00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umwana w’umututsi yakubitwaga umukoba mu mutwe: Ubuhamya bwa Mukangarambe

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 19 April 2025 saa 12:25
Yasuwe :

Mukangarambe Josiane ni umwe mu batutsi bake barokokeye ku musozi wa Mwulire uherereye mu Karere ka Rwamagana, ubwo tariki ya 18 Mata 1994 abarenga Ibihumbi 15 bahicirwaga bigizwemo uruhare n’abasirikare bifatanyije n’Interahamwe.

Mukangarambe yamenye ko ari umututsi ubwo yigaga mu mashuri abanza, abona abana bamwe bakubitwa umunyafu ku kibuno mu gihe abandi bakubitwaga inkoni mu mutwe.

Ati “Nigishijwe n’umwarimu witwaga Kagabo w’i Nawe. Umwana w’Umututsi waciye mu ishuri rye azi umukoba we wo mu mutwe, abana b’Abahutu bo yabakubitaga utunyafu tw’inturusu ku kibuno.’’

Mukangarambe yavuze ko inkoni nyinshi yongeye kuzikubitwa mu mwaka wa kane no mu mwaka wa gatandatu ubwo yigishwaga n’abarimu banga abana b’Abatutsi.

Bongeye kandi kujujubywa ubwo yigaga muri CERAI aho umwarimu umwe yashatse ko baryamana, abyanze yajya yinjira mu ishuri akamusohora kugeza arangije kuhiga.

Mukangarambe yavuze ko tariki ya 8 Mata aribwo Abatutsi batangiye kwicwa kumugaragaro muri Mwulire, bahungiye ku nzu ya Kiliziya Gatolika ya Kabuye hafi y’ahari urwibutso ubu.

Ati “Twahamaze iminsi ibiri tariki ya 10 Mata batubwira ko bagiye kuza kuyitwika bituma twese duhungira ku Gasozi ka Gasanza muri Mwulire, tuhasanga Abatutsi benshi cyane, dutangira kwirwanaho dukoresheje amabuye.’’

Mukangarambe yavuze ko tariki ya 18 Mata ari itariki atazibagirwa mu buzima bwe kuko aribwo haje abasirikare benshi n’Interahamwe mu gitero simusiga bari babagabyeho.

Uwo munsi babanje kwirwanaho bakoresheje amabuye banatwika imodoka yari yazanye abasirikare, mu gihe abasirikare bo bakoreshaga amasasu na grenade ari nazo zabaciye intege bituma Interahamwe zitangira kwica Abatutsi.

Uko bicaga abantu benshi, we yanyereye gake ajya mu gashyamba kari munsi aho aba ari naho arokokera ubwo bwicanyi, yaje kujyana na bake mu batutsi bari baharokokeye batangira kugenda basanganira Inkotanyi kuko bari bamenye ko zageze i Kayonza.

Mukangarambe yashimiye Inkotanyi zamurokoye, zikamukura mu menyo ya rubamba. Yashimiye ubuyobozi bukuru bw’igihugu bwabashije kubakira abarokotse Jenoside, bakagarura ubumwe n’ubwiyunge kuri ubu igihugu kikaba gifite umutekano.

Mukangarambe Josiane warokokeye i Mwulire yavuze ko yamenye ko ari umututsi abimenyeye mu mashuri abanza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .