Ni ihuriro rizabera i Nyamata mu Kerere ka Bugesera muri Hotel La Palisse kuva saa tatu za mu gitondo kugera saa cyenda z’umugoroba.
Iri huriro rizahuriza hamwe ubuyobozi bwa UNHCR Rwanda n’abakora mu bijyanye n’ubucuruzi mu Rwanda baganire ku mikoranire n’uyu muryango ndetse n’amahirwe ahari mu gupiganira amasoko y’Umuryango w’Abibumbye.
Abazitabira iri huriro bazasobanurirwa amahirwe mu by’ubucuruzi mu Rwanda atangwa na UNHCR, ndetse abafite ibigo by’ubucuruzi baganirizwe uburyo bakorana ubucuruzi n’Umuryango w’Abibumbye.
Abacuruzi bazitabira iri huriro kandi by’umwihariko ba rwiyemezamirimo bazasobanurirwa uburyo bushya bwo gutanga ibyangombwa by’ipiganwa binyuze mu ikoranabuhanga rya UNHCR buzaba ari bwo bukoreshwa bwonyine kuva ku wa 16 Nzeri 2024.
Kwinjira muri iri huriro bizaba ari ubuntu aho nibura abakozi babiri muri buri kigo cy’ubucuruzi bazaba bemerewe kwitabira bitwaje mudasobwa.
Kwiyandikisha ku bazitabira iri huriro bizakorwa kugeza ku ya 20 Nzeri 2024 unyuze kuri https://forms.office.com/e/ny0yzgYN6W
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!