora amahugurwa y’uburyo n’inzira bazakoresha mu gukuraho ubutegetsi, guteza imvururu n’ibindi binyuranye. Bagombaga kwifashisha ubumenyi bakuye mu gitabo kivuga ku buryo bwo guhirika ubutegetsi udakoresheje intwaro bahugurwagaho.
Ubushinjacyaha bugaragaza ko abaregwa bari bacuze umugambi wo guhirika ubutegetsi ari nayo mpamvu ayo mahugurwa yari yateguwe hagamijwe kungura ubumenyi abazawugiramo uruhare.
Bugaragaza ko umugambi wabo wo gutangira ibikorwa byo kwigaragambya wari gutangira gushyirwa mu bikorwa, ku wa 14 ukwakira 2024 ari nabwo bizihizaga umunsi bitiriye Ingabire Victoire.
Abaregwa bose bari bamaze kwiregura nubwo ufatwa nk’Umuhuzabikorwa w’uwo mugambi, Sibomana Sylvain, yari atararangiza ingingo zose z’ubwiregure bwe.
Kuri iyi nshuro, ikindi cyagombaga gukorwa ni uko muri uru rubanza hanahamagajwe umutangabuhamya nyuma y’ubusabe bw’abaregwa ngo kuko bifuzaga kumuhata ibibazo bijyanye n’uko amakuru menshi Ubushinjacyaha bushingiraho bubarega ari we wayatanze.
Nyuma yo kubaza umutangabuhamya biteganyijwe ko Ubushinjacyaha buzatanga icyifuzo cyabwo n’abaregwa bakagira icyo babuvugaho mbere y’uko urubanza rupfundikirwa.
Nubwo urubanza ruri kugana ku musozo, bivugwa ko Umunyamakuru Nsengimana yirukanye abari abanyamategeko be ari bo Felicien Gashema na Bruce Bikotwa abaziza ko batamusura muri gereza ngo babashe gutegurana urubanza.
Ubushinjacyaha bwagaragarije Urukiko ko abaregwa bakurikiranyweho ibyaha byo gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi cyangwa kuwujyamo, gucura umugambi wo gukora ibyaha byo kugirira nabi ubutegetsi buriho cyangwa Perezida wa Repubulika, guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda, kurwanya ububasha bw’amategeko no kwigaragambya cyangwa gukoresha inama mu buryo bunyuranije n‘amategeko.
Bubarega kandi guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda, gukwiza amakuru atari yo cyangwa icengezamatwara bigamije kwangisha Leta y’u Rwanda mu bihugu by’amahanga no gutangaza amakuru y’ibihuha.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!