Uko Isi itera imbere ni ko abantu berekeza mu bice bitandukanye bashaka imirimo cyangwa bakora ishoramari. Bakenera kuba bazi indimi zitandukanye zikoreshwa mu mahanga, abagiye kubera mpamvu z’amasomo cyangwa akazi bo bagasabwa kuba bafite impamyabumenyi ihamya ko bazizi.
Umuyobozi ushinzwe Ikoranabuhanga akaba n’Umwarimu muri Action College, Alain Divin yatangaje ko abantu bajyaga bagorwa no kubona aho bakorera ibizamini bibahesha impamyabumenyi ya Duolingo ariko iyi serivisi bayitanga.
Ati “Tubafasha gukora ibizamini biguhesha icyemezo cya Duolingo, ndetse ukanabasha kucyiyandikishamo hano.”
Uretse ibizamini bitandukanye no kwigisha indimi mpuzamahanga, iri shuri ryamenyekanye cyane ku gutanga amasomo yo gutwara ibinyabiziga no gufasha abashaka gukorera uruhushya rw’agateganyo rwo gutwara ibinyabiziga.
Banigisha amasomo y’imyuga n’ubumenyi ngiro nko gutunganya imisatsi, kogosha, gutunganya inzara n’ibindi, amasomo y’ikoranabuhanga nk’ubumenyi kuri mudasobwa, “kandi dufite umwihariko wo kwigisha abana.”
Alain Divin yahamije ko mu gufasha abana bari mu biruhuko babigisha amasomo arimo indimi n’uburere mboneragihugu.
Ati “Dufite umwihariko wo kwigisha abana bari mu biruhuko, rero aho kugira ngo abana bawe bakomeze kujya mu bintu bitari ngombwa, bamara ibiruhuko byose aha muri Action College. Bashobora kwiga indimi nk’Icyongereza, Igifaransa, Icyesipanyolo, Ikidage, Igishinwa, na mudasobwa hamwe n’andi masomo y’uburere mboneragihugu.”
Action College ifite amashami arindwi arimo ane yo mu Mujyi wa Kigali. Hari iryo mu nyubako ya CHIC ku cyicaro gikuru, irya Nyabugogo, Remera-Giporoso, irya Kicukiro ryenda gutangira vuba aha, irya Musanze, Kayonza na Rubavu.
Bagira kandi umwihariko wo kwigisha bakoresheje iya kure (Online) ku buryo umuntu utabona umwanya wo kujya ku ishuli aba ashobora kwiga kandi neza.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!