00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

UR igiye gushyiraho ibyumba by’ikoranabuhanga no guhanga udushya, mu mashami yayo yose

Yanditswe na Igizeneza Jean Désiré
Kuya 20 November 2024 saa 10:47
Yasuwe :

Kaminuza y’u Rwanda, UR, yatangaje ko yamaze kubona amikoro ahagije azayifasha gushyiraho ibyumba by’ikoranabuhanga no guhanga udushya bigezweho, mu mashami yayo yose yo mu gihugu.

Ni amakuru UR yatangaje ku wa 18 Ugushyingo 2024, ubwo yatangizaga ku nshuro ya gatatu, icyumweru cyahariwe guhanga udushya muri Kaminuza y’u Rwanda.

Ku wa 10 Ugushyingo 2023 ni bwo muri Kaminuza y’u Rwanda, Ishami ry’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga (UR-CST) hafunguwe icyumba cy’ikoranabuhanga no guhanga udushya (UniPod) gifasha abanyeshuri biga ibijyanye n’ikoranabuhanga gushyira mu ngiro ayo masomo.

Kibamo ibikoresho byose by’ikoranabuhanga abanyeshuri bakenera baba abo muri UR n’abandi bafite imishinga itandukanye bashaka gushyira mu ngiro.

Unipod imaze umwaka yubatswe muri UR-CST yatwaye ingengo y’imari y’agera kuri miliyoni 1$ (arenga miliyari 1,3 Frw y’ubu) ku bufatanye n’abafatanyabikorwa batandukanye.

Umuyobozi Wungirije wa Kaminuza y’u Rwanda (UR) ushinzwe igenamigambi n’Imiyoborere, Dr. Ndikumana Raymond, yagaragaje ko ubu hamaze kuboneka ubushobozi bwo kubaka n’ibindi byumba mu mashami ya UR ari mu bice bitandukanye by’iguhugu, na byo bimeze nk’icyo kigezweho cyo muri UR-CST.

Ati “Mbere twari dufite ikibazo cy’amikoro ariko yarabonetse. Tugiye gutangira kubaka nk’ibi byumba bigezweho mu yandi mashami yacu. Hari ikizubakwa i Huye, i Nyagatare, i Rukara ndetse n’iri i Busogo tuzayizamurira urwego. Bizajyana no guteza imbere na porogaramu dukoreramo. Twahuguye abarimu n’abana bacu kugira ngo bafashe abakorera hano.”

U Rwanda rumaze gutera intambwe mu guteza imbere ubumenyi ngiro, aho abanyeshuri bamaze gutekereza imishinga itandukanye ndetse bakagera aho bagaragaza ko yashoboka mu gihe yaba ikurikiranywe.

Icyakora imishinga myinshi usanga ipfapfana ku bwo kubura amikoro yo kuyishyira mu bikorwa n’ubundi buryo bwo kuyikurikirana ngo ibe yatanga ibisubizo muri sosiyete.

Gakire Luca wakoze ikoranabuhanga rifasha gusura inzu ndangamurage z’u Rwanda bidasabye ko umuntu ajyayo bizwi nka ‘Virtual Reality’ ati “Nk’ubu ubumenyi bwose busabwa ngo umushinga wose utange ibisubizo ndabufite. Mbonye umfasha kuwagura nkabona ibikoresho bisabwa, nabikora. Ariko mfite ikibazo cy’ubushobozi.”

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Yves Iradukunda, yavuze ko bari gufatanya na za kaminuza by’umwihariko UR mu guha imbaraga gahunda yo gushyigikira imishinga ishingiye ku dushya, binyuze mu bufasha butandukanye.

Ati “Nk’urugero natanga ni uko mu minsi ishize Inama y’Abaminisitiri yemeje uburyo bwo gutanga amasoko ya leta ku mishinga ishingiye ku guhanga udushya, ibigo bya leta bikaba byayigura binyuze mu masoko ya leta. Ni ikintu cyiza kizafasha mu guteza imbere guhanga udushya imishinga igatanga ibisubizo.”

Ibyo bijyana n’ibigo by’ikoranabuhanga (hanga hubs) bimeze kubakwa mu mijyi yunganira uwa Kigali nka Nyagatare, Rubavu, Musanze, Rusizi, Huye, Muhanga na Rwamagana.

Iradukunda yavuze ko bizafasha no kongera imishinga ihatana mu irushanwa ngarukamwaka rya Hanga Pitch Fest rigamije guteza imbere urubyiruko rufite imishinga y’ikoranabuhanga yitezweho impinduka.

Umuyobozi Wungirije wa Kaminuza y’u Rwanda ushinzwe igenamigambi n’Imiyoborere, Dr. Ndikumana Raymond aganiriza abafite imishinga y'ikoranabuhanga ubwo ku wa 18 Ugsuhyingo 2024 iyi kaminuza yatangizaga icyumweru cyahariwe guteza imbere imishinga ishingiye ku dushya.
Icyumweru cyahariwe guhanga udushya cyatangijwe muri Kaminuza y'u Rwanda cyitabiriwe n'abayobozi bayo, abo mu nzego za leta n'iz'abikorera, imiryango nterankunga n'abafite imishinga bari gukora ikemura ibibazo by'abaturage
Gakire Luca ari gukora ku mushinga wo gutembereza abantu mu nzu ndangamurage z'igihugu bidasabye kujya aho ziherereye
Umuyobozi w'ishami rya UR ry’Ubumenyi n’Ikorananga, Dr Ignace Gatare yitabiriye icyumweru cyahariwe guhanga udushya
Ubwo Kaminuza y'u Rwanda yatangizaga icyumweru cyahariwe guhanga udushya, abayobozi mu nzego za leta n'iz'abikorera baganiriye ku bijyanye n'uko imishinga y'ikoranabuhanga ikizamuka yatezwa imbere
Icyumweru cyahariwe guhanga udushya cyatangijwe muri Kaminuza y'u Rwanda cyitabiriwe n'abayobozi bayo, abo mu nzego za leta n'iz'abikorera, imiryango nterankunga n'abafite imishinga bari gukora ikemura ibibazo by'abaturage
Icyumba cya Kaminuza y'u Rwanda cyifashishwa n'abafite imishinga y'ikoranabuhanga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .