00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Undi munsi i Cabo Delgado: Tujyane mu gace kari indiri y’ibyihebe, mu mafi n’aho isasu ryavugije ubuhuha (Amafoto na Video)

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 28 Nzeri 2022 saa 10:18
Yasuwe :

Umunsi wa Kabiri muri itanu ya Nzeri 2022 i Cabo Delgado twawutangiriye Afungi, mu kigo cya Sosiyete ya TotalEnergies kirimo amacumbi y’abakozi bayo bakora mu mirimo y’umushinga wa LNG, ufite agaciro ka miliyoni 20$, wo gucukura gaz yabaye imari ishyushye muri aka gace.

Mbere yo kurira imodoka, buri wese asabwa kwambara ijire itamenywa n’amasasu [bayita akanyamasyo], iba ipima nibura ibiro icyenda nta kintu kirimo. Twasabwe kandi kwambara ingofero nayo irinda umutwe, nayo ipima nk’ikilo kimwe n’igice.

Kuri iyi nshuro, nta muntu wari wemerewe kugenda mu modoka inyuma ngo agende afotora, buri wese yasabwe kwinjira mu modoka imbere. Twakoze urugendo rw’amasaha hafi abiri kugera mu Mujyi wa Mocimboa da Praia kuko uri mu ntera y’ibilometero 87 uvuye Afungi.

Mu nzira, bitandukanye n’ibihe byashize, ubuzima ni ubusanzwe. Bwa mbere muri uwo muhanda, hari harimo abaturage mu gihe mu zindi nshuro zose nasuye Mocimboa da Praia, nta n’inyoni yatambaga.

Ugeze mu Mujyi wa Mocimboa da Praia, ubuzima bwaragarutse. Amaduka ari hose nk’ahandi, ku buryo abaturage babasha guhaha ibyo bakeneye. Mu isoko riri ahitwa Nanduadua, ibyo umuntu yakenera kugira ngo abashe kwica isari byose birahari.

Nta muntu urara ahagaze, abaturage baho bose baratekanye, bafite umuriro w’amashanyarazi, bafite amazi meza cyane ko hafi ya bose batuye begeranye mu nkengero z’umuhanda.

Mocimboa da Praia ni cyo cyari icyicaro gikuru cy’ibyihebe byigabije Cabo Delgado. Ubwo cyabohorwaga n’Ingabo z’u Rwanda mu gitero cyo ku wa 8 Kanama 2022, zahise zihakambika.

N’ubu haracyari ibirindiro by’Ingabo z’u Rwanda, niho hakambitse Brig Gen Frank Mutembe ukuriye ibikorwa by’urugamba by’Ingabo z’u Rwanda ziri muri ubu butumwa. Brig Gen Mutembe yasimbuye Brig Gen Pascal Muhizi.

Hafi aho hari icyambu! Ku bakurikiye neza, ni icyambu cyabohowe mu minsi ya mbere y’uru rugamba, gishyirwa mu maboko y’ingabo za leta.

Ubwo twagisuraga, twahasanze abaturage babarirwa mu magana, bari bagiye kuroba amafi. Ni yo abatunze, kandi bagasagurira amasoko yo muri aka karere no mu tundi turimo Mueda.

Saa kumi za mu gitondo baba bageze mu mazi batangiye kuroba, bivuze ko babikora nta nkomyi, batikanga ko hari umuntu uri buze kubahemukira kuko hafi aho hari Ingabo z’u Rwanda ziba zibacungiye umutekano.

Shemsi ashobora kuvuga amagambo nk’abiri cyangwa atatu y’Ikinyarwanda
nka ‘Mwaramutse’, ‘Ni meza’, ‘Umeze neza’, ‘Amakuru’.

Ati “Nari maze igihe kinini hano ariko nza kuhava njya mu
Mujyi wa Pemba. Navuye Pemba nza hano aho natangiye gutunganya iduka. Inshuro nyinshi nabanaga n’’Abanyarwanda.’’

“Ubuzima buri kugaruka. Turashima uburyo mwadufashije kugeza uyu munsi. Turasaba ko mwakomeza kudufasha kuko aha twahavanywe nabi, mu kavuyo. Nari mfite inzu zanjye eshatu, zose zaratwitswe. Ubu mba mu bavandimwe banjye mu muryango.’’

Said Salim yagize ati “Naje hano guhaha ifi yanjye n’umuryango wanjye mu rugo. Ubuzima buragenda neza, kuva Ingabo z’u Rwanda zagera hano. Twishimiye uko tubayeho. Twari twaragiye kure ariko twaragarutse turi hano.’’

“Twari twarahungiye mu bice bya Nangade na Pemba. Abantu bose baragarutse bari hano. Njye nari narahungiye Nangade, Imana ningirira neza ejo cyangwa ejo bundi nzajya kureba umugore wanjye, muzane hano.’’

Abajijwe aho ibyihebe byo muri Al Shabaab biherereye, yavuze ko atahazi. Ati “Aha hari amahoro cyane. Turashimira Imana. Al Shabaab ntituzi iyo bari.’’

Awasse aho Ingabo z’u Rwanda zahanganiye iminsi ine n’ibyihebe

Awasse Ingabo z’u Rwanda zaharwaniye iminsi ine. Urugamba rwatangiye ku wa 23 Nyakanga, Ingabo z’u Rwanda n’iza Mozambique zirahakambika ariko umunsi ku wundi inyeshyamba zigakomeza kwisuganya zishaka kuhisubiza.

Hari ibirindiro ibyihebe byifashishaga kugira ngo bihuze ingabo zo mu byerekezo bitandukanye. Hafi aho hari inzira ijya muri Komine yitwa Muidumbe, Macomia na Mbau ariho ibyihebe byari bifite ibirindiro.

Ku wa 28 Nyakanga 2021, Ingabo z’u Rwanda zahiciye inyeshyamba eshanu zizambura n’imbunda umunani. Imbunda zakoreshwaga n’abo barwanyi ziriho amazina yabo nka Abdul Karim, Black n’andi.

Ugeze muri ako gace, ubuzima bwaragarutse naho, kandi abaturage bakomeje gutahuka bava mu duce twinshi nka Pemba n’ahandi.

Aisha ni umuturage wumvikana mu ijwi rye nk’udafite imbaraga ariko icyizere ko ubuzima bugiye guhinduka ni cyose. Yari ahungutse n’umuryango we.

Ati “Nahungiye Pemba bakajya batubwira ko umutekano watangiye kuboneka. Tubitekerezaho tubona kugaruka mu rugo. Navuye hano mfite umwana wanjye ariko yaguyeyo.’’

Muri Awasse hari station y’amashanyarazi yagaburiraga uturere dutanu. Yari yaratwitswe n’ibyihebe ariko magingo aya, yongeye gusanwa ku buryo umuriro uri hose. Utwo turere ni Palma, Mocimboa da Praia, Mueda, Nangande na Muidumbe.

Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brig Gen Ronald Rwivanga, ati “Umwanzi yari yarayitwitse. Barongeye bararwubaka, ubu uru ruganda rurimo gutanga amashanyarazi muri utwo turere uko ari dutanu. Ibi biri mu bikorwa remezo byongeye gusubira mu kazi.”

Aho wagenda hose muri Cabo Delgado, ubona itandukaniro ry’ubuzima bwa none n’ubwo mu mezi make ashize, ibintu bitanga icyizere ko aheza hari imbere, bikanashimangira akazi gakomeye k’inzego z’umutekano z’u Rwanda muri uru rugamba.

Ingabo z'u Rwanda ziba ziri maso mu bice byose by'ikibuga cy'Indege cya Mocimboa da Praia
I Mocimboa da Praia hakambitse ingabo z'u Rwanda ziri muri uru rugamba rwo kurwanya ibyihebe
Lt Col Nkuranga Frank ni umwe mu Ngabo z'u Rwanda ziri muri uru rugamba
Ingabo z'u Rwanda zakoze akazi gakomeye ku buryo magingo aya umutekano watangiye kugaruka mu bice bitandukanye
Umutekano uba wakajijwe ku Kibuga cy'Indege cya Mocimboa da Praia
Inyubako zatawe n'abaturage bahunze uzibona aho wajya hose mu Mujyi wa Mocimboa da Praia
Uyu yari ari gutembera ku igare rye mu masaha y'igitondo
Ubucuruzi bw'ibikoresho by'ibanze buboneka hose
Mu gace ka Awasse abaturage baracyatahuka ku bwinshi
Umuvugizi w'Ingabo z'u Rwanda, Brig Gen Ronald Rwivanga, aganira n'umwe mu bayobozi b'inzego z'ibanze mu gace ka Mocimboa da Praia
Polisi ya Mozambique iboneka mu bice bitandukanye bya Awasse icunze umutekano
Abasirikare b'u Rwanda bakoze ibikorwa bikomeye mu gihe gito, aka gace kagarukamo amahoro asesuye
Uburobyi bwo mu cyambu cya Mocimboa da Praia bwitabirwa n'abantu amagana umunsi ku wundi
Ni icyambu kibamo amafi menshi
Uburobyi butunze benshi mu baturage baturiye icyambu cya Mocimboa da Praia
Abayobozi mu nzego z'umutekano z'u Rwanda basuhuza abakinnyi mbere y'umukino wahuje abaturage na RDF
Ikipe ya RDF yatsinze iy'abaturage bo muri Mocimboa igitego kimwe ku busa
Brig Gen Frank Mutembe ni we uyoboye ibikorwa by'urugamba by'Ingabo z'u Rwanda byo kurwanya ibyihebe
Abafana ba RDF bari benshi cyane ku kibuga kandi baryohewe n'umukino
Inzego z'umutekano z'u Rwanda zikomeje kuba maso

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .