Ubaye udaheruka i Ruhande, kuri ubu hasigaye ari muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye, cyangwa ukaba uhaheruka no mu mezi make ashize, uhasubiye kuri ubu ushobora gutungurwa cyangwa ugatinda kwemera ko ari ho bitewe n’uburyo harimbishijwe impande zose.
Kaminuza y’u Rwanda, ishami rya Huye, imaze imyaka irenga itatu ivugururwa cyane cyane mu nyubako zayo zari zishaje zinafite isakaro rya ‘asbestos’.
Ni amavugurura yahereye mu guhindura isakaro kuko inzu zayo nyinshi zari zisakawe n’amabati yitwa ‘Asbestos’, azwiho kugira ingaruka ku buzima bw’abantu.
Muri Gicurasi 2024, Umuyobozi Mukuru wungirije ushinzwe Imari n’Imiyoborere muri UR, Kayitare Tengera Francoise, yabwiye Abadepite ko muri UR Huye, hari gahunda yo gusakambura ubuso buriho ’asbestos’ bungana na metero kare ibihumbi 110.
Gahunda yo gusakambura iri sakaro, yaihise iherekezwa no kuvugurura inzu zari zisakajwe ayo mabati mu rwego rwo kunoza isuku, ibyagize uruhare mu kurimbisha Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye.
Ibi byagiye binaherekezwa no gutunganya uduhanda tw’imigenderano muri iyo kaminuza, gusana imihanda ya kaburimbo irimo, gusana amatara, gusana sitade ya kaminuza, ibibuga n’ibindi, maze bigira uruhare mu gihindura isura Kaminuza muri rusange.
Muri iyi nkuru, IGIHE igiye kugutambagiza mu bice byinshi bya Kaminuza i Huye, maze wirebere mu mafoto uko hasigaye hasa nyuma yo kuhavugurura.
Indi nkuru wasoma:
https://mobile.igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ur-huye-imaze-gukurwaho-asbestos-irenga-64
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!