Ni ibigo birimo za kaminuza zitandukanye zo muri iki gihugu gifatwa nk’icya kabiri mu Isi mu bijyanye n’ubukungu, birangajwe imbere n’Ikigo cy’u Bushinwa gishinzwe kugenzura no kurinda indwara (China CDC).
Ni umushinga uzagirwamo uruhare kandi na Kaminuza Mpuzamahanga yigisha ubuvuzi y’i Butaro, UGH, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kwita ku buzima Rwanda, RBC n’izindi nzego.
Ubwo bubiko buzajya bufasha abakora ubushakashatsi ku buzima kubona amakuru, agasesengurirwa hamwe ari menshi bigakorwa mu buryo bwihuse ndetse bworoshye.
Kizajya cyifashisha ikoranabuhanga rigezweho nk’iry’ubwenge buhangano, AI cyangwa irikoresha internet mu bindi bikoresho ibizwi nka ‘Internet of Things:IoT’.
Umuyobozi Mukuru wa UR, Dr. Didas Kayihura Muganga, ubwo yakiraga itsinda ry’Abashinwa ryasuye Ikigo Nyafurika cy’icyitegererezo mu gukora ibikoresho by’ubuvuzi (Center of Excellence in Biomedical Engineering and E health: CEBE) cya UR, yagarutse kuri uyu mushinga.
Dr. Muganga yabwiye IGIHE ko ubwo bubiko buzaba bufite inyubako bubarizwamo, amakuru agire aho abikwa n’ibindi bikorwaremezo bijyanye n’ikoranabuhanga.
Ati “Uyu munsi twasuye icyanya cy’ubuvuzi giherereye i Masaka. Twaberetse ibigo bihabarizwa n’iibihateganywa. Ubwo bubiko rero buzajya bubika amakuru y’ibyo bigo byose ndetse twifuza ko bizaba umushinga ukusanya amakuru ya Afurika yose.”
Ni ukuvuga ngo niba mu Rwanda bakoze ubushakashatsi bujyanye n’indwara runaka, icyayiteye, aho yavumbuwe n’ibindi, ayo makuru yose azajya akusanyirizwa muri ubwo bubiko ku buryo bw’ikoranabuhanga.
Ni na ko bizajya bigenda ku bindi bihugu bya Afurika, hanyuma amakuru asangirwe hifashishijwe ikoranabuhanga rigezweho.
Icyakora ubwo bubiko buzatangira bukusanya amakuru yo mu Rwanda, bigatekerezwa ko na bwo bwazashyirwa i Masaka mu cyanya cy’ubuvuzi, ahabarizwa ibindi bigo biri kugira uruhare mu kugira u Rwanda igicumbi cy’ubuvuzi muri Afurika.
Iki kigo cya UR Abashinwa basuye ni kimwe mu bigezweho utasanga ahandi, kikaba kimwe muri bitanu byashyizweho ku busabe bw’abakuru b’ibihugu ba Afurika y’Uburasirazuba kugira ngo ibibazo biri mu buvuzi bikemurwe.
Ibindi birimo icyo muri Tanzania kijyanye no kuvura umutima, icyo muri Uganda cyo kuvura kanseri, icya Kenya kivura impyiko n’icy’u Burundi cyita ku kurwanya imirire mibi.
CEBE itanga serivisi zirimo gukora ibikoresho byo kwa muganga, ikoranabuhanga mu buvuzi havurwa abari kure (e-health) no gufasha abahoze barwaye gusubira mu buzima busanzwe bakongera kwigirira akamaro.
Ubu CE ikorana n’ibitaro bya Kaminuza bya Kigali, CHUK, ibya Butare, CHUB, iby’i Gatagara mu Karere ka Nyanza, n’iby’i Gahini, ku bijyanye n’insimburangingo. Iki kigo gifite laboratwari zirenga 12.
CEBE inatanga amasomo ku mu kurema abahanga bazajya bakora iyo mirimo cyane cyane Abanyarwanda na cyane ko usanga mu Rwanda no mu Karere ababizobereyemo ari mbarwa.
Mu Ukuboza 2023 mu cyanya cy’inganda huzuye inyubako nshya igeretse gatanu, CEBE izajya ikoreramo, Umuyobozi Mukuru Wungirije wa CEBE Prof. David Tumusiime, akavuga ko igice cya mbere cyayo cyuzuye gitwaye miliyoni 21$ (arenga 27 Frw y’ubu).
Prof. Tumusiime yavuze ko bari gushaka uburyo bakwinjira mu cyiciro cya kabiri kibafasha gutuma CEBE ikora neza, ubushakashatsi buhanga udushya bugahabwa intebe, ha handi nk’impyiko irwara hagashakwa igikoresho kizayisimbura.
Biteganyikwe ko icyo cyiciro cya kabiri kizatwara byibuze hagati ya miliyoni 25$ na miliyoni 30$, ariko bigaterwa n’ayo ubu buyobozi bw’iki kigo kigezweho kizabona.
Amafoto: Kasiro Claude
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!