Undi munyarwanda yajugunywe ku mupaka wa Cyanika n’ubuyobozi bwa Uganda yagizwe intere

Yanditswe na Musangwa Arthur
Kuya 9 Nyakanga 2020 saa 08:44
Yasuwe :
0 0

Ubuyobozi bwa Uganda bwongeye kujugunya ku mupaka wa Cyanika undi munyarwanda wakubiswe agakomeretswa bikomeye. Uyu witwa Nzabandora Jean de Dieu, wari ufite ububabare bwinshi, yazanywe n’abayobozi b’ahitwa Ruyenzi mu Karere ka Kisoro ajugunywa mu buryo bwa kinyamaswa mu maso y’abantu benshi.

Umubiri wa Nzabandora wari wuzuye ibikomere ndetse umutwe we ududubiza amaraso. Ageze mu Rwanda, imbangukiragutabara yahise imujyana ku kigo nderabuzima cya Cyanika ngo yitabweho byihuse.

Ni kenshi ubuyobozi bwa Uganda mu buryo bwa kinyamaswa bufata abanyarwanda bukabakubita, bukabakorera iyicarubozo nyuma bukabajugunya ku mipaka bubaziza ko ari abanyarwanda gusa. Akenshi bajugunywa ku mipaka ari intere mu kwanga ko babapfira mu maboko.

Umwe mu mpirimbanyi z’uburenganzira bwa muntu avuga ko ‘muri Uganda byamaze kuba akamenyero guhiga abanyarwanda, kubakubita hanyuma bakamburwa ibyabo byose’.

Ibikorwa nk’ibi bya kinyamaswa birakomeje ku ruhande rwa Uganda mu gihe idahwema kuvuga mu magambo ko irimo kubahiriza amasezerano ya Luanda, yasinywe umwaka ushize hagati y’u Rwanda na Uganda.

Mu byo aya masezerano ateganya, harimo ko Uganda irekura nta mananiza amagana y’abanyarwanda b’inzirakarengane bafungiwe muri Uganda ndetse no guhagarika ibikorwa by’ubugizi bwa nabi bikorerwa abanyarwanda.

Abasesenguzi bagaragaza ko Uganda ibyo imaze gukora kuri izi ngingo ari bike kuko hari abanyarwanda bagitabwa muri yombi, bagafungirwa ahantu batemerewe kugira abo bahura, akenshi bagakorerwa iyicarubozo n’inzego z’umutekano zayo cyane cyane Urwego rushinzwe ubutasi bwa gisirikare (CMI).

Ibi byashinze imizi kuva ubwo Guverinoma ya Uganda yimikaga politiki yo kurwanya u Rwanda no gutangira gutera inkunga imitwe igamije guhungabanya umutekano warwo cyane cyane RNC ya Kayumba Nyamwasa. Hari kandi ubufasha Uganda itanga kuri FDLR na RUD-Urunana.

Mu Ukuboza umwaka ushize, undi munyarwanda witwa Jackson Ndayambaje, yakorewe ibikorwa bya kinyamaswa nk’ibyakorewe Nzabandora. Muri Nzeri umwaka ushize, Kayirere Julienne yatandukanyijwe n’umwana we Joanna mbere y’uko ajugunywa ku mupaka. Izi ngero zimaze kuba nyinshi cyane.

Impirimbanyi y’uburenganzira bwa muntu ikavuga ko ‘Nzabandora ari umunyamahirwe cyane kuba nibura agihumeka’.

Nzabandora yajugunywe ku mupaka wa Cyanika yagizwe intere

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .