00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

UR na UGHE muri kaminuza 10 za mbere nziza muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara

Yanditswe na IGIHE
Kuya 28 November 2024 saa 08:53
Yasuwe :

Kaminuza y’u Rwanda na Kaminuza yigisha ibijyanye n’ubuzima, The University of Global Health Equity (UGHE), zaje muri kaminuza 10 za mbere nziza muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara, nk’uko raporo ya ’2024 Times Higher Education’ ibigaragaza.

Raporo y’uyu mwaka yakusanyije amakuru yo muri kaminuza 129 zo mu bihugu 22 byo munsi y’Ubutayu bwa Sahara, hashingirwa ku gupima uruhare izo kaminuza zigira mu guteza imbere ibihugu ziherereyemo.

Ingingo 20 zikubiye mu byiciro bitanu ni zo zigenzurwa, hakarebwa uburyo kaminuza zirushanwa amanota, nyuma hagakorwa impuzandengo yo kureba uburyo zirushanya mu gukemura ibibazo byugarije umugabane wa Afurika.

Izo nkingi zirebwaho zirimo ibijyanye n’umutungo ibijyanye n’imari, gukorera mu mucyo, uburyo zikorana n’abanyeshuri, imiyoborere yazo ndetse n’ingaruka zigira ku Mugabane wa Afurika.

The University of Global Health Equity (UGHE) yaje ku mwanya wa kane ivuye ku mwanya wa munani, aho yagize amanota menshi mu cyiciro kijyanye n’uburyo ikorana n’abanyeshuri bayo.

Kaminuza y’u Rwanda yaje ku mwanya wa munani kuri uru rutonde, ibishimangira uburyo amavugurura imaze iminsi iri gukora ari gutanga umusaruro, anazamura ireme ry’uburezi ry’abanyeshuri bayigamo.

Zimwe mu mpinduka iyi kaminuza iri gukora harimo kongera umubare w’abarimu bafite impamyabushobozi zo ku rwego rwo hejuru ndetse no kongera ibyiciro n’amashami yigisha, cyane cyane ikanibanda ku kwigisha mu byiciro bikuru, ibi bikajyana no gutanga impamyabushobozi zo ku rwego rwo hejuru.

Muri rusange, ’University of Johannesburg’ yo muri Afurika y’Epfo ni yo yaje ku mwanya wa mbere aho yitwaye neza mu bijyanye n’imari ndetse no gukorera mu mucyo. Kaminuza zo muri Afurika y’Epfo kandi zihariye imyanya ine mu 10 ya mbere kuri uru rutonde, ndetse zikagira imyanya itatu ya mbere.

Uretse kaminuza ebyiri zo mu Rwanda n’izindi enye zo muri Afurika y’Epfo, ibindi bihugu bifite kaminuza ziza mu myanya 10 ya mbere birimo Ghana ifitemo ebyiri, Somalia ndetse na Uganda zifitemo imwe.

Amafoto agaragaza amavugururwa yakozwe ku bikorwaremezo by’Ishami rya Kaminuza y’u Rwanda riri i Huye

Inyubako ya UR Huye, ifatwa nk'ikirango cya Kaminuza y'u Rwanda yatewe amarange mashya ndetse iranarimbishwa.
Ahazwi nko muri Batiment Central isigaye isa nyuma yo kuvugururwa. Aha hagarara inzu y'amateka n'ahitwa muri Audi Revesque.
Iyo uhagaze imbere ya Auditorium, ureba haruguru ku nzu z'ibiro na Batiment Central.
Hashyizweho ibyapa bishya biyobora abantu ahatandukanye.
Ubusitani bwaratunganyijwe neza. Aha ni aho umuntu asohokera avuye muri Campus hafi n'amacumbi y'abanyeshuri yitwa Benghazi.
Ubusitani bwitabwaho bumeze neza, ni bwo usanga ahatandukanye muri iyi kaminuza.
Aha ni mu rubavu rwa Gymnase na yo yavuguruwe ikaba yarabaye nshya.
Sitade ya UR Huye yaravuguruwe, ikaba ari na yo yabereyeho ibirori byo gutanga impamyabumenyi muri uyu mwaka.
Igice cy'imbere muri stade cyashyizwemo tapis amu myanya y'ahatwikiriye.
Ntiwavuga UR-Huye ngo wibagirwe ishyamba ry'Arboretum riyifubitse.
Bariyeri ikwinjiza muri Kaminuza isigaye ikoresha ikoranabuhanga.
Aha ni ku macumbi y'abanyeshuri yitwa Tutasnic.
Iyi kaminuza kandi yitaye ku ikoranabunga aho abanyeshuri bicara bakabasha kubona ibiri online.
Mu masangano y'umuhnda iyo uzamuka ku biro n'ukomeza kuri Grand Auditorium.
Ahazwi nko ku Kigega cyangwa kuri Flotte, ubu hashyizweho icyapa cya Kaminuza cyaka nijoro.
Mu masaha y'amanywa ni uko haba hameze.
Ku nzira ijya ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa UR Huye.
Ku nzira ijya ku macumbi amwe azwi nka Vietnam na Misereor, ndetse no kuri resitora ya VIP.
Ku marembo y'ahitwa kuri' Cantine'.
Ku macumbi y'abanyeshuri yitwa Nyarutarama nyuma yo kuvugururwa, ubu habereye ijisho.
Ku macumbi ya Cambodge ni uko hasigaye hagaragara.
Ku macumbi y'abakobwa yitwa Vietnam, na ho harawe na benshi mu bize muri iyi kaminuza.
Ku biro by'ishyirahamwe ry'abanyeshuri. Mbere hitwaga kuri AGEUNR, nyuma gato hitwa kuri NURSU, ubu ni kuri URSU.
Ku bibuga by'imikino y'intoki hari n'amatara abafasha gukina no mu masaha y'ijoro.
Isuku hose muri Campus ya Huye yagizwe intego.
Inyubako ya ICT Centre n'isomero rya UR ririnini, na yo yaravuguruwe.
Inyubako y'ikoranabunga yubatswe n'ikigo cya KOICA.
Hari ubusitani buteyemo ibiti bizana umwuka mwiza muri iyo kaminuza
Hanashyizweho inzira zifasha abafite ubumuga baza kuri Sitade ya UR-Huye.
Ahahoze salon itunganya imisatsi, kuri ubu ntigikora.
Muri Arbortum abanyeshuri bajya baharuhukira cyangwa abashaka kwiga batuje na bo bakahigira.
Auditorium uyirebye uhagaze haruguru ku isomero. Abayibuka mu minsi ishize yo n'izindi ,inyuma hari amatafari.
Menshi mu mazu y'ahazwi nko kuri Ex-Rectorat na yo yaravuguruwe.
Ahitwaga kuri EJC cyangwa kuri DSTV na ho haravuguruwe.
Batiment yabaye nshya ibereye ijisho.
Amashuri yo kuri Ex-rectorat, yaravuguruwe hashyirwaho n'inzira z'abafite ubumuga.
Abibuka mu myaka ya mbere ya za 2012 ahamanikwaga intonde z'amafaranga azwi nka buruse.
Kuri cantine na ho haravuguruwe, habereye ijisho.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .