Yabitangaje kuri iki Cyumweru, tariki ya 15 Mutarama 2023, ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye amasengesho yo gusengera igihugu azwi nka ‘National Prayer Breakfast’ ategurwa n’Umuryango Rwanda Leaders Fellowship.
Muri aya masengesho yabereye muri Kigali Convention Centre, Perezida Kagame yavuze ko abantu badakwiriye kwigira ibitangaza ngo bashake kubikangisha abandi, kuko umwanya buri wese afite ku isi ari muto.
Yatanze urugero rw’uburyo isanzure irimo imibumbe myinshi, ku buryo iyo urebye umubumbe w’Isi ari na wo abantu batuyeho, usanga ari akantu gato cyane.
Ati “Iyi Si turimo ni nk’ururo [mu isanzure], karaho kamanitse ahantu. Hari ibindi bintu byinshi na byo bimanitse gutyo birimo ukwezi, izuba, imibumbe […] turi aho hagati, tumanitse ahantu. Hanyuma wibaze uti njye wicaye aha muri iki cyumba, umuntu akubona ate? Isi yose yabaye nto, u Rwanda rwabaye ruto, hanyuma se wowe? Ibyo ni byo byaguha kumva birenze ngo ariko ubundi turi iki? Ibyo ubwabyo ntibyatuma witonda ugacisha make?”.
Kumenya ko umuntu ntacyo ari cyo, Perezida Kagame yavuze ko bikwiriye gutuma umuntu yitonda ntiyiremereze, akabana n’abandi amahoro.
Ati “Dushatse twabana, twagirirana neza haba mu gihugu, haba muri Afurika no ku Isi muri rusange. Abantu baracyanashakisha niba ari twe twenyine tubaho cyangwa nta bandi bantu baba ahandi, baracyashakisha ntawe urabibona.”
Perezida Kagame yavuze ko hari n’ibihugu byibeshya, bigashaka kwitwara nk’aho ari ibitabashwa bigashaka gukandamiza ibindi, byirengagije ko nabyo biri kuri ya Si igaragara nk’ururo mu isanzure.
Ati “Ujya ubona ngo ibihugu by’ibitangaza bifite amazina babyita ndetse n’ababikuriye, yagera ahantu abantu bose bakikubita hasi ngo hoye kugira ubabona atabateza umutekano muke. Abo na bo turi kumwe muri ka kantu gato, kangana ubusa.”
Yakomeje agira ati “Ni yo mpamvu njyewe ntawe unsanga ahanjye ngo avuge ngo ndakuruta bityo ugomba gukora ibyo ngutegetse. Ndamubaza ngo uri nde? Abanyarwanda twebwe twimenyere ibyacu, tugerageze dutere imbere twikorere wa mugogoro.”
Perezida Kagame yavuze ko mu myaka ijana iri imbere, abenshi mu batuye Isi uyu munsi bazaba batakiriho, ariko ibyo bikwiriye gutera umuhate abariho wo gukora kugira ngo bazibukirwe ku byiza.
Ati “Igihe wari uriho wabayeho ute, wakoze iki, wagejeje iki ku bandi cyangwa bakugejejeho iki?”.
Pasiteri Yves Castanou wigishije ijambo ry’Imana muri aya masengesho, yasabye Abanyarwanda gukomeza gukunda igihugu, bikorera umutwaro wacyo kugira ngo babashe kugiteza imbere.
Yavuze ko byose bijyana no kwiyoroshya cyane cyane ku bayobozi, kugira ngo Imana ibafashe kuzuza inshingano bashinzwe.
Ati “Akenshi iyo abantu bashyizwe hajuru bazamuwe mu ntera, hari ubwo bahita bishyira hejuru ariko ukeneye gutegeka umutima wawe guca bugufi. Nehemiya ni urugero rwiza, yakoze ibintu byiza afite umutima wo guca bugufi […] Imbere y’Imana turi ubusa, ntacyo waba cyo udaca bugufi.”
Amasengesho yo gusengera igihugu ni ngarukamwaka. Umuryango Rwanda Leaders Fellowship umaze imyaka 28 uyategura, hagamijwe gushima Imana ibyo imaze gukorera u Rwanda no kuyisaba ngo irufashe gukomeza kujya imbere.


































































Kanda hano urebe andi mafoto menshi
Amafoto: Igirubuntu Darcy
Video: Mucyo Jean Regis
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!