Umwanzuro w’urukiko muri Uganda wo gukumira abigiye amategeko mu Rwanda wamaganywe

Yanditswe na IGIHE
Kuya 17 Gicurasi 2020 saa 10:40
Yasuwe :
0 0

Umwanzuro uherutse gufatwa n’Urukiko Rukuru muri Uganda ko abantu bose bafite impamyabumenyi z’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza bakuye mu Rwanda, batemerewe kwiyandikisha muri Uganda ngo bakore umwuga wo kunganira abandi mu mategeko, wanenzwe n’abanyamategeko bo mu Rwanda.

Uyu mwanzuro wafashwe nyuma y’aho umunyamategeko ufite impamyabumenyi ya Kaminuza yakuye muri Islamic University muri Uganda hamwe n’uwayikuye mu Ishuri Rikuru ryigisha Amategeko (ILDP) mu Rwanda banditse basaba kwemererwa gukorera muri Uganda.

Uwo munyamategeko yabwiwe n’Inama y’abanyamategeko muri Uganda ko atemerewe kwiyandikisha ngo abe yakorera muri Uganda kuva yize mu Rwanda. Byatumye yitabaza Urikiko Rukuru muri Uganda kugira ngo rusuzume iki kibazo.

Mu cyumweru gishize urukiko rwanzuye ko umuntu wese ufite impamyabushobozi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza yakuye mu Rwanda atemerewe gukora nk’umwunganizi mu mategeko mu Rukiko Rukuru rwa Uganda.

Umunyamategeko Edward Murangwa yavuze ko niba uyu mwanzuro udashobora kujuririrwa cyangwa ngo ube wahinduka, waba ari mubi ku banyarwanda n’abanya-Uganda bize mu Rwanda bateganyaga gukorera uyu mwuga mu bihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Uburasizuba.

Umwarimu muri ILPD, Didas Kayihura, yavuze ko amasomo batanga aba atagenewe abanyarwanda gusa, kuko n’abarimu usanga harimo ababa baraturutse muri Uganda, Kenya, Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’ibindi bihugu.

Ati “Yewe no mu gihe twari turi gupanga porogaramu z’amasomo yacu, twarabavugishije (Uganda). Twakoze porogaramu yacu, yari kandi ntekereza ko ikiri nziza atari ku banyeshuri bo mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba ahubwo n’ahandi.”

Yavuze ko niba Urwego rw’abanyamategeko muri Uganda rwarasanze icyuho muri porogaramu z’amasomo atangwa mu Rwanda, rwari rukwiye kuba rwarabimenyesheje ILPD rukagaragaza ibiburamo.

Ati “Usibye kuvuga ko uwo ariwe wese wize mu Rwanda atemerewe gukorera muri Uganda, bakwiye no kugaragaza ikibura.”

Umuyobozi w’Ihuriro ry’abanyamategeko bo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba, East African Law Society (EALS), Richard Mugisha, yavuze ko gukumira abigiye mu Rwanda bitesha agaciro amahame y’uyu muryango.

Kayihura yavuze ko abanyeshuri banditse basaba gukorera muri Uganda bakangirwa, bakwiye kujurira ndetse ko Urugaga rw’abanyamategeko mu Rwanda ruri gukurikirana iki kibazo runyuze muri EALS.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .