Ni gahunda yiswe ALX Pathway Program ifasha abanyeshuri basoje ayisumbuye kubona ubumenyi bw’ingenzi bakeneye ku isoko ry’umurimo baba batarahawe mu ishuri ndetse bagashakirwa buruse zuzuye zo kwiga mu mahanga.
Ni gahunda kuri ubu igiye kwakira icyiciro cya kabiri cy’abanyeshuri ndetse kwiyandikisha byatangiye gukorwa.
Ubuyobozi bwa ALX Rwanda busobanura ko ALX Pathway Program igamije gufasha urubyiruko kubona ubumenyi rukeneye ndetse na kaminuza rwigamo mu mahanga rwishyuriwe amasomo mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’amikoro mu kwigondera uburezi mu Banyafurika.
Umuyobozi wa ALX Pathway Program, Mukunzi Yvan Cedric, yavuze ko iyo gahunda ifasha abanyeshuri kubona ibirenze buruse kandi byose baba bakeneye byaba mu burezi n’ubuzima busanzwe.
Yagize ati “Abenshi iyo bumvishe ALX Pathway Program, bahita batekereza amahirwe yo kubona buruse yuzuye yo kwiga kaminuza. Ni byo koko kandi ibyo ubwabyo bihindura ubuzima. Ariko umumaro nyawo w’iyi gahunda urenze inkunga y’amafaranga. Abanyeshuri basoje ayisumbuye bashaka gukomeza kaminuza, ALX Pathway ibategura bihagije ikabaha ubumenyi bakeneye mu burezi, mu kazi no mu buzima busanzwe.”
Cyubahiro Clovis wize muri Ecole des Sciences de Byimana avuga yishimiye ubumenyi ALX Pathway Program yamuhaye n’icyo agiye kubukoresha mu muryango mugari.
Ati “Ninjiye muri ALX Pathway Program nshaka gusa kubona buruse yo kwiga muri kaminuza ariko ubumenyi ndi guhabwa mbere y’uko ngera muri kaminuza buri guhindura ejo hazaza hanjye mu muryango mugari.”
Gahunda si ugushakira gusa abanyeshuri buruse
Ubuyobozi bwa ALX Pathway Program buvuga ko usanga gahunda nyinshi zo gushakira abanyeshuri uburyo bwo kwiga muri kaminuza zishyira imbere icyo gusa mu gihe bo babanza kubigisha gutekereza nk’abashora imari ndetse bagakemura ibibazo bihari kandi ibyo ntibaba barabyigishijwe mu ishuri.
Tumusifu Pacifique ni umwe muri bo uri kwitegura kujya kwiga Ubucuruzi Mpuzamahanga mu Birwa bya Maurice.
Yagize ati “Mu mashuri yisumbuye duhabwa ubumenyi butari ngiro neza cyane. Ariko icyo tuba tubura ni uguhuza ubwo bumenyi bwo mu ishuri n’ibibazo mu by’ukuri byugarije umuryango mugari.”
Mukunzi avuga ko abo banyeshuri bahabwa ubumenyi mu byo guhanga umurimo bituma bavamo abakozi beza b’ejo hazaza batekereza ibyakemura ibibazo mu muryango mugari.
Ati “Abanyeshuri biga kubona ibibazo biri mu muryango mugari, gutekereza ibisubizo bishoboka no kubaka imishinga igira icyo ihindura. Ntibiga gusa bungurana ibitekerezo, bakubaka kandi bagakorana kugira ngo ibitekerezo byabo bigerweho. Benshi baza batiyumva nk’abashoramari ariko tumara kubahugura bishimiye ubushobozi bafite bwo gukemura ibibazo bihari.”
Mukunzi yongeyeho ko ku banyeshuri benshi ari bwo bwa mbere baba bahawe amasomo yo gutekereza uko ibibazo bikemurwa no kubikemura ushingiye ku mbogamizi abantu bafite.
Ati “Mu Rwanda no mu Karere hakenewe abantu batanga akazi, si abagashaka gusa. Iyo urubyiruko rutangiye kubona ibibazo bihari nk’amahirwe, ni yo mitekerereze iba ishobora kurugirira akamaro karenze ak’impamyabumenyi.”
Muri ayo masomo abanyeshuri biga nk’ibijyanye n’imari mu bucuruzi, ibarurishamibare ndetse n’ikoranabuhanga by’umwihariko kubaka program za mudasobwa.
Bafashwa kandi kugira ubumenyi bwagutse ku masomo ya Siyansi, Ikoranabuhanga, Engineering n’Imibare (STEM).
Muri ALX Pathways Program kandi abanyeshuri bahabwa ubumemyi mu ibijyanye n’itumanaho no gukorana n’abandi biba bikenewe cyane haba mu masomo ndetse no mu batanga akazi.
Ayo masomo yose iyo bayarangije ni bwo ababashije kubona buruse bahita bakomeza kwiga muri kaminuza zitandukanye mu mahanga.
Bigirimana Olivier wabonye buruse yo kujya kwiga mu Birwa bya Maurice avuga ko ari intambwe ikomeye yo kwiga mu mahanga ariko ko ubumenyi bahabwa nabwo ari akarusho.
Icyiciro cya kabiri cya ALX Pathway Progarm kizatangira amasomo muri Gicurasi uyu mwaka ndetse kwiyandikisha bigeze kure kuko bizarangira ku itariki 21 Mata 2025.
Ushobora kwiyandikisha wanditse ijambo ‘pathway’ kuri nomero yabo ari yo 0796163394 cyangwa ugaca kuri https://www.alxafrica.com/join-pathway/.








TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!