UR imaze kwishyura miliyari 4 Frw muri 13 z’imyenda ifite

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 24 Werurwe 2019 saa 01:01
Yasuwe :
0 0

Abayobozi ba Kaminuza y’u Rwanda [UR], babwiye abadepite ko kugeza ubu bamaze kwishyura asaga miliyari 4Frw muri miliyari 13 Frw z’imyenda bagomba kwishyura abantu barimo ba rwiyemezamirimo n’ibigo bya leta.

Kuri uyu wa Gatandatu nibwo Minisiteri y’Uburezi n’ibigo biyishamikiyeho bitabye Abadepite bagize Komisiyo ishinzwe kugenzura imikoreshereze y’imari n’umutungo bya Leta (PAC).

Batangaga ibisobanuro ku ishyirwa mu bikorwa ry’ibikubiye mu myanzuro y’Inteko Rusange yo mu 2014/15, 2015/16 na 2016/17.

Mu byari muri iyi myanzuro bishingiye kuri Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta yari yasabye ko Kaminuza y’u Rwanda ikosora ibitabo by’ibaruramari, inguzanyo z’abanyeshuri zari zarinjiye mu bitabo by’ibaruramari mu buryo butandukanye.

Ubuyobozi bw’iyi Kaminuza bwasobanuriye abadepite ko hari icyizere cy’uko ibi bibazo bizakemuka by’umwihariko ibijyanye n’imyenda babereyemo abantu n’ibigo.

Raporo y’Umugenzuzi w’Imari ya leta mu 2017, yagaragaje ko iyi kaminuza ibereyemo imyenda abantu ingana na miliyari 13 Frw.

Aya mafaranga arimo ayo babereyemo ba rwiyemezamirimo, abarimu n’abashakashatsi batahawe ubwiteganyirize bw’izabukuru, ibindi bigo bya leta nka RSSB n’abandi.

Umuyobozi Mukuru Wungirije wa Kaminuza y’u Rwanda ushinzwe Imari, Kayitare Tengera Françoise, yabwiye abadepite ko aya mafaranga ari menshi cyane ariko kuri ubu hari ikimaze gukorwa kuko mu mwaka umwe hamaze kwishyurwa asaga miliyari enye.

Yagize ati “Ubu aho duhagaze tumaze kwishyura asaga miliyari enye na miliyoni 716 Fw, hari miliyari 1.5Frw yavuye muri Minecofin ariko izindi eshatu ni izo twishatsemo biturutse ku mafaranga twinjiza mu buryo butandukanye.”

“Hashyizweho uburyo bwo kwishyura ibi birarane mu myaka itanu ariko hari ayo Minecofin izatwishyurira hakaba n’ayo tuziyishyurira. Ni ibintu turimo gukora kandi twizeye ko bizarangira vuba.”

Yavuze ko hakiri imyenda y’asaga miliyari icyenda ariko nazo bihaye imyaka itanu yo kuzaba bamaze kuzishyura.

Yagize ati “Mwavuga muti ese izi bizagenda bite? Hari uburyo bwashyizweho ko tuzagenda twishyura ariko bitabujije ko no mu myaka itatu cyangwa ine twaba tubikemuye.”

Leta yasabye UR kwishakamo ibisubizo

Ingengo y’imari ya Kaminuza y’u Rwanda ya 2018/19 ingana na miliyari 71.4 Frw arimo miliyari 34.2Frw zishyurirwa abanyeshuri nk’inguzanyo y’amafaranga y’ishuri.

Hari miliyari 3.6Frw yagenewe imishinga y’iterambere na miliyari 1.5Frw yo kwishyura imyenda y’ibirarane.

Muri rusange amafaranga iyi kaminuza yahawe na leta ni miliyari 39.3Frw bivuze ko ari hafi 55.1% by’ingengo y’imari yose iyi kaminuza igomba gukoresha uyu mwaka.

Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’u Rwanda, Prof. Philip Cotton, yavuze ko nyuma y’amafaranga bagenerwa na leta nk’ingengo y’imari bakomeje gushakisha uburyo bwo kwinjiza amafaranga mu bikorwa bitandukanye birimo ubushakashatsi.

Ati “Turi gukora cyane ku buryo twinjiza amafaranga, ni ibintu dukura mu bikorwa bitandukanye birimo n’ubushakashatsi bukorwa n’abarimu cyangwa abanyeshuri ba kaminuza.”

Muri Gashyantare 2018, nibwo iyi kaminuza yahawe inshingano zo kujya yishakamo miliyari 13 Frw zagenerwa ingengo y’imari yayo.

Kayitare yabwiye abadepite ko mu bikorwa Kaminuza y’u Rwanda ikuramo amafaranga harimo ayishyurwa n’abanyeshuri bayigamo biyishyurira aho bishyura angana na miliyari 5.4 Frw.

Hari kandi andi mafaranga aturuka mu gukodesha inyubako zayo, laboratwari n’ibindi aho zinjiza angana na miliyoni 897 Frw bivuze ko ari 9.4%.

Ubuyobozi bw’iyi kaminuza bwavuze ko hari amafaranga aturuka mu bikorwa by’ubushakashatsi by’abarimu n’abanyeshuri babo byinjiza angana na miliyari 25.3 Frw bingana na 35.5% by’ingengo y’imari.

Minisitiri w'Uburezi n'Abayobozi b'ibigo biyishamikiyeho bitabye PAC kuri uyu wa Gatandatu
Komisiyo ya PAC iyoborwa na Dr Ngabitsinze Jean Chrysostome ibaza abayobozi ba Kaminuza y'u Rwanda ibijyanye n'imicungire y'imari

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza