00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umwiza Phionah yitabiriye irushanwa rya Miss University Africa

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 3 Ukuboza 2021 saa 12:02
Yasuwe :

Miss Umwiza Phionah wabaye Igisonga cya Mbere muri Miss Rwanda 2020 yagiye guhagararira u Rwanda mu irushanwa rya Miss University Africa rizabera muri Nigeria guhera kuri uyu wa Gatanu tariki 3 Ukuboza 2021, rikarangira ku itariki ya 18 Ukuboza 2021.

Yitabiriye iri rushanwa mu gihe ryaherukaga kuba mu 2018 cyane ko kuva mu 2019 ritigeze riba ku mpamvu zitandukanye, byanatumye Uwase Sangwa Odile wagombaga kurihagarariramo u Rwanda mu 2019 ataryitabira. Umunyarwanda waherukaga kuryitabira ni Umunyana Shanitah waryegukanyemo ibihembo bitatu mu 2018.

Muri iri rushanwa, Umwiza azaba ahatanye n’abandi bakobwa baturuka mu bihugu birimo Misiri, Guinea, Eswatini, Ethiopie, Gabon, Gambia, Ghana, Guinea Conakry, Guinea Bissau, Kenya, Lesotho, Liberia, Madagascar, Malawi, Mali, Mauritania, Mauritius, Maroc, Mozambique, Namibia, Niger, Nigeria, Sao Tome & Principe, Sénégal, Seychellles, Sierra Leone, Somalia, Afurika y’Epfo, Sudani y’Epfo, Sudani, Tanzania, Tunisia, Uganda, Zambia na Zimbabwe.

Umwiza Phionah yitabiriye irushanwa rya Miss University Africa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .