Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta ya 2022/2023 igaragaza ko muri Koleji y’Uburezi ndetse no mu Ishuri ry’Ubuvuzi bw’Amatungo i Nyagatare hari abarimu bake cyane ugereranyije n’imibare yagenwe y’abanyeshuri bagomba kwigisha.
Kaminuza y’u Rwanda igaragaza ko kubera umubare muto w’abarimu usanga bafite amasomo menshi bitewe n’abavamo bagiye mu zindi nshingano, abapfuye cyangwa abagiye kongera ubumenyi.
Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’u Rwanda Prof Kayihura Muganga Didas ubwo yatangaga ibisobanuro imbere ya Komisiyo Ishinzwe gukurikirana imiikoreshereze y’Imari n’Umutungo by’Igihugu, PAC, kuri uyu wa 10 Gicurasi 2024, yagaragaje ko imibare y’abarimu bigisha muri UR ari mike, ndetse babuze abandi ku buryo bageze n’igihe cyo gutanga uburenganzira bwo kujya gushakira hanze ariko ntibyahita bitanga umusaruro.
Ati “Abarimu ni bake muri rusange. Nko muri Koleji y’Uburezi ho ni ikibazo gikomeye ariko no Buvuzi bw’Amatungo n’ahandi hatandukanye aho twashakaga abarimu bakakubura, tukamamaza inshuro zirenga imwe bakabura, nta gitangaza rero ko umubare w’abanyeshuri umwalimu yigisha bitajyana n’icyo iteka riteganya n’ariya mabwiriza ya HEC ntabwo byajyana rwose.”
“Hari n’aho twageze aho tubemerera ko bagerageza no hanze y’igihugu ariko na bwo ntibirakunda neza ariko tubirimo muri rusange.”
Prof Muganga yemeza ko hari aho umwarimu yigisha umubare munini w’abanyeshuri ariko ko bizakemurwa n’amavugurura ari gukorwa mu mikorere ya Kaminuza y’u Rwanda.
Umuyobozi wa Kaminuza y’u Rwanda, Ishami rya Nyagatare, Prof. Martin Ntawubizi yatangaje ko ikibazo gishingiye ku mubare w’Abarimu bahari n’imirimo bagomba gukora.
Ati “Mu myaka nk’itatu ishize twakoze isesengura dusanga abarimu bagabanyutseho abarenga kimwe cya kabiri, abenshi bamwe bagiye baducika abandi bakava mu mirimo kubera impamvu zitandukanye, abitabye Imana cyangwa se abagiye bahamagarwa mu yindi mirimo na Leta, ku buryo byagiye bigorana kugira ngo abarimu bavuye mu myanya basimburwe n’abo bari ku kigero kimwe.”
Yagaragaje kandi ko hari n’abarimu bagenda bagiye mu masomo yo kongera ubumenyi, hakaba abahisemo kwigumira mu bihugu bagiyemo nabyo bigatera icyuho.
Magingo aya Kaminuza y’u Rwanda ifite abarimu n’abandi bakozi bafasha mu kwigisha 2065.
Abarimu ba UR bafite impamyabumenyi yo ku rwego rwa Professorat biyongereye ku rugero rwa 90% mu gihe abafite impamyabumenyi y’ikirenga PhD biyongereye ku ijanisha rya 90%.
UR ivuga ko buri myaka itatu abakozi bayo bagomba kujya bongera ubumenyi kugira ngo abigisha n’ubushakashatsi bakora birusheho kujya ku rwego mpuzamahanga.
Magingo aya UR ifite abanyeshuri 31.213, barimo 89.81% biga mu amasomo y’icyiciro cya mbere n’icya kabiri cya kaminuza.
Ubusanzwe umwarimu wa UR ntabwo aba akwiye kurenza abanyeshuri 45 mu ishuri, ariko hari henshi barenga.
Koleji y’Uburezi ni yo ifite abanyeshuri benshi, bagera ku 6.799 igakurikirwa na Koleji y’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga ifite abanyeshuri 6.346, na ho Koleji y’Ubuvuzi n’Ubumenyi mu by’Ubuzima ifite abagera ku 5.718. Gusa hari gahunda yo kuyongerera abanyeshuri hagamijwe kugera ku ntego y’igihugu yo gukuba kane abakora mu rwego rw’ubuvuzi mu Rwanda.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!