Umwe mu bahanga u Rwanda rwagize! Inkuru ku buzima bwa Prof Nkusi

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 18 Gicurasi 2020 saa 02:59
Yasuwe :
0 0

Agahinda kasaze imitima y’ababanye na Prof Nkusi Laurent, umwe mu nararibonye u Rwanda rwari rufite mu by’indimi n’ubuvanganzo, wigeze kuba Umuyobozi w’Ishuri ry’Itangazamakuru muri Kaminuza y’u Rwanda, Minisitiri w’Itangazamakuru ndetse n’Umusenateri.

Abenshi mu bakoranye nawe, bagarutse ku buzima bwamuranze, burimo kwicisha bugufi no gucisha make mu byo yakoraga byose.

Mu 2014 habaye amatora ya Perezida wa Sena, icyo gihe Senateri Bajyana Emmanuel yamamaje Prof Nkusi avuga ko amubona nk’umuntu wababera umuyobozi mwiza. Prof Nkusi yanze kwiyamamaza ahubwo ashyigikira kandidatire yari yatanzwe kuri Bernard Makuza, aho yavuze ko no mu yindi mirimo bakoranye ariwe wari umuyobozi we kandi ko yamuyoboye neza.

Bernard Makuza wabaye Minisitiri w’Intebe ayobora Prof Nkusi wari Minisitiri w’Itangazamakuru no mu gihe yari uw’Ubutaka n’Ibidukikije, yavuze ko u Rwanda rubuze umuntu wari inyangamugayo.

Ati “Nihanganishije umuryango wa Prof. Nkusi Laurent. Tubuze umugabo w’inyagamugayo, umunyakuri, umunyabwenge, umuhanga kandi wicisha bugufi, ushyira mu gaciro. Imana imwakire arukire mu mahoro.”

Perezida wa Sena, Dr Iyamuremye Augustin we yavuze ko “Igihugu kibuze umugabo w’umunyabwenge kandi w’inyangamugayo. Honorable, Imana ikwakire mu ntore zayo uruhukire mu mahoro.”

Prof Nkusi ni umwe mu bakorewe ivangura rishingiye ku bwoko mu gihe yigaga azizwa ko ari Umutusi, dore ko no kugira ngo yemererwe kujya kwiga muri Kaminuza y’u Rwanda byari nk’amahirwe.

Ni we munyeshuri w’Umututsi wenyine mu barangije muri Koleji ya Kristu Umwami i Nyanza wemerewe kujya kwiga muri Kaminuza y’u Rwanda, kandi nabwo byatewe n’uko ari we wari wabaye uwa mbere muri iryo rangiza, bagira isoni baramwerera.

Umwanditsi Kimonyo Jean Paul yavuze ko nubwo Prof Nkusi yitabye Imana, roho ye yo izahoraho. Yagarutse ku bihe byiza bagiranye mu minsi ishize ubwo bishimiraga itorwa ry’inshuti yabo wari winjiye mu Nteko Ishinga Amategeko nk’Umusenateri. Ngo icyo gihe bari kumwe n’abari mu mirimo ubu hamwe n’abari mu biruhuko barimo abaminisitiri, abasenateri, abadepite n’abandi bantu b’abahanga biganjemo abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati “Bagarukaga ku masomo yabo, abanyeshuri b’abahanga, akarengane n’inzira z’umubabaro. Laurent yarangije amashuri yisumbuye afite amanota yo hejuru ndetse nyuma yakomereje amasomo ye mu Bufaransa mu mpera za 60.”

Yakomeje agaruka kandi ku buryo yafungiwe muri Gereza ya Ruhengeri yitwa icyitso cya FPR Inkotanyi mu 1990 akaza gufungurwa muri Mutarama 1991 ubwo FPR Inkotanyi yagabaga igitero kuri iyo gereza, aho guhunga ngo yahisemo kwihutira kujya kureba umuryango we.

Yavuze ko ibikorwa bye bitazibagirana yaba mu gihe yari muri Minisiteri y’Itangazamakuru ndetse no mu gihe yari muri Minisiteri y’Ubutaka n’Ibidukikije.

Dr Emile Rwamasirabo wakoranye na Prof Nkusi we yavuze ko bibabaje kumva ko Prof. Laurent Nkusi yitabye Imana. Ati “Tuzahora tumwibukira ku ruhare yagize mu kongera kubaka u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.”

Kimonyo ati “Yari umugabo w’umunyabwenge cyane. Yabonye amanota yo hejuru cyane akiri muto. Yize kare kandi abirangiza neza. Iyo mwaganiraga ntiwamenyaga ko yaciye muri biriya bintu byose, yari umuntu usetsa. No kuba Minisitiri kuri we ntabwo byari ibintu by’agaciro gakomeye, yakundaga ibijyanye n’uburezi. Akiri na Minisitiri yakomeje kwigisha, yari umuntu ubikunda kandi ubishoboye. Ibyo yaciyemo byose yabiciyemo neza.”

Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye ari mu Bufaransa ariko umugore n’abana be barishwe gusa abamuzi bavuga ko bitatumye atakaza ubumuntu kuko umutima mwiza we yawugumanye, ahari inseko ngo ahasimbuze uburakari.

Mugesera Antoine, avuga ko mu bantu bize ubuvanganzo, Prof Nkusi ashobora kuba ariwe muhanga u Rwanda rwari rufite cyangwa ari muri bake b’abahanga. Ati “Twarabanye bihagije. Ni umuntu w’ikigero cyanjye. Yari umugabo w’imico myiza, yari umugabo w’umuhanga cyane. Mu byo yize yari muri bake b’abahanga mu Rwanda.”

Mu kwigisha kwe muri Kaminuza y’u Rwanda yibandaga ku iyigandimi, isesenguranyandiko, iyigamuga n’iyigarutonde. Mu bushakashatsi nyuma ya 1994, yibandaga ku ihakana n’ipfobya bya Jenoside. Akiri muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda yibukirwa ko ari we washinze ishuri ry’itangazamakuru n’itumanaho agamije ko rikorwa kinyamwuga bigatandukana n’itangazamakuru ryabayeho mbere ya 1994 ryigishaga urwango.

Kaminuza y’u Rwanda, ishami rya Huye, yatangaje ko yababajwe n’urupfu rwa Prof Nkusi wayoboye ishuri ry’itangazamakuru.

Prof Nkusi azwi nk’umuntu wakundaga gusoma. Mu 2015 yari amaze gutira ibitabo 92 mu isomero rikuru ry’igihugu, byanatumye icyo gihe ahembwa nk’umuntu watiye ibitabo byinshi mu myaka itatu ryari rimaze.

Isomero rikuru ry’Igihugu ryatangaje ko ku myaka ye, yari akiri umuntu wa mbere uritira ibitabo byinshi. Ati “Ntiyashoboraga gusoma ibitabo biri munsi ya 25 ku mwaka”.

Prof Nkusi yitabye Imana ahagana saa munani zo mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere, umugore we yabwiye IGIHE ko yari amaze iminsi arwaye.

Prof Laurent Nkusi, ni umwe mu bahanga u Rwanda rwari rufite mu ndimi n'ubuvanganzo

Inkuru bifitanye isano: Prof Laurent Nkusi wigeze kuba Minisitiri yitabye Imana


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .