UR-Huye: Imodoka zirenga 10 zimaze imyaka ibiri zangirika kuko habuze uzisana

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 27 Ukwakira 2020 saa 04:27
Yasuwe :
0 0

Imodoka zirenga 10 za Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye ziri kwangirika kuko zimaze imyaka irenga ibiri zidakora kubera ibibazo bitandukanye zifite birimo kudakoreshwa no kutitabwaho.

Ni imodoka zirimo imwe nini (bus); bisi ntoya (mini bus) ebyiri n’izindi zari zisanzwe zikora akazi gatandukanye ariko ziza kugira ibibazo ntizasanwa none zimaze imyaka irenga ibiri ziri kwangirika kuko zatangiye kurengerwa n’ibyatsi.

Umwe mu bakozi ba Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye yabwiye IGIHE ko kuba izo modoka zidakora biterwa n’uko ababishinzwe batabyitaho.

Yavuze ko kugeza ubu muri UR-Huye haba imodoka 15 zirimo izirenga 10 zidakora kuko zifite ibibazo zikaba zidasanwa.

Ati “Izitagenda kandi zakagombye kuba zikora kuko zifite utubazo tworoshye zirarenga 10. Harimo bisi nini imwe na bisi ntoya ebyiri. Hari izihagaze kubera ko nta garage (aho kuzikoreshereza) tugira, tugiye kumara imyaka ibiri nta garage tugira kandi mbere ryari rihari, byose bipfira mu miyoborere. Hari izindi modoka zifite ikibazo cya plaque zidahinduye, ubwo nazo ziri kwangirika kuko ntizikoreshwa.”

Ku bwe asanga ikibazo kiri mu buyobozi bwa Kaminuza y’u Rwanda, akavuga ko bashyizeho igaraje izo modoka zisanirwamo ikibazo cyahita gikemuka.

Ati “None se niba imodoka yarahagaze yigenza ikamara imyaka ibiri iparitse, byonyine kujya mu igaraje bizasaba kuyipakira kandi mbere yarigenzaga. Habura iki kugira ngo bazane igaraje ku buryo imodoka zangirika kugeza kuri ruriya rwego?”

Umuyobozi wa UR-Huye, Nzitatira Willson, yavuze ko bagize ikibazo cyo kubura utsindira isoko ryo kuzikora ariko kuri ubu biri mu nzira zo gukemuka.

Ati “Izo mwabonye zidakora, ngira ngo mu minsi ishize twari dufite ikibazo cy’isoko ry’ugomba kuduha serivisi yo kuzikora, hajemo ibibazo kuko bica mu masoko, mu isoko rya mbere ntibyabashije gushoboka ko duhita tubona uwo muntu ariko ubu biri mu nzira, bigeze ku gihe cyo gusinya amasezerano.”

Usibye izo zirenga 10 zishobora gusanwa zikongera gukora, muri UR-Huye hagaragara izindi modoka zamaze kwangirika cyane kuko zimaze imyaka irenga irindwi zidakora, bityo kuzisana bikaba bidashoboka.

Hari bamwe bafite impungenge ko n’izo zirenga 10 zishobora kwangirika burundu, kuzisana ntibibe bigishobotse.

Hari impungenge ko nizidasanwa hakiri kare zizangirika burundu
Iyi bus ni imwe muzafashaga abanyeshuri gukorera ingendoshuri hirya no hino mu gihugu ariko ubu ntikora
UR-Huye ifite imodoka ariko inyinshi ntizikora
Hari abibaza icyo Kaminuza y'u Rwanda yabuze ngo izi modoka zisanwe
Harimo izamaze kwangirika kuko zimaze imyaka igera kuri irindwi zarabuze uzisana\

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .