00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

UoK yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali hagamijwe kwigisha abanyeshuri amateka

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 15 May 2022 saa 08:30
Yasuwe :

Ubuyobozi n’abanyeshuri bo muri Kaminuza ya Kigali (UoK), basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, mu gufasha abanyeshuri kumenya amateka yaranze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Iki gikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 13 Gicurasi 2022, abacyitabiriye basuye ndetse bunamira inzirakarengane zisaga ibihumbi 250 zishyinguye muri uru rwibutso.

Abasaga 250 nibo bitabiriye iki gikorwa biganjemo abanyeshuri barimo abanyamahanga n’abavutse nyuma ya Jenoside.

Umwe mu bashinze UoK, Samuel Aine, yavuze ko bateguye igikorwa cyo gusura urwibutso kugira ngo bafashe abanyeshuri bavutse nyuma ya Jenoside kurushaho gusobanukirwa amateka.

Ati “Tugira abanyeshuri bavutse nyuma ya Jenoside batabonye uko amateka yagenze, tugira n’abarimu batari Abanyarwanda bumva Jenoside mu makuru no mu bitabo ariko batarabona inkuru y’impamo.”

“Twifuje kugira ngo tubazane babirebe nibaba bigisha bajye bamenya ibyo Abanyarwanda baciyemo, bitume bamenya uko bigisha abana bacu kuko ntabwo dutanga ubumenyi tugera no mu ndangagaciro.”

Abanyeshuri bavuze ko banejejwe no gusura urwibutso kuko byabafashije kwiyungura ubumenyi kuri Jenoside.

Ikimanishatse Emery yavuze ko gusura urwibutso bibafasha kumenya amateka mu kwirinda icyakongera gutera Jenoside.

Ati “Gusura hano bivuze kwiga amateka kuri twe tukamenya uko yagenze n’imbarutso yayo ngo bitazongera, ikindi ni ukwiga uko abakuye u Rwanda mu icuraburindi babigenje natwe tukabasha kubigiraho kugira ngo mu gihe kizaza dufite inshingano zo kuyobora.”

Ibi abihuje na Uwase Diane wavuze ko bashimira kaminuza kuba yabahaye umwanya wo kwiga amateka bituma bamenya inkomoko ya Jenoside bikabafasha kwirinda amacakubiri.

Ati “Kuza hano ni iby’agaciro nk’umwana wavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aha tuhigira amateka menshi adufasha gusigasira igihugu cyacu kugira ngo bitazongera kubaho.”

Bakomeje bavuga ko nyuma yo gusobanukirwa Jenoside ubu bagiye guhangana n’abapfobyabakanayihakana.

UoK yibutse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu gihe u Rwanda n’Isi yose biri mu gihe cy’iminsi ijana yo kwibuka ku nshuro ya 28.

Abasaga 250 nibo bitabiriye iki gikorwa biganjemo abanyeshuri barimo abanyamahanga n’abavutse nyuma ya Jenoside
UoK yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali mu kwigisha abanyeshuri amateka
Ubuyobozi n’abanyeshuri bo muri Kaminuza ya Kigali (UoK), basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, mu gufasha abanyeshuri kumenya amateka yaranze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Uwase Diane yavuze ko bashimira kaminuza kuba yabahaye umwanya wo kwiga amateka bituma bamenya inkomoko ya Jenoside bikabafasha kwirinda amacakubiri.
Umwe mu bashinze UoK, Samuel Aine, yavuze ko bateguye igikorwa cyo gusura urwibutso kugira ngo bafashe abanyeshuri bavutse nyuma ya Jenoside kurushaho gusobanukirwa amateka
Umwe mu banyeshuri watanze ubuhamya bw'uko yarokotse Jenoside
Umuhanzi wamenyekanye nka Mibirizi yaririmbye muri iki gikorwa
Kaminuza ya Kigali yatanze umusanzu ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali
Iki gikorwa cyitabiriwe n'abasaga 250
Ikimanishatse Emery yavuze ko gusura urwibutso bibafasha kumenya amateka mu kwirinda icyakongera gutera Jenoside.
Aha bacanaga urumuri rw'icyizere
Ubuyobozi n'Abanyeshuri ba Kaminuza ya Kigali bashyize indabyo ku mva iruhukiyemo imibiri y'abazize Jenoside
Abanyeshuri bababajwe n'ubugome Jenoside yakoranywe, biyemeza guharanira ko itazongera ukundi
Basobanuriwe amateka kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, uko yateguwe n'uko yashyizwe mu bikorwa
Abanyeshuri banejejwe no kuba bahawe umwanya wo gusura urwibutso

Amafoto: Shumbusho Djasiri


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .