Urubanza ruregwamo Dr Munyakazi wahoze ari Minisitiri rwasubitswe

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 9 Nzeri 2020 saa 10:25
Yasuwe :
0 0

Urubanza Ubushinjacyaha buregamo ibyaha bya ruswa Dr Munyakazi Isaac wahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi rwasubitswe nyuma y’uko uwo bareganwa atagaragaye mu rukiko ku mpamvu z’uburwayi.

Dr Munyakazi yitabye Urukiko Rukuru rwa Nyarugenge mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, yari yambaye ikote n’ipantalo by’ubururu n’ishati y’umweru.

Ntabwo iburanisha ryamaze umwanya kuko hagaragajwe imbogamizi z’uko uwo bareganwa witwa Gahima Abdou atagaragaye mu rukiko ku mpamvu z’uburwayi.

Urubanza rugitangira, uruhande rwunganira Gahima rwahise rugaragaza imbogamizi y’uko uwo rwunganira adahari kubera impamvu z’uburwayi, bityo rusaba ko urubanza rwasubikwa rukazasubukurwa ahari.

Umucamanza yabajije izindi mpande uko zibyumva, uruhande rwa Munyakazi ruvuga ko ntacyo byaba bitwaye urubanza rusubitswe mu nyungu z’ubutabera ndetse n’ubushinjacyaha burabyemera.

Umucamanza yahise asubika urubanza, avuga ko ruzasubukurwa tariki 17 Nzeri 2020.

Dr Munyakazi ashinjwa icyaha byo gusaba kwakira cyangwa gutanga indonke cyakozwe mu Ukuboza 2019. Tariki 30 Kamena nibwo Ubushinjacyaha bwaregeye Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge.

Ingingo ya kane mu Itegeko ryerekeye kurwanya ruswa ivuga ko umuntu wese usaba, utanga cyangwa wakira, mu buryo ubwo ari bwo bwose, indonke iyo ari
yo yose, kuri we cyangwa ku wundi muntu cyangwa wemera amasezerano yabyo kugira ngo akore cyangwa adakora ikiri mu nshingano ze cyangwa yifashishije imirimo ye kugira ngo gikorwe cyangwa kidakorwa aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.

Ibyo bihano ni na byo bihabwa umuntu wese utanga cyangwa usezeranya gutanga, mu buryo ubwo ari bwo bwose, indonke iyo ari yo yose, kuri we cyangwa ku wundi muntu kugira ngo hatangwe cyangwa hadatangwa serivise.

Iyo byakozwe kugira ngo hakorwe ikinyuranyije n’amategeko, igihano kiba igifungo kirenze imyaka irindwi ariko kitarenze imyaka icumi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’indonke yatse, yakiriye cyangwa yatanze.

Dr Munyakazi yeguye muri Guverinoma tariki 6 Gashyantare 2020 hashize ibyumweru bitatu ahita anirukanwa mu Ishyaka rya PDI yari abereye umuyoboke.

Ubwo yari mu mwiherero w’abayobozi wabaye muri Gashyantare, Perezida Kagame yavuze ko abayobozi b’ishuri rimwe ngo bagiye kureba Dr Munyakazi bamusaba ko ishuri ryabo ryari mu mashuri ari inyuma y’ijana, bamusaba ko yabafasha akarishyira mu myanya yo hejuru kandi ko bazamuhemba.

Ati “Baramubwira bati tworohereze ishuri ryacu rize mu myanya ya mbere, arabikora, bati tuzaguhemba. Amafaranga ibihumbi 500, muzira n’ubusa. Na we yaje kubyemera, yarabyemeye kuko hari ibimenyetso, bamufatiye mu cyuho.”

Ubushinjacyaha buvuga ko Dr Munyakazi areganwa na Gahima Abdou ushinjwa gutanga iyo ruswa. Mu isesengura IGIHE yakoze, iri zina rivugwa mu rundi rubanza rwa ruswa rwa Kanyankole Alex wahoze ayobora BRD uherutse gukatirwa n’urukiko igifungo cy’imyaka itandatu.

Muri urwo rubanza, Kanyankole yari akurikiranyweho gusaba no kwakira impano kugira ngo hakorwe ikinyuranyije n’amategeko, byakozwe mu 2014 na Gahima Abdou uhagarariye Ishuri rya Good Harvest and Primary School.

Mu bizamini bya leta biheruka, iri shuri ryari rifite abanyeshuri babiri mu icumi ba mbere batsinze neza mu mashuri abanza. Mu mwaka ushize, ryasoje ku mwanya wa cyenda mu mashuri yitwaye neza.

Dr Isaac Munyakazi akurikiranweho ibyaha bya ruswa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .