00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umwanzuro ku byaha bishinjwa Ingabo z’u Bufaransa zari mu Rwanda wimuriwe mu Ukuboza

Yanditswe na IGIHE
Kuya 21 September 2024 saa 09:48
Yasuwe :

Urukiko rw’Ubujurire rw’i Paris rwemeje itariki ya 11 Ukuboza 2024 nk’iyo rugomba gufatiraho umwanzuro ku birego bishinjwa Ingabo z’u Bufaransa zari mu Rwanda mu 1994, by’uko zatereranye Abatutsi bo mu Bisesero mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi kugeza bishwe.

Ni ikirego kiri mu bujurire mu nkiko zo mu Bufaransa kuva mu 2018 cyatanzwe n’imiryango ireberera inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ubusanzwe cyagombaga gufatwaho umwanzuro mu mpera za Gicurasi, gusa umwanzuro uza gusubikwa wimurirwa ku wa 19 Nzeri. Ubu urukiko rwemeje ko umwanzuro uzamenyekana ku wa 11 Ukuboza.

Ku wa Kane, Ibiro by’Ubushinjacyaha byasabye ko ikirego giteshwa agaciro nta yandi mananiza.

Mu 2005, batanu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi by’umwihariko ubwicanyi bwabereye i Bisesero, biyunze ku miryango itegamiye kuri Leta, batanga ikirego bashinja Ingabo z’u Bufaransa gutererana Abatutsi bari bahungiye ku misozi yo mu Bisesero muri Kamena 1994, zikaza kugaruka nyuma y’iminsi itatu hafi ya bose bishwe.

Ingabo z’u Bufaransa zari mu Rwanda mu butumwa bwa Loni bwiswe Operation Turquoise.

Soma inkuru irambuye ku bijyanye na Operation Turquoise

Operation Turquoise ntiyigeze irengera abo yari igenewe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .