Umwana w’imyaka umunani ku isonga ry’abinjije akayabo kuri YouTube

Yanditswe na Joy Monique Dukuze Umutesi
Kuya 21 Ukuboza 2019 saa 08:24
Yasuwe :
0 0

Ku nshuro ya kabiri yikurikiranya, umwana w’imyaka umunani, Ryan Kaji, ufite umuyoboro anyuzaho ibiganiro kuri You Tube, yabaye uwa mbere mu binjiza amafaranga menshi.

Ryan ufite umuyoboro witwa Ryan’s World, yinjije asaga miliyoni 26 z’amadolari mu 2019, avuye kuri miliyoni 22 z’amadolari yahawe umwaka ushize. Aka kayabo ni igihembo YouTube itanga bigendanye n’umubare w’abarebye ibyo yashyize ku muyoboro we.

Urutonde rw’abantu 10 rwakozwe na Forbes hagati ya Kamena 2018 na Kamena 2019, rwerekanye ko Ryan ari we wahembwe menshi na YouTube.

Ryan ubana n’ababyeyi be bombi ndetse na bashiki be b’impanga muri Leta ya Texas, ashyira amashusho nibura buri munsi ku muyoboro we ufite abawukurikira basaga miliyoni 22.9.

Amashusho Ryan arebwa n’abasaga miliyoni hakaba hari n’arebwa n’abasaga miliyari.

Mu Ugushyingo, Ryan yabwiye NBC ko impamvu amashusho arebwa cyane ari uko afasha abantu kwidagadura akanabasetsa.

Amashusho yamamaye cyane akarebwa n’abasaga miliyari 1.9, afite iminota 5 n’amasegonda 56, agaragaza Ryan, azenguruka igipurizo mu busitani bwe, atoragura amagi ya pulasitiki arimo ibikinisho imbere.

Ryan yahinduye izina ry’umuyoboro we kuri YouTube witwaga Ryan ToysReview, awita Ryan’s World kuva aho urutonde rw’umwaka ushize rwasohokeye.

Umwanditsi ku bijyanye na Internet akaba n’umwanditsi w’igitabo cyitwa Youtubers, Chris Stokel-Walker, avuga ko Ryan yihariye kuko abenshi batangiza umuyoboro wabo ku rubuga rwa You Tube cyangwa bakinjira mu murimo wo kuba icyitegererezo bidakunze kubahira.

Ubushakashatsi bwakozwe n’itsinda ry’ikigo gishinzwe ubushakashatsi muri Leta zunze ubumwe za Amerika, bugaragaza ko amashusho agaragaramo abana arebwa n’abikubye inshuro eshatu abareba andi mashusho afite abayakurikirana benshi.

Imiyoboro ya YouTube, Dude Perfect waje ku mwanya wa kabiri n’asaga miliyoni 20 z’amadolari naho uwa Nastya, uza ku mwanya wa gatatu na miliyoni 18 z’amadolari.

Imiyoboro ya YouTube 10 ya mbere mu mwaka wa 2019, yinjije asaga miliyoli 162 z’amadolari.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .