00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

UR yatangije amahugurwa ku bushakashatsi bwo gukora imiti n’inkingo

Yanditswe na Niyigena Radjabu
Kuya 4 March 2025 saa 10:53
Yasuwe :

Kaminuza Nkuru y’u Rwanda (UR) ku bufatanye n’abafatayabikorwa batandukanye, batangije amahugurwa y’iminsi 12 azahugura abashakashatsi mu bijyanye no gukora imiti n’inkingo.

Ni amahugurwa yabaye kuri uyu wa 3 Werurwe, aho Umuyobozi Mukuru wa UR, Prof. Kayihura Muganga Didas yavuze ko icyo aya mahugurwa agamije ari uguhugura abashakashatsi batandukanye ku bijyanye no gukora imiti n’inkingo n’abo bakazahugura abandi.

Yakomeje avuga ko icyo bakeneye ari uko mu Rwanda haba abashakashatsi bashobobora gukora imiti n’inkingo ndetse bakanabisuzuma ku buryo biba bifite ubuziranenge, aho byose bizaba byemewe imbere mu gihugu ndetse no ku ruhando mpuzamahanga. Yongeyeho ko iyi porogaramu ijyanye n’imirongo Kaminuza y’u Rwanda isanzwe igenderaho.

Yagize ati “Aya mahugurwa ajyanye neza n’imirongo dusanzwe tugenderaho uko ari itatu, Kwigisha, gukora ubushakashatsi ndetse no kwegera abaturage, rero ibi nabyo bijyanye n’ibyo dukora kuko umwihariko ni uko iyo miti izaba ijyanye n’abo turi bo kuko harimo izajya igeragerezwa ku bantu. Ibyo bizadufasha gukoresha imiti ijyanye n’imibiri yacu aho gukoresha ijyanye n’imibiri y’Abashinwa cyangwa abandi.”

Elleni Aklillu, ni umwarimu wo muri Kaminuza ya Karolinska yo muri Suède akaba ari umwe mu bari gutanga amahugurwa. Yavuze ko aya mahugurwa azongerera ubumenyi abashashatsi bo mu Rwanda mu gukora imiti n’inkingo.

Elleni yongeyeho ko icyo bazibandaho ari ukongerera ubushobozi n’ubumenyi abashakashatsi ku buryo n’abo bazagenda bakabusangiza abandi cyane ko ikibazo gikomeye Afurika ifite ari ukubura abashashakatsi mu gukora imiti ndetse n’inkingo kandi bakwiye kuba ari benshi kigira ngo bashobore guhangana n’indwara z’ibyorezo zaduka buri munsi.

Elleni yasoje avuga ko iyi ari intangiriro kuko intego y’abo ari uko mu myaka Ine iri mbere bateganya kubaka ikigo cy’inzobere mu by’ubushakashatsi mu gukora imiti ndetse n’inkingo mu Rwanda.

Ati "Intego ni uko twongerera ubumenyi abashakashatsi ku buryo bagira ubushobozi bwo kwikorera imiti n’inkingo kandi byujuje ubuziranenge ndetse bijyanye n’imiterere y’abantu bakorewe iyo miti n’inkingo.”

Mupenzi Vanessa ni umuganga uzanzwe ukora mu kigo cy’Igihugu gishinzwe kwita ku buzima RBC, akaba ari umwe mu bari guhugurwa yavuze ko aya mahugurwa nk’abashakashatsi azabafasha kongera ubumenyi ku buryo mu gihe kizaza n’abo bazajya bikorera imwe mu miti aho gukomeza kwibanda ku yakorewe hanze y’igihugu gusa.

Umukozi ushinzwe Ubusesenguzi mu bijyanye n’ubushakashatsi ku buzima muri RBC, Dr. Clarisse Musanabaganwa, akaba nawe ari umwe mu bari guhabwa mahugurwa yavuze ko iyi porogaramu izabafasha mu kuziba bimwe mu byuho byari bishingiye ku bushobozi n’ubumenyi bw’abashakashatsi.

Ati “ Yego ubushakashatsi twari dusanzwe tubukora gusa iyi iraba intangiro nziza izadufasha kubasha gukora ubushakashatsi ku imiti, inkingo ndetse no ku bikoresho bikoreshwa kwa muganga kuko ubusanzwe byari bigoye kwemeza bamwe mu bashoramari ku buryo baza kugeragereza imwe mu miti mu rwanda.”

Musanabaganwa yavuze ko kugeza ubu hafi 95% by’imiti n’inkingo bikoreshwa mu Rwanda bituruka hanze rero iyi gahunda iri muri zimwe muzo Leta y’u Rwanda yihaye mu kubaka zimwe mu nganda zikomeye muri Afurika zikora inkingo z’indwara zitandukanye.

Umuyobozi Mukuru wa UR, Prof. Kayihura Muganga Didas yavuze ko icyo aya mahugurwa agamije ari uguhugura abashakashatsi batandukanye ku bijyanye no gukora imiti n’inkingo
Umwarimu wo muri Kaminuza ya Karolinska yo muri Suède akaba ari umwe mu bari gutanga amahugurwa, Elleni Aklillu
Kaminuza Nkuru y’u Rwanda (UR) ku bufatanye n’abafatayabikorwa batandukanye, batangije amahugurwa y’iminsi 12 azahugura abashakashatsi mu bijyanye no gukora imiti n’inkingo
Umwe mu bashakashatsi bari bitabiriye aya mahugurwa yavuze ko azabafasha cyane
Iyi nama yari yitabiriwe n'abantu batandukanye barebera hamwe ibyo gukora ubushakashatsi mu gukora imiti n'inkingo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .