00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umwalimu SACCO yabaye umunyamuryango wa Women in Finance Rwanda

Yanditswe na Mugisha Christian
Kuya 25 September 2024 saa 07:04
Yasuwe :

Koperative yo Kubitsa no Kugurizanya, Umwalimu SACCO, yabaye kimwe mu bigo bigize Umuryango utegamiye kuri Leta uharanira iterambere ry’abagore bakorera mu rwego rw’imari mu Rwanda [Women in Finance Rwanda- WIFR].

WIFR yashyizweho kugira ngo ihuze ibigo by’imari bitandukanye bikorera mu Rwanda hagamijwe guhuza imbaraga mu kongerera ubushobozi abagore bakora mu rwego rw’imari, binyuze mu kungurana ibitekerezo n’amahugurwa atandukanye azagenda atangwa.

Kuri uyu wa 24 Nzeri 2024, ubwo WIFR yakiraga Umwalimu SACCO nk’umunyamuryango wayo mushya, Umuyobozi Mukuru w’Umwalimu SACCO Laurence Uwambaje, yavuze ko binyuze mu bufatanye bw’impande zombi, iyi koperative izakomeza kubahiriza ihame ry’uburinganire mu nzego zose haharanirwa ko abagore barushaho kugira uruhare mu iterambere ry’Umwalimu SACCO, iry’urwego rw’imari ndetse n’igihugu muri rusange.

Ati “Tuzakomeza kubahiriza ihame ry’uburinganire tuzamura ubushobozi bw’umugore ku bijyanye n’imicungire y’imari, dutanga amahirwe angana ku bakozi bose, duharanira ko abagore n’abagabo bagira uruhare rungana mu iterambere ry’umwalimu SACCO.”

Umwalimu SACCO yashinzwe mu mwaka wa 2006, ariko Banki Nkuru y’Igihugu [BNR] iyiha icyangombwa cyo gukora nk’ikigo cy’imari mu Rwanda ku itariki ya 22 Gashyantare 2008. Kugeza ubu ifite abanyamuryango barenga 130,000 n’amashami agera kuri 30 mu gihugu.

Umwe mu batangije WIFR akaba n’Umuyobozi Mukuru wa Copedu Plc, Raissa Muyango, yagaragaje ko ubu bufatanye bwitezweho kugira uruhare rufatika mu kongerera ubumenyi n’ubushobozi abagore bakora mu rwego rw’imari hagamijwe ko abagore barushaho gutanga umusanzu mu kwihutisha iterambere ry’Urwego rw’Imari mu Rwanda n’igihugu muri rusange.

Ati “Tunejejwe no kwakira Umwalimu SACCO muri WIFR kandi ndashimira ubuyobozi bwayo kuba biyemeje kwifatanya natwe mu kuzamura ubumenyi n’ubushobozi bw’abagore bakora mu birebana n’imicungire y’imari hagamijwe kwihutisha iterambere ry’urwego rw’imari.”

Binyuze muri gahunda yo gushyigikira no kongerera ubumenyi abagore bo mu rwego rw’Imari, abakozi bane ba Koperative Umwalimu SACCO, bahawe buruse zo kwiyungura ubumenyi mu bijyanye n’imari mu Kigo cyo mu Bwongereza gitanga ubumenyi mu birebana n’imicungire y’imari [Chartered Institute for Securities & Investment- CISI].

U Rwanda rufite intego yo kuba igicumbi cya serivisi z’imari muri Afurika, kandi ubushakashatsi bwerekana ko uruhare rw’abagabo n’abagore mu iterambere ry’urwego rw’imari rukenewe kugira ngo iyi ntego igerweho. Bityo, gahunda ya WIFR yo kongerera ubumenyi n’ubushobozi abagore bakora mu rwego rw’imari yuzuzanya cyane na gahunda ya Guverinoma y’u Rwanda yo kugira u Rwanda igicumbi cya serivisi z’imari muri Afurika

Niwebasa Clarisse, umwe mu bakozi bane b’Umwalimu SACCO bahawe buruse yavuze ati: “Iyi buruse yanyuze, ni ibintu bizampindura mu buzima bwite n’ubw’ikigo nkorera kuko bizatuma ndushaho kuzuza neza inshingano zanjye, ni amahirwe aba aje kandi iyo aje urayakira. Hari urundi rwego bizanshyiraho mu mikorere.”

Suku Clemence, na we ukorera Umwalimu SACCO ishami rya Rubavu, yagaragaje ko hari ubumenyi agiye kunguka buzamugirira akamaro, ndetse bugateza imbere ikigo akorera n’igihugu muri rusange. Yagize ati: “Ndabyishimiye nk’umugore kuko kera umugore yabaga ari umuntu usigwa inyuma, ariko ubu byarahindutse, ubu iterambere turifitemo uruhare, iyo ugize amahirwe nk’aya ntuyapfusha ubusa.”

Niyibikora Chantal na we yahawe buruse, akaba akorera mu Umwalimu SACCO ishami rya Nyamagabe yavuze ko iyi buruse izamufasha kongera ubumenyi n’ubushobozi mu bijyanye n’imicungire y’imari, bikazongera umusaruro we mu kazi ka buri munsi, kandi agatanga serivisi zirushijeho kunoga.

WIFR yashyizweho nyuma yo kubona ko abagore bakora mu rwego rw’imari bakeneye kungurana ibitekerezo cyane ko nta mwanya wo kuba hamwe babonaga ngo bafatanye kubaka ubushobozi ndetse no kwishimira aho abagore bageze mu iterambere ryabo.

WIFR igamije kuzamura ubushobozi bw’abagore bakora mu rwego rw’imari, guhuriza hamwe abafatanyabikorwa bo mu rwego rw’imari kugira ngo bashakire ibisubizo imbogamizi zigihari mu guteza imbere abagore bakora mu birebana n’imari no kubahiriza ihame ry’uburinganire mu nzego zose z’urwego rw’imari.

Kuva WIFR yatangira mu 2023, abagore barenga 50 bakora muri banki n’ibigo by’imari biciriritse ni bo bamaze guhabwa buruse zo kwiga ibirebana n’imicungire y’imari muri CISI.

Umuyobozi Mukuru wa Umwalimu SACCO, Laurence Uwambaje, yashimiye uruhare rwa WIFR mu guharanira iterambere ry'umugore
Umwe mu batangije WIFR akaba n’Umuyobozi Mukuru wa Copedu Plc, Raissa Muyango, yagaragaje ko ubu bufatanye bwitezweho gutanga umusanzu mu kwihutisha intego y'u Rwanda yo kuba igicumbi cya serivisi z'imari
Suku Clemance, na we ni umwe mu bahawe buruse
Niyibikora Chantal na we yahawe buruse avuga ko izamufasha kongera ubumenyi mu bijyanye n’imari ku buryo ubushobozi bwe buziyongerana n’umusaruro we
Niwebasa Clarisse, yahawe buruse yo kwihugura mu bijyanye n'imari
Koperative yo Kubitsa no Kugurizanya, Umwalimu SACCO, yabaye kimwe mu bigo bigize Umuryango utegamiye kuri Leta uharanira iterambere ry’abagore bakorera mu rwego rw’imari mu Rwanda [Women in Finance Rwanda- WIFR]
Binyuze muri gahunda yo gushyigikira abagore, abakozi bane ba Koperative Umwalimu SaCCO bahawe buruse zo kwiyungura ubumenyi mu bijyanye n’imari mu Kigo cyo mu Bwongereza gitanga ubumenyi muri uru rwego [CISI]
Hafashwe ifoto y'urwibutso

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .