UoK yasubukuye amasomo ku biga mu wa mbere no mu wa kabiri, basabwa kwitwararika COVID-19

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 8 Ukuboza 2020 saa 09:18
Yasuwe :
0 0

Nyuma y’amezi asaga umunani abanyeshuri bo mu mwaka wa mbere n’uwa kabiri muri Kaminuza ya Kigali (UoK) batiga mu kwirinda COVID-19, kuri uyu wa 7 Ugushyingo 2020 basubukuye amasomo yabo.

UoK yemerewe gutangira kwakira abanyeshuri biga mu mwaka wa mbere n’uwa kabiri, nyuma y’igenzura ry’Inama Nkuru y’Amashuri Makuru na Kaminuza (HEC).

Kuri uyu wa Mbere nibwo amasomo yasubukuwe ku biga mu myaka ibanza muri kaminuza, aho bitabiriye ku kigero cya 90% mu banyeshuri basanzwe bahiga.

Abanyeshuri bageze ku ishuri batangiye amasomo ariko banirinda bijyanye n’amabwiriza y’inzego z’ubuzima yo kwirinda COVID-19.

Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza ya Kigali, Prof. Dr. Tombola M. Gustave, yavuze ko hashyizweho uburyo bwo gukaraba no gupima umuriro buri wese mbere yo kwinjira.

Yakomeje ati “Umunyeshuri iyo yinjiye ariyandikisha mu buryo twashyizeho aho bakoresheje telefoni zabo imyirondoro ihita igaragara ndetse n’ibipimo by’umuriro yagize, ubundi akajya mu ishuri bose bakambara udupfukamunwa bagahana n’intera ya metero.”

Mu gushyira igitsure ku iyubahirizwa ry’ingamba z’ubwirinzi, Kaminuza ya Kigali yashyizeho ibihano ku bazarenga ku mabwiriza yo kwirinda; aho umunyeshuri azajya ahagarikwa kwiga iminsi itatu naho umuyobozi ahagarikwe iminsi umunani atazahemberwa.

Prof. Dr. Tombola yasabye abanyeshuri batangiye amasomo kwitwararika bakamenya ko bari mu bihe bidasanzwe bakwiye no kubahiriza amabwiriza yo kwirinda.

Yagize ati “Abanyeshuri mukwiye kumenya ko turi kwiga mu bihe bidasanzwe namwe mukitwara mu buryo budasanzwe mu kubahiriza amabwiriza yo kwirinda iki cyorezo.”

Abanyeshuri bishimiye kongera gusubukura amasomo, bemeza ko bazakomeza kubahiriza ingamba zo kwirinda COVID-9 kugira bakomeze kwiga nta nkomyi.

Uwase Angel wiga mu mwaka wa mbere mu Ishami ry’Icungamutungo, yavuze ko yanejejwe no kongera kwinjira mu ishuri.

Yagize ati “Twishimye kuba twongeye gusubira mu ishuri tugahura n’abarimu bacu, yego baradufashije twarigaga binyuze mu ikoranabuhanga ariko ntabwo biba bihagije ko wasobanukirwa neza udahuye na mwarimu.”

Yakomeje avuga ko nk’abanyeshuri icyo bazakora ari ugukomeza ingamba zo kwirinda bakazubahiriza ndetse nabo ubwabo bagakeburana kugira ngo hatazagira igikoma mu nkokora imyigire yabo.

Yagize ati “Tuzakomeza kubahiriza ingamba zashyizweho twirinde, dukaraba intoki, twambara udupfukamunwa neza, duhane intera ndetse twirinde no kuramukanya nibyo tuba dukumburanye ariko ntabwo dukwiye kuramukanya nukubahiriza ingamba twese tukibukiranya kugira dukomeze kwiga neza.”

Kwizera Steven yavuze ko izi ngamba zigoye kandi zishobora kuzabangamira amasomo yabo ariko bagomba kuzubahiriza mu kurinda ubuzima.

Ati “Biragoye kwiga muri ibi bihe tutegerana ngo dusobanurirane ndetse na mwarimu yambaye agapfukamunwa hari ubwo tutakumvikana neza ariko twagize amahirwe yo kongera kwiga ntitwayapfusha ubusa, tugomba kwirinda kugira ngo twige n’ubuzima bwacu bumeze neza.”

Kaminuza ya Kigali yahamagariye abanyeshuri bose gukomeza amasomo, inamenyesha n’abifuza kuhiga ko yatangiye kwandika abanyeshuri bazatangira kwiga muri Mutarama 2021.

UoK uyizemo ahakura Impamyabushobozi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza mu Bucuruzi, Ubukungu, Ibaruramari, Amategeko, Ikoranabuhanga mu bucuruzi, Ikoranabuhanga, ibijyanye n’Iyamamazabikorwa, Itangazamakuru n’Itumanaho, Uburezi burimo imikurire y’umwana. Inafite amashami y’Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza mu Bucuruzi, Ubumenyi mu Ikoranabuhanga, mu Burezi ndetse n’Imiyoborere mu by’Ubucuruzi.

Abanyeshuri bitabiriye amasomo ku bwinshi, basabwa kwirinda icyorezo cya COVID-19
Abayobozi b'iyi kaminuza basobanuriye abanyeshuri amabwiriza bagomba gukurikiza mu kwirinda COVID-19

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .