00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umwami Letsie III yakiriye impapuro zemerera Amb. Hategeka guhagararira u Rwanda muri Lesotho

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 13 September 2024 saa 03:21
Yasuwe :

Ambasaderi Emmanuel Hategeka usanzwe ahagarariye u Rwanda muri Afurika y’Epfo, yashyikirije Umwami Letsie III impapuro zo guhagararira u Rwanda mu Bwami bwa Lesotho ariko afite icyicaro i Pretoria.

Ni igikorwa cyabaye ku wa 12 Nzeri 2024, kibera ku ngoro y’uwo mwami iherereye mu Murwa Mukuru Maseru.

Ambasaderi Hategeka yagaragaje ko yishimiye guhagararira u Rwanda muri icyo gihugu gikikijwe na Afurika y’Epfo mu mpande zose, avuga ko ari andi mahirwe yo gukomeza kwagura ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.

Ati “Ni iby’agaciro gushyikiriza impapuro Umwami Lestie III zo guhagarira u Rwanda muri Lesotho. Ndashimira Minisitiri w’Intebe Wungirije, Nthomeng Majara na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Lejone Mpotjoane, kuba banyakiriye ndetse banyifurije imirimo myiza. Nanjye nzaharanira guteza imbere umubano w’ibihugu byombi mu nzego zitandukanye z’ubufatanye.”

Ubufatanye bw’u Rwanda na Lesotho buzashingiye mu ishoramari n’ubucuruzi mu nzego nk’ubucuruzi, ubuhinzi, umutungo kamere, ubuvuzi cyane cyane mu bikoresho byabwo, uburezi, ikoranabuhanga n’uburyo bwo guhanahana ubumenyi mu bijyanye no kugeza serivisi zinoze ku baturage.

Umwami Letsie III yatanze intashyo kuri Perezida Kagame ndetse anamushimira ku ntsinzi aherutse kwegukana mu matora y’Umukuru w’Igihugu yo muri Nyakanga 2024.

Umwami Letsie III yagaragaje ko iyo ntsinzi ishimangira uburyo Abanyarwanda bafitiye icyizere ubuyobozi bwa Perezida Kagame, anashimira u Rwanda muri rusange ku musanzu rukomeje gutanga wo kubungabunga amahoro mu bihugu bitandukanye bya Afurika.

Yifurije Ambasaderi Hategeka imirimo myiza yemeza ko Lesotho izakora uko ishoboye kugira ngo umubano wayo n’u Rwanda ukomeze kuzamurwa hashingiwe ku nyungu z’ibihugu byombi.

Umubano w’u Rwanda na Lesotho watangiye kubakwa mu 1983, ukaba ushingiye ku bwubahane n’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.

Wabagarijwe n’ibikorwa bitandukanye byiganjemo kugenderanira kw’abayobozi b’impande zombi, aka wa munyarwanda wavuze ko ‘ifuni ibagara ubucuti ari akarenge.

Uruzinduko rwa vuba ni urwo Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr. Edouard Ngirente yagiriye muri iki gihugu kiri ku buso bwa kilometero kare 30.355, aho yari agiye mu muhango w’irahira rya mugenzi we, Ntsokoane Samuel Matekane.

Ni mu gihe na Ntsokoane Samuel Matekane yaje gufata mu mugongo u Rwanda ubwo hibukwaga ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse anitabira umuhango w’irahira rya Perezida Kagame.

U Rwanda na Lesotho bisanzwe bifitanye ubutwererane mu nzego zirimo n’iz’umutekano, ibi byatumye muri Mutarama 2022 uwari Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, yagiriye uruzinduko rw’akazi rw’iminsi ine muri Lesotho aho yagiye gusura Polisi y’iki gihugu.

Mu biganiro byahuje abayobozi bombi banaganiriye ku ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’ubufatanye inzego zombi zashyizeho umukono i Kigali mu Rwanda tariki ya 24 Kanama 2021.

Umwami Letsie III (iburyo) yakiriye impapuro zemerera Amb Hategeka guhagararira u Rwanda muri Lesotho
Minisitiri w’Intebe Wungirije, Nthomeng Majara yashimiye Amb Emmanuel Hategeka ugiye guhagararira u Rwanda muri Lesotho
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Lesotho, Lejone Mpotjoane (ibumoso) yifurije ishya n'ihirwe Amb Emmanuel Hategeka ugiye guhagararira u Rwanda muri icyo gihugu cyo mu majyepfo ya Afurika
Amb Emmanuel Hategeka aha icyubahiro ibendera ry'igihugu cya Lesotho

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .