00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

UNDP yashimye imishinga u Rwanda rwatangije mu kwishakamo ibisubizo

Yanditswe na Dufitumukiza Salathiel
Kuya 14 Kanama 2021 saa 01:58
Yasuwe :

Raporo ya Gatatu ku Iterambere rirambye ry’Imibereho myiza y’Abaturage yakozwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Iterambere (UNDP), yagaragaje ko imishinga u Rwanda rwatangije mu kwishakamo ibisubizo yatanze umusaruro ufatika.

Muri iyo raporo yamuritswe ku wa 12 Kanama 2021 hagaragazwa ko imishinga itanu irimo gahunda ya Girinka, VUP, ubwisungane mu kwivuza [Mituweli], Imihigo n’Umuganda yagize uruhare rukomeye mu iterambere igihugu kimaze kugeraho by’umwihariko mu guhindura imibereho y’Abanyarwanda no kurushaho kuyigira myiza.

Uburyo butatu bw’ingenzi yazanyemo impinduka ni ukubaho neza kw’abenegihugu kandi bakaramba, kugera ku bumenyi no gutera imbere mu buryo bw’imibereho.

Nko kuri gahunda ya Girinka raporo ivuga ko yatumye Abanyarwanda benshi bari abakene babasha kugira icyo binjiza ntibicwe n’inzara, bararamba kandi bagira ubuzima bwiza.

Yagize ati “Habayeho ubwiyongere bwa 17% mu kuba abagezweho n’iyo gahunda bashaka kwivuza. […] Ubwiyongere mu kujijuka kuri bo bwageze kuri 47% aho abana babo bajyanywe mu mashuri.”

Uretse kuba ayo binjiza yariyongereye bakanajijuka, abagezweho na gahunda ya Girinka yabafashije guhangana n’imirire mibi yateraga abana babo bwaki no kugwingira.

Ku bijyanye na VUP, Raporo yerekanye ko ubukene mu bagenerwabikorwa bayo bwagabanutseho 10% hagati ya 2013 na 2017 kandi barushaho kugira ubuzima bwiza.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Ndagijimana Uzziel, yavuze ko uwo mushinga watumye ibyo umuryango urya byiyongera ku bagenerwabikorwa bayo, ijanisha ku bukene riramanuka bitewe n’uko buri kwezi babonaga amafaranga ndetse abatangije imishinga mito babona ubufasha.

Raporo kandi yerekanye ko mituweli yatumye abaturarwanda barushaho kwegera serivisi z’ubuzima ku bwiyongere bwa 194%.

Ni mu gihe umusanzu Umuganda watanze hagati ya 2007 na 2016 ubarirwa agaciro ka miliyoni 127$.

Uhagarariye UNDP mu Rwanda, Gomera Maxwell, yagize ati “Binyuze muri iyo gahunda [y’Umuganda] hubatswe ibyumba by’amashuri 3.172, ibintu byatanze umusanzu ku kugera ku burezi bw’ibanze bw’imyaka icyenda. Hagati ya 2017 na 2018 gusa, hubatswe inzu zirenga 3.400 z’abatishoboye.”

Ibyo byiyongeraho amavuriro 12 yubatswe hagati ya 2016 na 2017 mu kurushaho kwegereza serivisi z’ubuzima abatuye mu bice by’icyaro.

Ikomoza kuri gahunda y’Imihigo, raporo yagaragaje ko ifite intego yo kurushaho gukaza uburyo bwo kuzuza inshingano, kuzana imiyoborere yuje udushya no guteza imbere imiyoborere buri wese yisangamo ari nako ubukene burushaho kurandurwa hongerwa iterambere.

Gahunda y’Imihigo y’Uturere yatangijwe na Leta y’u Rwanda hagamijwe ko abayobozi b’inzego z’ibanze bashyira imbere ibibazo byugarije abaturage kandi bakiha igihe cyo kubikemura.

Buri mwaka akarere kagaragaza ibyo kazakora, warangira hakarebwa ibyagezweho mu byo kari kiyemeje.

Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imiyoborere (RGB), Usta Kayitesi, yavuze ko iyo gahunda ‘‘igamije kugenzura ko buri Munyarwanda agira uruhare mu iterambere akoresha uburyo buhari bwamugeza ku ntego zaryo.”

Gomera yashimiye Guverinoma n’Abanyarwanda ku rugendo rw’iterambere rugaragaza impinduka mu mibereho bamaze kugeraho.

Yongeyeho ati “Imbere haracyari byinshi [bidutegereje] uko tugenda twongera kubaka ubukungu n’imiryango nyuma ya COVID-19, tugenzura ko ibyo twagezeho mu myaka irenga 20 ishize bisigasirwa kandi ko aya majyambere ntawe asigaza inyuma.”

“Mu byakwibandwaho by’umwihariko mu ngufu duhurije hamwe tujya mbere, bizaba ukudaheza abatishoboye cyane cyane abafite ubumuga, abakene, abashomeri, abakora akazi katemewe, abagore, urubyiruko n’abageze mu za bukuru.”

Minisitiri Dr Ndagijimana yashimiye UNDP ku bw’iyo raporo, avuga ko igiye kuba isoko y’ingufu zikomeza gushyigikira gahunda z’udushya Leta y’u Rwanda yatangije mu kwishakamo ibisubizo.

Yakomeje ati “Guverinoma ikora ibyo igomba abaturage bayo kugira ngo ubukene n’ibindi bibugarije byihutirwa biranduke. Ndashaka gushimangira ibitekerezo by’Uhagarariye UNDP mu Rwanda, ko imbere tugifite inzitizi zikomeye bityo tugomba guhuza imbaraga zacu kugira ngo tugenzure ko intego twafatanyije kwiha zagezweho.”

Muri iyo raporo hanagaragajwe ko iyo mishinga yagabanyije ubusumbane bushingiye ku gitsina n’uturere, inagira uruhare rufatika mu mibanire y’abaturarwanda.

Abantu bo mu ngeri zitandukanye bitabira ibikorwa by'umuganda gusa bimaze igihe kirekire bitaba kubera ingamba zo kwirinda COVID-19
Perezida Kagame na we ari mu bayobozi bakuru bitabira ibikorwa by'Umuganda mu bihe bitandukanye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .