Unity Club yatoye abayobozi bashya

Yanditswe na IGIHE
Kuya 9 Ugushyingo 2018 saa 09:20
Yasuwe :
0 0

Umuryango Unity Club Intwararumuri uyobowe na Madamu Jeannette Kagame watoye Komite Nyobozi nshya, mu matora yabereye muri Intare Conference Arena kuri uyu wa 9 Ugushyingo 2018.

Ni umuhango wasoje igice cya mbere cy’umwiherero wa gatatu w’abanyamuryango ba Unity Club.

Komite Nyobozi nshya igizwe n’Umuyobozi Mukuru Madamu Jeannette Kagame; Umunyamabanga Mukuru Regine Iyamuremye; Visi Perezida wa Mbere Dr Nsanzabaganwa Monique usanzwe ari Visi Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda, naho Visi Perezida wa Kabiri ni Kayisire Solange, Minisitiri muri Primature Ushinzwe Imirimo y’Inama y’Abaminisitiri.

Umubitsi yabaye Ngirente Sylvie; abagenzuzi baba Gatete Jeanne na Harerimana Brice.

Abanyamuryango ba Unity Club banatoye abayobozi ba za komisiyo zitandukanye.

Mu kanama nkemurampaka hatowe Mugabo Immaculée; De Bonheur Jeanne d’Arc na Mukantaganzwa Domittilla.

Muri za komisiyo, iy’Igenamigambi no gushaka Ubushobozi iyobowe na Sezibera Eustochie; iy’Imiyoborere n’Imibereho myiza ishingwa Mukantabana Séraphine; iy’imibereho myiza n’Ubukangurambaga ishingwa Mukabagwiza Edda naho iy’Itumanaho n’Ubushakashatsi ishingwa Muganza Angelina.

Mu mategeko agenga Unity Club, biteganywa ko Komite Nyobozi itorerwa manda y’imyaka ibiri ishobora kongerwa.

Abagize Komite Nyobozi nshya yatowe bijeje abanyamuryango ba Unity Club kuzitangira akazi no kugakorana umurava.

Muri iyi nama hanakiriwe abanyamuryango bashya muri Unity Club.

Mu gice cya kabiri cy’uyu mwiherero abanyamuryango ba Unity Club baganiriye n’abagore bo mu Nteko Ishinga Amategeko, imitwe yombi.

Ikiganiro cyibanze ku “Ndangagaciro z’Umunyarwandakazi nk’Inkingi yo kubaka Umuryango Twifuza.”

Haganiriwe kandi ku nshingano abagore bari mu nzego z’ubuyozi bafite zirimo kuba umugore, umubyeyi n’umuyobozi.

Umuryango Unity Club Intwararumuri, watangijwe na Madamu Jeannette Kagame, akaba ayibereye n’Umuyobozi Mukuru.

Uyu muryango ugamije gutanga umusanzu mu kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda, ukaba ugizwe n’abayobozi bari muri Guverinoma n’abayihozemo ndetse n’abo bashakanye.

Uyu muryango washinzwe muri Gashyantare 1996, wiha intego yo “Kwimakaza umuco w’ubumwe n’amahoro, byo nkingi z’iterambere rirambye.”

Mu myaka 22 ishize umuryango Unity Club uharanira gushyira mu bikorwa intego wiyemeje mu rugamba rwo kubera Abanyarwanda “Intwararumuri”, hamaze kubakwa inyubako eshanu (Impinganzima Hostel) mu Ntara zitandukanye, zigenewe ababyeyi b’Intwaza - bagizwe incike na Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Unity Club kandi yubatse inzu 20 mu karere ka Rubavu zigenerwa abana b’imfubyi bakuwe muri Orphelinat Noel de Nyundo, muri gahunda ya ‘Tubarerere mu muryango’.

Unity Club kandi iritegura gutuza abandi babyeyi 50 b’Intwaza mu Ukuboza 2018 mu Impinganzima hostel yo mu Karere ka Rusizi.

Madamu Jeannette Kagame akaba n'Umuyobozi Mukuru wa Unity Club Intwararumuri, yayoboye igice cya mbere cy'umwiherero wa gatatu uhuza abanyamuryango
Uyu mwiherero wabereye muri Intare Conference Arena i Rusororo
Madamu Jeannette Kagame mu ifoto y'urwibutso hamwe n'abayobozi bashya batowe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .