UR-Huye: Hifujwe ko urwibutso rwa Jenoside rwagirwa urubumbatiye amateka ashingiye ku burezi

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 23 Mata 2019 saa 08:50
Yasuwe :
0 0

Umuryango w’Abanyeshuri bacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi (AERG) bo muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye watanze icyifuzo cy’uko urwibutso rwa Jenoside rwagirwa urubumbatiye amateka ashingiye ku burezi kandi rukagurwa.

Bakigaragaje kuri uyu wa Mbere mu muhango wo kwibuka abanyeshuri, abarimu, abashakashatsi n’abandi bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda (ubu hakorera Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye).

Umuhuzabikorwa wa AERG-Huye, Niyomutabazi Josué, yavuze ko Kaminuza y’u Rwanda, Minisiteri y’Uburezi n’abandi bafite aho bahurira n’inzibutso za Jenoside ndetse n’uburezi bakwiye kubibafshamo.

Ati “Twifuza ko uru rwibutso rwahindurwa urwibutso rubumbatiye amateka ashingiye ku burezi (Academic Memorial Site) yaranze u Rwanda mbere ya Jenoside no muri Jenoside ndetse byaba byiza no kutugaragariza aho uburezi bugeze bwubaka abanyarwanda nyuma ya Jenoside.”

Niyomutabazi asanga bizafasha abanyeshuri bo muri Kaminuza n’ab’ahandi ndetse n’abakiri bato kumenya amateka y’ukuri y’u Rwanda n’aya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Umujyanama mu by’amategeko wa Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG), Dr Diogène Bideri, nawe yashimangiye ko bikwiye ko urwibutso rwa Jenoside rwa Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye rugira ibice byuzuye kandi rukaba urwibutso rushingiye ku burezi.

Ati “Uru rwibutso ntirwuzuye bikenewe ko urwibutso rwa Kaminuza rujya ku rwego rukitwa urubumbatiye amateka ashingiye ku burezi. Ni cyo cyiza cy’urubyiruko baratekereza, bareba kure; kuki ibyo bidashoboka uru rwibutso rukagurwa byaba na ngombwa rukimurirwa ahandi ariko rukaba urwibutso rwuzuye.”

Umuyobozi wa Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye, Dr. Alphonse Muleefu, yabwiye IGIHE ko icyo cyifuzo cyakiriwe kandi ari cyiza kuko biri no mu nyungu zo kwigisha.

Ati “Ntabwo twabura kubashyigikira, ku ruhande rwacu tuzakora ubuvugizi kuko biri no mu nyungu zo kwigisha.”

Kugeza ubu Urwibutso rwa Jenoside rwa Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye, ruruhukiyemo imibiri y’abazize Jenoside yakorewe abatutsi isaga 400 irimo abari abarimu, abanyeshuri n’abayobozi mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda.

Abitabiriye umuhango wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri UR-Huye bakoze urugendo rwo kwibuka
Amwe mu mafoto y'abanyeshuri n'abarimu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu yari Kaminuza Nkuru y'u Rwanda
Bamwe mu bayobozi bitabiriye umuhango wo kwibuka Jenoside muri UR-Huye
Mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y'u Rwanda ahafatwaga nk'igicumbi cy'abanyabwenge hacuriwe umugambi wa Jenoside yakorewe abatutsi ishyirwa no mu bikorwa
Hifujwe ko urwibutso rwa Jenoside rwa Kaminuza y'u Rwanda ishami rya Huye rwagirwa urubumbatiye amateka ashingiye ku burezi kandi rukagurwa
Ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kaminuza y'u Rwanda ishami rya Huye hari urukuta rwanditseho amwe mu mazina y'abanyeshuri n'abarimu bahiciwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Mu rugendo rwo kwibuka bagiye basobanurirwa amateka y'uduce dutandukanye twiciwemo abatutsi mu Mujyi wa Butare
Prof Nkusi Laurent nawe yaje kwifatanya na UR-Huye kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi
Umuhuzabikorwa wa AERG-Huye Campus, Niyomutabazi Josué, yavuze ko bifuza ko urwibutso rwa Jenoside rwagirwa urubumbatiye amateka ashingiye ku burezi kandi rukagurwa
Umuyobozi wa Kaminuza y'u Rwanda ishami rya Huye, Dr. Alphonse Muleefu, yabwiye IGIHE ko icyo cyifuzo cyakiriwe kandi ari cyiza kuko biri no mu nyungu zo kwigisha

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza