Mukangarambe yamenye ko ari umututsi ubwo yigaga mu mashuri abanza, abona abana bamwe bakubitwa umunyafu ku kibuno mu gihe abandi bakubitwaga inkoni mu mutwe.
Ati “Nigishijwe n’umwarimu witwaga Kagabo w’i Nawe. Umwana w’Umututsi waciye mu ishuri rye azi umukoba we wo mu mutwe, abana b’Abahutu bo yabakubitaga utunyafu tw’inturusu ku kibuno.’’
Mukangarambe yavuze ko inkoni nyinshi yongeye kuzikubitwa mu mwaka wa kane no mu mwaka wa gatandatu ubwo yigishwaga n’abarimu banga abana b’Abatutsi.
Bongeye kandi kujujubywa ubwo yigaga muri CERAI aho umwarimu umwe yashatse ko baryamana, abyanze yajya yinjira mu ishuri akamusohora kugeza arangije kuhiga.
Mukangarambe yavuze ko tariki ya 8 Mata aribwo Abatutsi batangiye kwicwa kumugaragaro muri Mwulire, bahungiye ku nzu ya Kiliziya Gatolika ya Kabuye hafi y’ahari urwibutso ubu.
Ati “Twahamaze iminsi ibiri tariki ya 10 Mata batubwira ko bagiye kuza kuyitwika bituma twese duhungira ku Gasozi ka Gasanza muri Mwulire, tuhasanga Abatutsi benshi cyane, dutangira kwirwanaho dukoresheje amabuye.’’
Mukangarambe yavuze ko tariki ya 18 Mata ari itariki atazibagirwa mu buzima bwe kuko aribwo haje abasirikare benshi n’Interahamwe mu gitero simusiga bari babagabyeho.
Uwo munsi babanje kwirwanaho bakoresheje amabuye banatwika imodoka yari yazanye abasirikare, mu gihe abasirikare bo bakoreshaga amasasu na grenade ari nazo zabaciye intege bituma Interahamwe zitangira kwica Abatutsi.
Uko bicaga abantu benshi, we yanyereye gake ajya mu gashyamba kari munsi aho aba ari naho arokokera ubwo bwicanyi, yaje kujyana na bake mu batutsi bari baharokokeye batangira kugenda basanganira Inkotanyi kuko bari bamenye ko zageze i Kayonza.
Mukangarambe yashimiye Inkotanyi zamurokoye, zikamukura mu menyo ya rubamba. Yashimiye ubuyobozi bukuru bw’igihugu bwabashije kubakira abarokotse Jenoside, bakagarura ubumwe n’ubwiyunge kuri ubu igihugu kikaba gifite umutekano.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!