Umwihariko w’ingengo y’imari ya 2020/21 izibanda ku guhangana n’ingaruka za Coronavirus

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 23 Gicurasi 2020 saa 07:41
Yasuwe :
0 0

Mu mwaka wa 2020/21, u Rwanda ruteganya kuzakoresha ingengo y’imari ingana miliyari 3245.7 Frw ivuye kuri 3017.1 Frw yakoreshejwe mu mwaka w’ingengo y’imari ushize. Ni ingengo y’imari izibanda cyane ku ishyirwa mu bikorwa rya gahunda yo kuzahura ubukungu mu guhangana n’ingaruka za Coronavirus.

Ni ukuvuga ko iziyongeraho miliyari 228.6 Frw, bingana n’inyongera ya 7.5 % ugereranyije n’ingengo y’imari ya 2019/2020.

Ubwo Minisitiri w’imari n’igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana, yagezaga ku nteko Ishinga Amategeko, imitwe yombi, imbanzirizamushinga y’ingengo y’imari izakoreshwa mu mwaka wa 2020/2021, yavuze ko hazibandwa cyane ku bikorwa by’ingenzi byo kuzahura ubukungu bwazahajwe na Coronavirus.

Ibyo bikorwa birimo ubuhinzi, iterambere ry’urwego rw’abikorera, guhangira urubyiruko imirimo, ubwikorezi ndetse n’urwego rw’ingufu. Muri iyi ngengo y’imari, nibura 57.2%, byayo bizajya mu bikorwa byo guhanga imirimo no guteza imbere ba rwiyemezamirimo, gahunda ya Made in Rwanda, guteza imbere ibikorwa remezo byo ku mipaka ndetse n’ibyanya byahariwe inganda.

Minisitiri Ndagijimana yavuze ko mu bindi by’ingenzi bizahabwa umwihariko ari uguteza imbere ibyoherezwa mu mahanga, kongera umubare w’abagerwaho n’amashanyarazi, imishinga y’ubwikorezi no kongera umusaruro w’ubuhinzi.

Avuga ko ingengo y’imari ya 2020/21, izibanda mu guhangana n’ingaruka icyorezo cya Coronavirus, cyagize mu bukungu n’imibereho myiza y’abaturage, ikazakoreshwa mu gushyira mu bikorwa gahunda y’igihugu yo kuzahura ubukungu izakoreshwamo agera muri miliyari 882 Frw mu myaka ibiri y’ingengo y’imari, ni ukuvuga uyu wa 2019/20 n’utaha wa 2020/21 uzatangira muri Nyakanga.

Mu nyandiko y’igenamigambi ryo kuzahura ubukungu bwashegeshwe n’ingaruka za Coronavirus, gahunda y’imibereho myiza y’abaturage izatwara 133 616 548 506 Frw.

Mu biteganyijwe harimo ko ingo 35 000, zizahabwa inguzanyo zo gutangira cyangwa kubyutsa ibikorwa by’ubucuruzi zakoraga. Nibura buri muryango uzahabwa 114 743 Frw muri rusange iyi miryango ikazagurizwa 4 015 995 467 Frw.

Leta yateganyije kwishyurira mituweli abagize imiryango iri mu cyiciro cya mbere cy’Ubudehe bagera kuri 1 902 740. Iki gikorwa kizatwara 5 708 220 000 Frw. Muri gahunda y’uburezi kuri bose, abana 21 280 batabasha kujya kwiga mu mashuri abanza bazahabwa ibikoresho nkenerwa by’ishuri, impuzankano n’ibindi bijyanye n’ishuri. Iyi gahunda izatwara 2 128 000 000 Frw.

Mu bikorwa remezo, hari ukubaka ikibuga Mpuzamahanga cy’indege cya Bugesera ndetse no kwagura ibindi bibuga byo ku rwego rw’akarere no ku rwego mpuzamahanga harimo icya Kamembe na Rubavu.

Ingo 350 000 zizahabwa amashanyarazi afatiye ku muyoboro mugari mu gihe izindi 100 000 zizahabwa adafatiye ku muyoboro mugari cyane cyane akoresha imirasire y’izuba mu mwaka w’ingengo y’imari 2020/21.

Ku bijyanye no kwagura imiyoboro y’amashanyarazi no kuyakwirakwiza, hazubakwa imiyoboro ireshya na kilometero 194, sitasiyo ntoya (substation), biteganyijwe ko zizubakwa, kilometero 2 974 z’imiyoboro minini n’iciriritse (Medium Voltage and low voltage) izubakwa harimo no kongerera ubushobozi uwa kilometero 275.

Biteganyijwe ko amashanyarazi angana na Megawatt 108 aziyongera ku yo igihugu gisanganywe.

Mu rwego rw’ubwikorezi hari imishinga izibandwaho nk’imihanda y’imigenderano ihuza uduce dukorerwamo ubuhinzi, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, inganda zongerera agaciro umusaruro n’utundi. Undi mushinga uteganyijwe ni uwo kubaka ibyambu cyane cyane ku kiyaga cya Kivu.

Amazi atunganywa aziyongeraho metero kibe 22 030, kwagura umuyoboro w’amazi wa kilometero 952 mu mijyi na kilometero 379 mu byaro, na byo bizakorwa umwaka utaha. Hari kandi gusana amatiyo y’amazi adakora agera ku 177.

Mu bijyanye n’iterambere ry’imijyi n’imyubakire, mu 2020/21 biteganyijwe ko hazubakwa inzu ziciriritse 3,488. Ingo 18 790 zirimo 18 043 zituye zitatanye n’izindi 747 zituye mu manegeka, zizatuzwa ahantu hateganyirijwe imiturire. Hazubakwa kandi imidugudu y’icyitegererezo mu turere tugize Kivu Belt (Rutsiro, Nyamasheke, Karongi, Rubavu na Rusizi).

Guhanga imirimo n’ishoramari

Kuva mu 2017, u Rwanda rugendera kuri Gahunda ya Guverinoma y’Imyaka irindwi, imwe mu ntego ni uguhanga imirimo mishya ibyara inyungu Miliyoni imwe n’ibihumbi 500 muri iyo myaka irindwi, ni ukuvuga imirimo ibihumbi 214 buri mwaka.

Mu ngengo y’imari ya 2020/21, iyi gahunda izitabwaho cyane kuko biteganyijwe ko abarangije amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro (TVET), bazajya bahabwa ibikoresho bibafasa kwihangira imirimo. Ikigo gihuriramo abakora imirimo y’ubukorikori kizafashwa kubona ibikoresho bigezweho.

Banki Nyarwanda Itsura Amajyambere (BRD), izakomeza guhabwa ubushobozi kugira ikomeze kugera ku ntego yayo yo gufasha abikorera guteza imbere ubukungu. Miliyari 7.2 Frw, zizashorwa muri BRD umwaka utaha.

Leta kandi izongera ingengo y’imari ya RwandAir mu rwego rwo kuyifasha guhangana n’ingaruka zatewe n’icyorezo cya Coronavirus, aho izava kuri miliyari 121.8 Frw yahawe mu mwaka w’ingengo y’imari 2019/2020, ikagera kuri miliyari 145.1 Frw mu 2020/2021.

Urwego rw’ubuzima n’ubuhinzi ni zimwe mu zizibandwaho cyane. Minisitiri Ndagijimana avuga ko hazibandwa ku kubaka ibitaro, kubiha ibikoresho bikenewe ndetse no guhugura abakora mu rwego rw’ubuvuzi.

Mu ngengo y’imari ya 2020/21, urwego rw’ubuzima rwagenewe miliyari 248.87Frw.

Mu buhinzi hazibandwa ku ikoreshwa ry’inyongeramusaruro ari zo ifumbire ndetse n’imbuto nziza. Guca amaterasi y’indinganire, gutunganya ibishanga ndetse n’imisozi bizitabwaho. Hari kandi kongera ikoranabuhanga ryo kuhira imyaka no guteza imbere ubworozi binyuze mu gutera inanga no gukingira. Mu 2020/21, kongera umusaruro w’ikawa n’icyayi bizakomeza kwitabwaho.

Muri rusange, amafaranga menshi azakoreshwa mu ngengo y’imari isanzwe (ibikorwa bihora bigaruka) kuko angana na miliyari 1582.8 Frw (48%), azakoreshwa mu mishinga y’iterambere azagera kuri miliyari 1294.5 Frw (40%) naho Miliyari 306.5 Frw (9.4%) azakoreshwa mu bikorwa by’ishoramari rya Leta.

Kubera icyorezo cya Coronavirus, ubukungu ku Isi hose buzagabanuka, ubw’u Rwanda byitezwe ko buzazamuka ku gipimo cya 2% mu mwaka wa 2020 buvuye kuri 9.4 % bwazamutseho umwaka ushize.

Icyakora Minisitiri Ndagijimana yavuze ko kubera ingamba zafashwe mu kuzahura ubukungu, biteganyijwe ko ubukungu bw’u Rwanda mu mwaka wa 2021 buzazamuka ku gipimo cya 6.3 % na 8 % mu 2022.

Minisitiri w'Imari n'igenamigambi Dr Uzziel Ndagijimana avuga ko ingengo y'imari ya 2020/21 izibanda cyane ku kuzahura ubukungu bwashegeshwe na Coronavirus

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .